Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ex Lt Henri Jean Claude Seyoboka uregwa Jenoside yaraye agejejwe mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuti uyu wa gatanu ni bwo umunyarwanda Henri J. Claude Seyoboka, wahoze ari umulikare mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe avanywe muri Canada, akaba ashinjwa kwica Abatutsi mu cyari segiteri Rugenge muri Komini Nyarugenge.

Abaye umuntu wa kabiri woherejwe na Canada nyuma ya Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu, nubwo yajuriye.

Seyoboka w’imyaka ubu 50, yari amaze imyaka 20 aba ahitwa Gatineau muri Canada aho yahungiye kuva mu 1996 agasaba ubuhunzi atavuze ko atigeze aba umusirikare.

Icyemezo cy’ubuhunzi cy’ubuhunzi yacyambuwe mu 2006, nyuma y’aho iperereza ry’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal pénal international sur le Rwanda, TPIR) mu 2002, mu buhamya bwatanzwe n’umuntu utarashyizwe ahagaragara amazina ye, yashinje uyu mugabo ko yishe umugore n’abana be babiri.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko Seyoboka akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Seyoboka bakunze kwita ‘Zaire’, yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca za Nyarugenge gufungwa imyaka 19 nubwo atari ahari.

Asize umugore n’abana muri Canada, ubusanzwe akaba ari umukwe wa Col Sagatwa Elie wari umusirikare ukomeye mu ngabo za Perezida Habyarimana, ndetse banapfanye mu ndege imwe.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yavuze ko hari abandi bantu 13 bakekwaho Jenoside ubutabera bw’u Rwanda bwasabye Canada ko boherezwa bakaburanishwa mu Rwanda.

Muri bo Canada yaburanishijemo babiri, Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Jacques wagizwe umwere.

Ubwo yaburanaga ibyo koherezwa mu Rwanda, uyu mugabo Seyoboka yahakanaga ibyaha aregwa.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

buhake Elgar - 27/11/2016 saa 16:21

hubwo nimuhere kubahafi,kuko ijyakurisha infra kurugo, iyo Malawi sinabonye birirwa bidejyebya bakorana ibibina byogushyigikira Fdrl,umubitsi si Gastone wi muyaga mucyari butare asigaye aba south africa,nejo ntibari munamangaruka mwaka ,banashyiraho committee shya ihagarariwe na Ngamijimana auguatin uzwi kwizina rya jafali nawe akaba avuka imuyaga,ariko ubu ari Malawi yiyise umurundi ajijisha,numukangurambaga wabo Yonasi wimuganza mucyari byte, mwahereye kurabo
Kanda hano umusubize

mugisha alex - 21/11/2016 saa 09:37

Abobahekuye urwanda niba biryozwe kandi namahangayandi arebereho murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X