Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo: Bamwe mu batwara ibinyabiziga bafatanywe magendo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe moto ebyiri n’imodoka imwe bidafite ibyangombwa mu mukwabu yakoze tariki ya 21 Ukwakira. Hafashwe kandi n’amakarito 16 y’inzoga yitwa zebra waragi zacuruzwaga ku buryo bwa magendu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Chief Inspector of Police (CIP) Jean Berchimans Dusengimana yagize ati: "Twari mu kazi mu muhanda mu gikorwa cyo kugenzura ibinyabiziga dufata moto ifite nimero RD 052 G na RC 314 V zose nta byangombwa zari zifite. Muri icyo gihe kandi polisi ihakorera yafashe imodoka yo mu bwoko bwa BMW idafite ibyangombwa birimo ubwishingizi bw’imodoka, icyemezo cy’uko yakorewe isuzuma, ndetse n’uwari uyitwaye nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite."

Yakomeje avuga ko imwe muri izi moto yafashwe itwaye amakarito 16 ya zebra waragi adafite ibyapa byujuje ubuziranenge ,ariko ko uwari uyitwaye yahise yiruka akibona ko Polisi .

CIP Dusengimana yakomeje avuga ko gukorera mu muhanda biba bigamije kurinda ko habaho impanuka n’ibindi byaha. Impanuka nyinshi zibera mu mihanda minini, ziterwa n’imodoka zitagira ibyangombwa, kuba zitarakorewe isuzumwa ry’imiterere yazo ndetse n’abazitwara batagira ibyangombwa. Niyo mpamvu tugomba kugenzura ibi byose tukareba ko ibinyabiziga n’ababitwara bujuje ibisabwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mukarere ka Gatsibo yavuze kandi ko ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa bisabwa biri muri bimwe mu bitwara ibiyobyabwenge n’ibindi ku buryo bigira ingaruka mbi mibereho myiza y’abaturage no ku bukungu bw’igihugu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

harelimana - 24/10/2016 saa 15:50

bakwiyeguhanwa tu
Kanda hano umusubize

- 24/10/2016 saa 20:44

BISEBESHA.AKAZIKACUKUBUSHOFERI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X