Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese urunturuntu ruherutse kuvugwa hagati ya Twagiramungu na Jay Polly rwahereye he?

Mu minsi ishize nibwo humvikanye urunturuntu hagati y’umuhanzi Jay Polly n’umunyapolitike utavuga rumwe na Leta, Twagiramungu Faustin bapfa indirimbo”Ikosora” uyu munyapolitiki yakoresheje ku mbuga nkoranyambaga ndetse bituma uyu musore avuga ko agiye kumugeza mu nkiko.

Mwakwibaza muti se ibyo kumugeza mu butabera bigeze he ?

Ku murongo wa telephone mu kiganiro Imirasire yagiranye na Jay Polly, yavuze ko nyuma yo kubona ko twagiramungu ashaka kwimenyekanisha akoresheje izina rye, yamufashe uko ngo abona ntacyo bivuze, ahubwo amufata mu gatebo kamwe n’abandi bakunze kugaragara bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

Abajijwe niba gukoresha indirimbo ye kuri izo mbuga kandi bizwi neza ko Twagiramungu arwanya Leta y’u Rwanda niba nta ngaruka byagize mu mikorere y’umuziki we by’umwihariko kuri iyo ndirimbo maze agira ati: "Ntacyo rwose kuko n’iyo ndirimbo nayibyaje umusaruro icyo nashakaga yaragikoze natanze ubutumwa burumvikana kandi Abanyarwanda barishimye. Kugeza ubu ntabwo byigeze binkoma mu nkokora ngo bimbuze gukora cyane kuko n’ikimenyimenyi nyuma yaho nakoze izindi ndirimbo kandi zirushaho gukundwa"

Agaruka ku mikorere ya Twagiramungu, Jay Polly yavuze ko uyu munyapolitike ashaka kwica imikorere myiza y’urubyiruko n’ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho, ariko ngo ntibyamushobokera kuko igihugu kimaze kugera ku rwego rwiza mu kwiyubaka.

Amagambo Twagiramungu yakoresheje kuri rukuta rwa Facebook yagize ati: "Iyi ndirimbo (Ikosora) ya Jay Polly muyivanemo amasomo abatera morale, ubutwari, ubugira neza, ikinyabupfura no gukora utekereza ejo hazaza."

Bivugwa ko aya magambo n’iyi ndirimbo yabikoresheje mu rwego rwo kwamamaza ishyaka rye RDI Rwanda rwiza bityo ngo yigarurire imitima y’urubyiruko.

Kugeza ubu Jay Polly avuga ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura umuziki we, ngo muri izi mpera z’umwaka arimo gutegura ibitaramo hirya no hino mu gihugu ndetse no mu minsi ya vuba akaba azajya gutaramira muri Uganda na bamwe mu bandi bahanzi bagenzi be.

Si ibyo gusa kuko agiye gushyira hanze indirimbo yitwa "Too much" ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Urban boyz, Christopher, Tuff gangs..
Ndacyayisenga Fred@Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwanda - 21/11/2016 saa 16:51

Jay polly ndamwibuka akizamuka yari umusore ugaragaza ko afite vision nziza ariko ubu kbsa byarakunaniye papa reba message zose zanditswe jay menya ubwenge aba nabajoze ari aba funz bawe ubuse Rukokoma urihandagaza ngo arashaka hit kuriwowe uzabaze
Kanda hano umusubize

EMMANUEL EBOUE - 21/11/2016 saa 07:26

jay naw urifeke kbs buriya urumva yarakuvuze buriya ntukiyemere ngukabye mn manza ugere aho pfla na dog bageze.
Kanda hano umusubize

- 19/11/2016 saa 17:36

Jay polly ntukavuge ubusa baguhaye hits
Kanda hano umusubize

Ben - 19/11/2016 saa 17:23

Jay ni umustar cyane kurusha Rukokoma, reba nawe iyi nkuru nyisomye kubera arimo ariko ari Rukokoma gusa sinayisoma
Kanda hano umusubize

cedrick - 19/11/2016 saa 05:38

hhhhhu jay ndakwemera arikwaha wihusemumagambo ntiwabanjengutekereze rukokoma arazwi kwisiyose kuvugango arakuzamucyirahorero muvande cyeretse niba uri yesu akabakuzamucyiraho ajyamwijuru nahohanokwisa sihooooo haruwavuzengo ntiwanafungura narasezinkwetozee uretsenarase ntiwacano kugipangu iwe uretseko ntanicyibi yavuze kuvugako irimubutumwabwiza kurubyiruko icyibiyavuzekoko nicyihe arakwamamaje isiyose izagiramatsiko yokumviyondirimbo ubonayavuze nokuzindizosufite mazurebe ngo uramamara uzashake umuvugizi nahowowe sha wapitu.
Kanda hano umusubize

hs - 18/11/2016 saa 19:02

Jay, Ubujinga Ni Malade.
Kanda hano umusubize

clacer - 18/11/2016 saa 17:38

jey wose ntanubwo wapfundura imishumi yi nkweto za Rukokoma urihandagaza!
Kanda hano umusubize

Reopord - 24/11/2016 saa 22:30

Muvandigendagake udasubiza umuziki w'urubyikohasi ukabaca intenge guma iyo!!!
Kanda hano umusubize

Habirema - 18/11/2016 saa 09:28

Ariko ubwo uwo Jay,arumva ntasoni koko?ahubwo ahembe uriya musaza kuko yamwamamarije ibikorwa naho niba batamuri inyuma(abanyapolitiki)aba yahaze urumogi kuko ibyo atangaza byuzuye ubujiji gusa.
Kanda hano umusubize

Tinah - 18/11/2016 saa 08:55

huh njye mbona impamvu rukokoma yiyambaje jaypolly ariko amwibonamo neza, cg ni mwene wabo naho uwo jaypolly nawe ntagasetse ngo rukokoma yashatse kumuzamukiraho huhhuhhh ubu se kweli ninde uzwi kurusha undi, jaypolly inywere agatabi wumve utuje.
Kanda hano umusubize

mugabo - 18/11/2016 saa 07:34

Barakorana niba mutari mubizi mutegereze indirimbo agiye gusohora yakoreye muri Uganda muzabyimenyera nawe yayobotse rukokoma kera
Kanda hano umusubize

joe - 18/11/2016 saa 18:53

Ahubwo se simuhungu we????????
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 18/11/2016 saa 06:47

Ikikigoryi,ngoni,jey Poly.Cyutukuje,ntasoni,gutinyuka,umusaza
Kanda hano umusubize

- 18/11/2016 saa 02:00

Ngo Rukokoma yakoresheje iriya ndirimbo ashaka kumenyekana? ari Rukokoma na Jay Polly she ninde uzwi kurusha undi?
Kanda hano umusubize

Ntabyawe - 17/11/2016 saa 21:05

Ariko abantu baransetsa koko jay polly ntabwo yumvise ko ahubwo barimo kumwamamariza ibihangano bye njye ndumva uriya musaza nta kibi yavuze! jay puuu vana umwiryo aho ngaho!
Kanda hano umusubize

Bugingo - 17/11/2016 saa 20:36

Twagiramungu numuntu wumugabo mujye mureka kumuvanga naya makaritasi.
Kanda hano umusubize

jay poly - 17/11/2016 saa 20:00

koko ngo iyakitse ntawutayikora munda, nubwo politique ya Rukokoma tutayemera , noneho ararengana , ingegera ni yubahe umusaza ntakibi yakoze rwose , ntasoni pu , hoshi
Kanda hano umusubize

jay poly - 17/11/2016 saa 19:59

koko ngo iyakitse ntawutayikora munda, nubwo politique ya Rukokoma tutayemera , noneho ararengana , ingegera ni yubahe umusaza ntakibi yakoze rwose , ntasoni pu , hoshi
Kanda hano umusubize

ukweli - 17/11/2016 saa 17:35

noneho jay arantangaje? mbese azarega umuntu ko yashimye igihangano cye? Niba indirimbo itanga ubutumwa kurubyiruko ikibazo kirihe? ahubwo azamwishyure yamwamamarije. gusa nawe ndamwumva, hari ubwo bagira ngo akorana nawe.
Kanda hano umusubize

Alpha - 17/11/2016 saa 16:29

Iyi nkuru niyubugoryi pe Twagiramungu se JAY polly wi mogi se umunyamakuru se????????????? Ubuyobozi bwi ibinyamakuru mugerageze mudushakiri abanyamakuru batanga inkuru ukagira icyo uyikuramo. kumugani wa PASTOR EZRA ntabantu baduha inkuru ni incucu tuuuuuuuu
Kanda hano umusubize

Umusaza - 17/11/2016 saa 15:30

Nta Rukokoma nta Jay Polly, bose barasekeje
Kanda hano umusubize

Umusaza - 17/11/2016 saa 15:29

Nta Rukokoma nta Jay Polly, bose barasekeje
Kanda hano umusubize

Thierry K. - 17/11/2016 saa 14:43

Iyi isi tubamo yaremwe n'Imana Rurema ndetse natwe abantu twaremwe nayo ariko hari icyo umwana w'umuntu yakoze cyatumye umubano ndetse n'amahoro yari afitanye n'Imana bicika: ICYAHA. Ibyo byatumye haza gutandukana k'umuntu n"Imana bikavamo umuvumo ku bwoko bw'umuntu. Ariko INKURU NZIZA ni uko Imana yakunze abantu cyane igashaka uko yunga n'abo. Yatanze YESU KRISTO Umwana wayo kugirango aze kudupfira ku musaraba azira IBYAHA byacu. Ubwo rero IKINTU KIMWE GUSA Imana ishaka ku muntu ni uko YEMERA KO ARI UMUNYABYAHA kandi ko ibyaha bye BIZAMURIMBURA BURUNDU (azajya mu muriro udashyira HELL cyangwa ENFER). Akemera ko YESU yamupfiriye kandi AKEMERA KO AMUBERA UMWAMI WE AKAMWAKIRA MU BUZIMA BWE. Ibyo rero birasaba ko umuntu ASENGA ASABA YESU KRISTO kumubera UMUKIZA (amukiza igihano cya burundu cy'Imana) AKAMUBERA UMWAMI. Ibyo bizatuma ahinduka UMWANA w'Imana nkuko Yesu ari we (Yohana 1, 12) Bizatuma ababarirwa IBYAHA BYOSE YAKOZE (Acts 10, 43) ndetse n'ibyo AZAKORA (urwandiko rwa mbere rwa Yohana igice 2, umurongo 1) Bizatuma AHABWA UBUGINGO BUHORAHO (urwandiko rwa mbere rwa Yohana igice 5, umurongo 13). Muvandimwe rero ibi nta kiguzi bisaba kandi bizagukiza Ubugingo. GIRA AMAHORO.
Kanda hano umusubize

yamuraga - 18/11/2016 saa 09:29

Ese ibyo mwabwiwe byose niki kibemeza ko ari ukuri??? Ubu wanditse, inyuguti zagushizemo.... ngo uri kwigisha ivyo nawe utazi, utazi niyo byaturutse, n'impamvu babituzaniye!!
Kanda hano umusubize

genda - 17/11/2016 saa 14:16

nonese twagiramungu sinumva ntakibi yakoze iyongegera ngo ni jaypole igiye kumukurikirana ikise konumva ntakosa ryuriya musaza apu n
Kanda hano umusubize

kamikazi - 20/11/2016 saa 22:29

ubwoba bwa jay bufite ishingiro aho ari arahazi gusaza si ukumera imvi,icecekere jay
Kanda hano umusubize

ukweli - 23/11/2016 saa 21:38

kamikazi, uri umuhanga. wumvise inkuru kdi ndemeranywana pe! mbese ibyo rukokoma yakoze yo bikorwa n'undi munyapolitiki uri mu Rwanda ubu ntitubatuvuga ibindi? abanyarwanda dukwiye gukura mu muco Wo kujya impaka zubaka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X