Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

EAC Yakiriye bidasubirwaho Sudani Y’Epfo

Inama y’abaministiri bashinzwe umuryango wa Afrika y’uburasirazuba yateranye kuri uyu wa mbere I Arusha muri Tanzania hamwe n’umunyabanga mukuru w’uyu muryango EAC bakiriye kumugaragaro igihugu cya Sudan y’epfo nk’igihugu cya gatandatu cyinjiye muri EAC.

Intumwa zidasanzwe za leta ya Sudani y’Epfo zatanze inyandiko zirimo izasinywe n’umukuru w’iki gihugu hamwe nizemejwe n’inama nshingamategeko ya Sudani y’Epfo zigaragaza ko cyinjiye burundu muri EAC.

Umunyamabanga mukuru wa EAC Ambassaderi Liberat Mfumukeko yatangaje ko igihugu cya Sudani y’Epfo cyujuje ibisabwa kugira ngo cyinjire muri uyu muryango.

JPEG - 30.4 kb
Intumwa zidasanzwe za Leta ya Sudani y’Epfo zatanze inyandiko zirimo izasinywe n’umukuru w’iki gihugu hamwe nizemejwe n’inama nshingamategeko ya Sudani y’Epfo zigaragaza ko cyinjiye burundu muri EAC.

Mfumukeko mu ijambo rye imbere y’abaminisitiri yagize ati “Sudani y’Epfo ibaye umunyamuryango , ifite uburenganzira n’amahirwe angana n’ay’ibindi bihugu bitanu byari bisanzwe muri EAC.
Yagize ati “ni nk’umwana umaze imyaka itanu avutse none atangiye kwinjira mu muryango kuko Sudani y’Epfo imaze imyaka itanu ibonye ubwigenge.

Sudan y’Epfo yinjiye muri uyu muryango iri mu bibazo by’intambara gusa ibihugu bigize uyu muryango bisobanura ko ariyo nzira nziza yo kubikemura.

Augustine Mahiga, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya abona ko ari uburyo nyabwo kugira ngo umuryango wose nawo wiyumve ko ari nkaho urwaye.

Minisitiri Leontine Nzeyimana uhagarariye u Burundi muri muryango w’Afrika y’u Burasirazuba avuga ko uyu muryango ufite inshingano zikaze zo kugarura amahoro mu bihugu byo muri aka gace.

Umuryango w’Afrka y’I Burasirazuba usanzwe ugizwe n’ibihugu bitanu birimo u Randa, Tanzaniya, Uganda, Burundi na Kenya; gusa hakaba hiyongereyeho Sudan y’Epfo.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/09/2016 saa 10:20

twizereko ama visa batwakanga twinjirayo bayakuraho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X