Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gasange: Gukorera muri koperative byateje imbere abihinzi ba Kawa

Abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative Gasange coffee, yo mu Murenge wa Gasange Akarere ka Gatsibo, intara y’Iburasirazuba, barashima iterambere ikawa yabo imaze kubagezaho mu myaka itanu ishize bishyize hamwe, bakabasha kwiyubakira uruganda rutonora kawa.

N’ubwo uru ruganda rutaragera ku rwego ruhambaye, ngo rubafasha gutonora kawa yabo ikagera ku isoko imeze neza.

Bwana Mugabo Jean Claude, ni Perezida wa koperative Gasange coffee, atangaza ko bari barambiwe abacuruzi bamamaga umusaruro wabo ku ngemeri, inyungu zikaba iz’abacuruzi, abahinzi basanga nta nyungu bafite, bishyira hamwe bashinga koperative. Batangiye mu 2010 ari 236, umugabane shingiro wari 1000 frw.

Technoself niwe wari umushoramari wabo, yabafashije mu bujyanama n’amahugurwa mu itangira ry’uruganda, ibafasha kubona imashini batangiranye yo mu bwoko bwa Pinagos 500, ibasha gutonora ibiro 500 mu isaha ku buryo bw’inguzanyo, n’amafaranga baranguzaga umusaruro w’abahinzi yabaga ari ayayo.

Technoself kandi yabahuje n’umuguzi wa kawa ariwe RTC (Rwanda Trading Company).

Baje gusanga umugabane w’1000 ntacyo wabagezaho barawongera, babasha kwigurira ubutaka bubatseho depo (depot).

Mu 2010 bakiriye kawa ingana na toni 50 n’ibiro 553, iturutse mu banyamuryango bakeya abandi bari batarabyumva neza. Uko imyaka yazaga umusaruro wagendaga wiyongera, bava ku mashini pinagos 500 bagura pinagos 800, ifite ubushobozi bwo gutonora toni y’ikawa mu isaha.

Gukorera muri koperative byabateje imbere

Musomingera Boniface, umunyamuryango wa koperative akaba n’umuyobozi w’umudugudu wa Kagarama mu kagari ka Kimana, yemeza ko iyi koperative yabagiriye akamaro kanini ngo kuko basigaye babona aho bagurisha umusaruro wabo wa kawa badahenzwe, igiciro NAEB yatangaje nicyo na koperative iguriraho umusaruro w’abahinzi.

Sendugu Moise nawe ni umuhinzi wa kawa, gusa ngo ntaragera ku rwego rwo kujya muri koperative, ariko arabyifuza ngo kuko asanga harimo inyungu.

Gusa hari bamwe mu banyamuryango bavuga ko nta makuru y’uruganda bamenya.

Mburiye Charles, avuga ko aheruka amakuru ya koperative n’uruganda igihe yatangaga umugabane w’ibihumbi icumi (10,000 frw), yaje guhabwa isuka ya macaku, ayo niyo makuru aheruka.

Mugabo Jean Claude, Perezida wa koperative yavuze ko bene abo banyamuryango ari ababa barananiwe kuzuza inshingano z’umuryango, bagasezererwa cyangwa bakivanamo. Akomeza asobanura ko bagira inama rusange 2 mu mwaka, bagasomera abanyamuryango amategeko, kugirango basangire ubumenyi ku mikorere ya koperative. Amakuru na raporo za koperative bihabwa abanyamuryango mu nama rusange, niho n’imyanzuro yose ifatirwa.

Gusa ngo imyumvire y’abantu iratandukanye, hari ababonaga ku zindi nganda igiciro kirenzeho gato ku cya koperative, akaba ariho bajyana kawa yabo, kandi amategeko y’umwihariko ya koperative avuga ko umunyamuryango ujyana umusaruro ahandi aba atari umwizerwa, atitabira ibikorwa bifasha koperative, bamwe bagiye bikuramo gutyo. Kuri ubu basigaranye abanyamuryango 140.

Uburyo bwo kugurisha umusaruro bwaravuguruwe

Mugabo Jean Claude kandi akomeza atangaza ko bavuguruye uburyo bwo kugurisha umusaruro wabo.

Kera umushoramari niwe wagurishaga, igiciro cyo kubitwara kikarenga miliyoni, bagasagura nk’ibihumbi 300 (300,000 frw), ubundi bagahomba cyangwa bigahwaniramo, ariko kuva mu 2014 barabyicururiza, bagakuramo miliyoni 3-4, basigaye babona inyungu, bakazereka abanyamuryango, inama rusange ikagenera ishimwe abitanga kurusha abandi.

Mu 2011 bagize igihombo cya 2,700,000 frw kubera ubumenyi budahagije n’uburangare bw’abakozi, bafata umwanzuro, abanyamuryango bakajya bikorera imirimo yose, amafaranga yagahawe abakozi akaguma mu isanduku, igihombo kivamo. Mu 2012 bunguka 4,500,000 frw.

Bagiye bagenera abanyamuryango impano zitandukanye guhera mu 2011, isuka ya macaku, mituelle de sante, inkweto za bote, ihene y’ishashi, n’andi mafaranga ku bantu bitanze bagatuma haboneka inyungu.

Ikawa yabo ikaba yaragize amanota kugera kuri 85%, ibafasha kwubaka izina mu gihe babaga bakoresheje imashini zifite ubushobozi buke, nta muriro bafite, n’amazi yo kuzironga ari make, abantu bayavoma ku mutwe kuko nta moteri bafite iyabazamurira.

Bagejeje umushinga kuri NAEB, berekana ubutaka bafite bugomba guterwaho ikawa, banasaba pepiniere. Bafite imihigo yo kwubakira umurenge wabo izina rya kawa, wavuga Gasange buri muntu agahita yumva iwabo w’ikawa.

Mukase Francine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X