Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dr Vincent Biruta yakuriye inzira ku murima urubyiruko rwagiye muri PSD rushaka imyanya y’icyubahiro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016, ubwo Perezida w’ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta, yatangaga ikiganiro ku rubyiruko rusaga 60 ruhagarariye abandi muri PSD, yabakuriye inzira ku murima ababwira ko bagomba kumva ko ishyaka atari inzira y’ubusamo izabageza mu myanya y’icyubahiro bashaka, ahubwo ko bagomba guharanira kwiyobora ku buryo n’abandi bababonamo ubushobozi.

Dr Vincent Biruta yabwiye urubyiruko ko umuntu ujya mu mutwe wa politiki yarangiza ntahabwe umwanya w’ubuyobozi ashaka bikamutera kuba umurakare aba atarajyanwemo no gutanga ibitekerezo, ahubwo aba ashaka inzira y’ubusamo imugeza ku bintu runaka aba yifitiye mu mutwe we.

Aha akavuga ko byaba byiza umuntu agiye mu ishyaka atagamije kubona umwanya w’icyubahiro ngo kuko igihe cyose azaba atabonye uwo mwanya azahora mu burakare bukoraho.

Yagize ati: “Byaturinda ya ndwara tujya turwara nk’abanyapolitiki rimwe na rimwe n’urubyiruko bamwe muri mwebwe, ukumva umuntu yabaye umurakare. Kuko natekereje ibi simbibone, ukumva yikubise byacitse, yabaye umurakare, yatukanye, yagiye kunyuranya n’ibyo yajyaga avuga ko yemera. Niba icyakujyanye mu ishyaka cyari ukuba meya, niba ari ukuba depite, niba ari ukuba Minisitiri, ni ikintu kitari cyo kuko mu gihe cyose uzaba utitwa kimwe muri ibyo, cyangwa mo kimwe ukumva kitaguhagije uzahora mu burakare buhoraho.”

Dr Vincent Biruta avuze ibi nyuma y’uko mu minsi ishize muri iri shyaka PSD hagaragayemo ikibazo cy’uwitwa Ndayishimiye Eric, waje kwirukanwa muri iri shyaka azira imyitwarire mibi nyamara we avuga yavuye mu ishyaka mbere y’uko bamwirukana ashinja ishyaka kwiyitirira umutungo we mu by’ubwenge.

Mu kwirukanwa muri iri shyaka uyu Ndayishimiye Eric yaje kugaragaza zimwe mu mpapuro ikinyamakuru imirasire gifitiye kopi, zigaragaza uko ikibazo cye n’ishyaka PSD giteye ndetse harimo n’urupapuro rugaragaza ko yashatse kwiyamamariza kuba umunyamabanga mukuru wungirije mu ishyaka PSD ushinzwe urubyiruko, agasabwa gukuramo kandidatire ye ku munota wa nyuma ndetse n’umukandida wasigaye ari umwe rukumbi icyo gihe akaba yari arengeje imyaka yo kuba urubyiruko.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rene - 1/11/2016 saa 05:45

Ubu umuyobozi wese watangiranye na FPR ifata ubutegetsi ntiyarakwiye kuvaho hakajyaho nundi utazi uko agashahara karyoha murwego rwo kugabanya ubushomeri ubwose ni ugukunda igihugu cyangwa ni uukugisenya. Ntibakajye batubeshya twarabamenye kuko kwiga ukabura akazi bitera uburakare
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 17:04

buriwese'nibwo'akunda
Kanda hano umusubize

Jean cloude - 31/10/2016 saa 15:05

inda mini muyime amayira
Kanda hano umusubize

Dismas - 2/11/2016 saa 09:47

Kabisa Inda Nini Tuyime Amayira .
Kanda hano umusubize

Jean cloude - 31/10/2016 saa 15:02

Indi nizo zibibakoresha
Kanda hano umusubize

Jean cloude - 31/10/2016 saa 15:02

Indi nizo zibibakoresha
Kanda hano umusubize

Jean cloude - 31/10/2016 saa 15:02

Indi nizo zibibakoresha
Kanda hano umusubize

Umubyeyi - 31/10/2016 saa 10:22

Mwebwe ndabona mwakamejeje murashaka ubuyobozi nokurya cyangwa murashaka gukorera igihugu kandeba kurya mubishyize imbere yo gukorere igihugu, mubanze mwitoze gukora mbere yokurya. Bavandimwe ndabona umwe muri mwe abaye ahawe iriya ntebe ashobora kutayirarakabiri kuko igihugu c yacu icyo gishyize I mbere arugukora ndetse cyane atarukurya cyane rero mubanze mwitoze gukora mbere yokurya.
Kanda hano umusubize

RUKARA - 31/10/2016 saa 07:59

ARIKO SE UMUNTU AYOBORA ISHYAKA ATE ATANIYUMVAMO UBUSHOBOZI BWO KUYOBORA IGIHUGU KOKO? TWE URUBYIRUKO TWIYUMVAMO UBUSHOBOZI NIYO MPAMVU TUBA DUSHAKA NO KUYOBORA KUGIRA NGO IGIHUGU ABAKURAMBERE BADUSIGIYE TUZAKIGIRE UMURAGE, NAHO WOWE WAMUSAZA WE EJOBUNDI MUMATORA UZABA URI KUVUGA KO NTANUMUKANDIDA MUFITE MWISHYAKA UBWO SE MUMAZE IKI? UWO MUSAZA NIYEGURE ISHYAKA RIYOBORWE NABABISHOBOYE
Kanda hano umusubize

Dismas - 2/11/2016 saa 09:45

Kabisa Ibyo Uwo Muvandimwe Avuze Nibyo Uwo Musaza Niyegure Na Bandi Bayobore.
Kanda hano umusubize

Mutwe - 31/10/2016 saa 07:21

Uyu Biruta ubwirabandi kontacyo bagomba gutegereza kwishyaka we yavuyeho akabisabandi?
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 30/10/2016 saa 19:36

Birababaje kubona igihugu ahanini kiribwa na Politicians.Urugero,umwarimu wiganye na Minister muli University,ashobora kuba ahembwa 100.000 Frw,mu gihe Minister ahembwa ibihwanye na 5 MILLIONS ku kwezi.Kandi bose baba ari abakozi ba LETA.Gusa hari iyo Politics ikugwa nabi,nubwo igukiza vuba.Urebye nabi urafungwa cyangwa ukicwa.Ikindi nta Freedom ugira.Uhora uhakwa kuli Shobuja.Uba icyo bita "Sycophant" ) nukuvuga inkomamashyi. Ikindi kibabaje,nuko aba basaza badaha imyanya abajene.Hali politicians benshi barengeje imyaka 70.Mu byukuri baba bananiwe.Ariko ntibarekura ubutegetsi.Ahubwo bakerekana ko aribo bakunda u Rwanda kurusha abandi,mu gihe abajene bishwe n'ubushomeri'.There is too much injustice in this world.Nkuko abayehova bahora babivuga,niba koko ubwami bw'imana bwazaga bugahindura iyi si Paradizo.Abantu bazareshya kandi bakundane.Let God's kingdom come.
Kanda hano umusubize

koko - 30/10/2016 saa 15:39

wese psd niye ? naveho amaze iminsi turamurambiwe wagirango ntabandi igira .
Kanda hano umusubize

Robin - 30/10/2016 saa 15:35

Biruta arashaje nahe urubyiruko rufite amaraso mashya nabo bategeke azarya kugeza ryari ?naveho dushaka urubyiruko .
Kanda hano umusubize

- 30/10/2016 saa 15:56

Ariko iryo rya ryanyu rizarikora! Undi wese wajyaho se ariye nawe waba uriye? Amafuti gusa y'ubusambo butampaye agaciro! Mwagiye mumenya guharanira inyungu rusange mugashimirwa icyo mwamariye imbaga y'abanyarwanda mutitaye kuri ibyo bifu byanyu byimukiye mu mutwe?
Kanda hano umusubize

bebe - 31/10/2016 saa 21:46

nonese Biruta we araburara cg abandi bamwungirije? bose nukurya kd banashaje batagikura kd aba jeune barya bakajya mbere bakagira nimbaraga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X