Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gen Mubaraka Muganga yunze mu rya Perezida Kagame avuga ko nta watera u Rwanda ngo bimugwe amahoro

Umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’Iburasirazuba Gen Mubaraka Muganga aravuga ko u Rwanda rufite ikibazo kitoroshye cy’abishora mu bikorwa by’ubuhezanguni n’ubutagondwa batazigera bagira amahoro nkuko n’abashaka gutera u Rwanda na bo nta mahoro bashobora kugira.

Ibi Gen Mubaraka Muganga yabitangaje kuri uyu wa 8 Ukwakira 2016 ubwo hatangizwaga ukwezi kwo gukunda igihugu no gusoza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro Gen Mubaraka Muganga yagejeje ku bari aho, yagarutse cyane ku ngingo yo gukunda igihugu no kucyitangira igihe bibaye ngombwa.

Aha yashishikarizaga cyane cyane urubyiruko nk’abagize u Rwanda rw’ejo kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu cyababyaye birinda kwishora mu bikorwa by’ubuhezanguni n’ubutagondwa bimaze iminsi bigaragara mu Rwanda.

Yagize ati: "Muri iyi minsi tumaze igihe dufite ibibazo bitatworoheye, ibibazo by’abantu basa nk’aho bashaka kwiyambura ubunyarwanda ari byo twebwe dushyira mu kiciro bita ubutagondwa, bitwaje imyemerere cyangwa gusenga, gusenga si bibi twese turasenga mu buryo bwacu, ariko ukabona umuntu yarutisha isengesho bwa bunyarwanda, isengesho naryo rituzuye, aho twagiye tubona abantu bashaka gukora ibikorwa by’abahezanguni hirya no hino."

Yashimangiye ko abantu bishora muri ibyo bikorwa baba barananiye ababyeyi babo ndetse anavuga ko bene abo we abita ibivume.

Yagize ati: "Umuntu akava mu bunyarwanda, nyina cyangwa se yanamubwira ati mwana wanjye kirazira, akamubwira ati vuga uvuye aho wa gakecuruwe, cyangwa wa gasaza we, iyo utangiye rero kuvuga utyo muby’ukuri uba uri ikivume, ni nko gutera u Rwanda nahoze mbabwira, ntabwo watera u Rwanda rwakubyaye ngo bizakugwe amahoro, nubundi uba uri ikivume."

Gen Mubaraka avuga ko abenshi mu bashaka kwigira intagondwa bakunze kwiyitirira ko basengera mu idini ya Islam nyamara ngo ni ababa bitwikira iryo dini bagakoreshwa n’abanyamahanga mu guhungabanya umutekano.

Yagize ati: "Twagiye tubibona rero, tumaze iminsi tubirwanya cyane cyane mu bo mu idini rya Kisilamu ariho najye nkomoka, nanjye ndi umuyisilamu, ariko hari abantu basa nkaho bagiye bitwikira iyo dini, bakoreshwa n’abandi bo mu bindi bihugu, nka za Siliya mujya mwumva, za Irake n’ahandi muri ibyo bihugu by’Abarabu."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/10/2016 saa 19:38

banyarwanda ka mbihorere mwebwe mwese igihugu nicyanyu muzageraho mwumvikane twese dutahirize umugozi umwe kdi imana izabidufashemo,ari wowe wamurundi we,narahiye ko ntajya mugisirikare narimwe narizima ariko sinakwemera gusuzugurwa nabarundi nigisirikare kubwanyu, ibyo rero wivugisha ngo gatuna simbizi kdi sinangobwa namwe mukeneye ubuzima ariko mukinnye gato mwakubitwa ninkuba sha nubwoba bwanyu gusa puuu!
Kanda hano umusubize

ari - 10/10/2016 saa 19:28

ariko mwaretse amagambo namatiku niba muri abagabo mukibeshya mugatera akabereka General Muganga we nta mikino ibyo bigambo byose n'ubwoba ahubwo muceceke mukore.
Kanda hano umusubize

- 10/10/2016 saa 15:30

Ntagahora Gahanze na Muhanga yaciyemo umuhanda. Nsabimana castar yari General, Kabirigi yari General, Bizimungu yari General, Juvenal Habyarimana yari General, Kayumba Nyamwasa yari General, BM Habyarimana yari General, Ndengeyinka yari Colonel, karegeya yari Colonel, Abo Bose mu mbwirwaruhame zabo bavugaga ko ntawatera U Rwanda Ngo bimugwe amahoro. Nyamara benshi muribo basaziye bamwe mu magereza abandi mubuhungiro, abo bakiyongeraho abo tuzi kadhafi yarafite, abo tuzi Bagbo yarafite, abo tuzi Mubalak yarafite ibi bikatwereka ko amahoro arambye atava mu mbwirwaruhame mpaburambaga. Hoya non, non, non. ahubwo ikiza ni ukumenya impamvu uwo ashaka Gutera, no kjmenya neza utera uwo ariwe, aramutse abaye ari umunyamahanga nakwemeranwa nabyo kuko u Rwanda ruratera ntiruterwa. ariko ari umunyarwanda ushaka gutera , ibyiza ni ibiganiro biganisha kubwumvikane n'inyungu rusange. naho kurwana byo intambara naba Generals zijya zibahitana
Kanda hano umusubize

Uzumva - 12/10/2016 saa 16:45

Nkawe ko ufite ibibazo uragereranya ibitagereranwa SVP, niba harimo ba so uzapfane agahinda!! ubwo bahamagare aba genocidaire ngo mama muze twumvikane? Hekenya amenyo uzashira uyamarire mu nda wenda nashirira mu nda uzaba umuntu!!
Kanda hano umusubize

- 10/10/2016 saa 15:28

Ntagahora Gahanze na Muhanga yaciyemo umuhanda. Nsabimana castar yari General, Kabirigi yari General, Bizimungu yari General, Juvenal Habyarimana yari General, Kayumba Nyamwasa yari General, BM Habyarimana yari General, Ndengeyinka yari Colonel, karegeya yari Colonel, Abo Bose mu mbwirwaruhame zabo bavugaga ko ntawatera U Rwanda Ngo bimugwe amahoro. Nyamara benshi muribo basaziye bamwe mu magereza abandi mubuhungiro, abo bakiyongeraho abo tuzi kadhafi yarafite, abo tuzi Bagbo yarafite, abo tuzi Mubalak yarafite ibi bikatwereka ko amahoro arambye atava mu mbwirwaruhame mpaburambaga. Hoya non, non, non. ahubwo ikiza ni ukumenya impamvu uwo ashaka Gutera, no kjmenya neza utera uwo ariwe, aramutse abaye ari umunyamahanga nakwemeranwa nabyo kuko u Rwanda ruratera ntiruterwa. ariko ari umunyarwanda ushaka gutera , ibyiza ni ibiganiro biganisha kubwumvikane n'inyungu rusange. naho kurwana byo intambara naba Generals zijya zibahitana
Kanda hano umusubize

Ndagijimana Albert - 11/10/2016 saa 12:20

Ntagahanga kadahanguka,uretseko Imananiyo ilinda.
Kanda hano umusubize

Dudubaya - 10/10/2016 saa 14:38

imana niyonkuru ,Imana anyonkuru.ibihe byose Amina
Kanda hano umusubize

Siradj - 14/10/2016 saa 20:10

KABIBISA TWEMERE IGENO RYANYAGASANI NIBINDI BYOSE NIWE UBIZI!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 10/10/2016 saa 14:29

HARUMUNTU WIGEZE KUVUGA NGO ISENENE IYO ZUZUYE MWICUPA ZITANGIRA KURYANA! NGAHO NIMUKOMEZE MURYANIRE KURUBUGA RWIMIRASIRE UWAPAKIYE ISENENE YIGARAMIYE!!
Kanda hano umusubize

manzi - 13/10/2016 saa 17:23

nibyo koko babameze nkisanane ziryanira mwicupa
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 10/10/2016 saa 13:38

Mubarak yibagirwa vuba kabisa!! Harya yinjiye mu Rwanda ate?? None se tuvuge ko kuba yarateye u Rwanda bitamuguye amahoro??!!! Ibyo uvuga n'amarangamutima nka jenerali ndumva utakagombye kuvuga gutyo kuko urabizi neza ko nanyina wundi abyara agasore kintarumikwa. Burya sibuno ubu abanyarwanda abazi neza icyo bashaka. Ikindi nakubwira ujye wibuka ko twafashe igihugu abaturage batatwibonamo kandi ntibyatubujije kugifata, ujye wibuka aho twafataga tukahamara igihe nta ninyoni itamba. Twese twari tuzi neza ko gutera byoroshye kuruta defence, tangira wige defence aho kwita cyane kubazarutera kuko bo barahari.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 11/10/2016 saa 07:21

Have se nawe!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Daniel - 10/10/2016 saa 09:46

@ Bakame, Bagabo, Mayira na AAhati.... Mwegusuzugura General w'igihugu cyacu, kuko icyo twe abanyarwanda bazima ingabo zacu zitumariye turacyizi... Abo batanze ubuzima bwabo kubwigihugu, kandi ibyo yavuze nukuri. Murebye ibibera hirya no hino kw'isi, mukareba naho tuvuye... mukajyereranya n'umutekano dufite.....mwashyira mugaciro mugashima. Ese amagambo mukeneye arenze impanuro zacyibyeyi abahaye n'ayahe???!!! Nimuve mubyo babashuka mukore mwitezimbere mweguta umwanya. Nimwanga kumva rero, ubwo muzahura nibikorwa...General amagambo ye akurikirwa nibikorwa, Rwose ntihagire ubashuka nuko bimeze. Iyo minsi murimo gutega Urwanda hashize Imyaka irenga makumyabiri ababaruta bayitega Urwanda, ariko barananiwe....
Kanda hano umusubize

NKUNDURWANDA - 10/10/2016 saa 09:01

Eeeeh, harya Urwanda narwo rurikeka ko hari aborutera? Twari tuzi ko rukomeye ata bwoba rufise none bwa bundi ni uko? None ko muzi ko hari abobatera, mubuzwa n'iki kurekura izi mpunzi z'abarundi mwigisha igisirikare zigatahuka i Burundi? Ni kuki muca umurongo ntarengwa mukagarulka akaba arimwe muwurenga ubwa mbere arimwe mwawiciriye i Sabanegwa na Buyumpu? Twebwe Abarundi umurongo Kagame yaciye ntituzowurenga kuko turamwubaha mararabira ahandi atari ku Burundi? Ariko abazowurenga bakaza kuturamutsa tuzobakira ukwo baje twongere tubaherekeze tubashikane aho twipfuza, haba i Kigali canke i Gatuna.
Kanda hano umusubize

kagambage - 10/10/2016 saa 11:23

menya ibyiwanyu naho ibyi rwanda byo bifite umurongo ngenderwa ho! umukuru wigihugu cyanyu yinyegeje ruguru! ahhhhhh ntanama aheruka kujyamo! ntajambo mpuzamakungu ashikiriza. umwaka urarangiye yihaye ubutegetsi. abaturage ibihumbi byinshi bahunze igihugu. abategetsi benshi barahunze, abanyagihugu barappfa umusubizo. uzaze murwanda urebe , ntabwo uzongera kuvuga ibyo utazi.
Kanda hano umusubize

kagambage - 10/10/2016 saa 11:25

menya ibyiwanyu naho ibyi rwanda byo bifite umurongo ngenderwa ho! umukuru wigihugu cyanyu yinyegeje ruguru! ahhhhhh ntanama aheruka kujyamo! ntajambo mpuzamakungu ashikiriza. umwaka urarangiye yihaye ubutegetsi. abaturage ibihumbi byinshi bahunze igihugu. abategetsi benshi barahunze, abanyagihugu barappfa umusubizo. uzaze murwanda urebe , ntabwo uzongera kuvuga ibyo utazi.
Kanda hano umusubize

kagambage - 10/10/2016 saa 11:40

menya ibyiwanyu naho ibyi rwanda byo bifite umurongo ngenderwa ho! umukuru wigihugu cyanyu yinyegeje ruguru! ahhhhhh ntanama aheruka kujyamo! ntajambo mpuzamakungu ashikiriza. umwaka urarangiye yihaye ubutegetsi. abaturage ibihumbi byinshi bahunze igihugu. abategetsi benshi barahunze, abanyagihugu barappfa umusubizo. uzaze murwanda urebe , ntabwo uzongera kuvuga ibyo utazi.
Kanda hano umusubize

willy - 10/10/2016 saa 14:11

yewe yewe... urinda kutugeza igatuna wowe uzaba warenze i kirundo ? niba uri umurundi koko ngirango uzi impamvu y'izina rya kirundo. Utagira ubwoba nta bwenge aba afite. ikibazo nugutinya ubwoba. INYAMASWA IDAKENGA YISHWE N'UMUTUTIZI. Abarundi muri avandimwe bacu.
Kanda hano umusubize

hhhhhh - 11/10/2016 saa 16:20

Wowe uvugango mukirundo ahubwo ntabyuzi izina kirundo risobanura abanyarwanda uburundi bwaharunze ubwo barwanaga nuburundi ariho havuye izina shinge narugero iyomisozi irahari kd nihohava igitutsi dukoresha murwanda ngo urakagende shingenarugero kubirako abanyarwanda twahashiriye turwana nabarundi
Kanda hano umusubize

- 10/10/2016 saa 19:46

Mwebwe,abarundi,ntabwenge Pee!!
Kanda hano umusubize

Asiimwe. - 10/10/2016 saa 08:47

Ariko ndumiwe koko!!!!! Ndebera nkizo comments za Kakame,Bagabo, Mayira na Ahati!!! Ndabagaye ndetse cyanee!!I Nago narinziko hakiei Abantu nkamwee!!!
Kanda hano umusubize

setako erike - 10/10/2016 saa 08:08

Ariko ubundi murigutecyereza ko waruwenda kurutera? Mwabantumwe mwaretse amagambo nkayo mukisengera imana ko ariyo ifite imbaraga zitabasha kunyeganyezwa yego da ntawarutera wenda namwe harigihe mwazitera kuko mwese turabiziko atariko murukunda ubuse kohari abavuga amagambo nkayo uvuga hashira ibinsi tukumva mwagiye ntabuzise bavugaga nibirenze ibyo uvuga bagiye? Imana niyonkuru ninayo mwasenga mukayicira bugufi mugafata abomuyobora neza mukiga kugiraneza mugaha abantu bose agaciro mukareka amagambo nkayo mugakunda igihugu ntituge twumva ngomwagiye mwagera hiryiyo mugatangira kuvuga ibitagenda none ubwose namwe ubwanyu nimudakundana muzitera nimukunde igihugu mubahe abo muyoborabose mufashe perezida nkuko abibabwira burigihe mureke amagambo yokwiyemera nimwemere imana muyisege harya ubundi ubwo howe ntiwaruteye ugasagamo umugabo witwaga ikinani cyananiye abagome nabagambanyi ubu arihe? Ikindi kadafi ntambaraga yaramfite arihe? Nyamara nimwihe agaciro mukaduhe mwubahe perezida muge inama kukitagenda mugikosore mumenyeko murikumwe mubitecyerezo nibwo tutazongera kumva bamwe murimwe mwagiye naho kuvuga uko nabakinani barabivugaga. Ubuse ntibamumanuye mundege bose babireba. Mwubahe imana niyo itanga kurama nogutinda kungoma mukundane mukunde nabo muyobora
Kanda hano umusubize

juju - 10/10/2016 saa 06:47

Musome ibiri kubera Ethiopia uyumunsi....cg ibya bereye Bourkinafaso. Mwitegure neza kuko abanyarwanda ntabwo aribicucu.....ubwose uyu mu general aruta abo Gadafi yarafite?
Kanda hano umusubize

willy - 10/10/2016 saa 14:46

ariko biratangaje pe, iyi mpfura y'umu GENERARI ibatwayiki ? Ibyo avuga n'ukuri, urubyiruko rwisenyaraho igihugu kubera kutamenya isi bariho ubu, ubu abarwanyaga kadafi ngo n'umunyagitugu bageze he ? uwa mugarura bamuramya. abazungu bara bashutse bisenyeraho igihugu ngo ni jihadi none inzara yabamaze, bageze n'aho bashirira munyanja bahunga cyagihugu barwaniraga, iyo niyo jihadi iriho yo kwisenyera ukita hanze warangiza ukerekeza uy'ubuhunzi. Abana birukira muri bariya bagabo ngo bagiye muri jihadi ntabwo bazi ko muri libiya hari igihe bakoraga imikwabo yo guhiga abirabura bahungiye yo,abagiye gushaka yo imibereho, abakomoka mu bihugu bya Mali,Senegal, Nigeria n'ahandi muri Afrika, barabafataga bakabafungirana muri konteneri (Container) bakazijyana kuzita mu butayu bwa sahara, abantu bagapfiramo urupfu rubabaje cyane. ibyo bihugu mwita ngo n'ibya kislamu, hazagire umwislamu uhungirayo ni bwo azabamenya. MUREKE TWIYUBAKIRE URWANDA, TU RUKUNDE, TU RURINDE, Bariya bisenyeraho ibihugu byabo ni babona tumeze neza bazaduhungiraho tubafashe, iyo niyo yaba jihadi nziza.
Kanda hano umusubize

bakame - 9/10/2016 saa 22:14

none se azi ko ariwe general wenyine ubaho kuki yumva ko na za Libya zitagitaga aba general ashaje yavuga make kuko ntazi uko bucya bwitwa. twifuza amahoro arambye ariko ntitukihute kuvuga hari aba general bamubanjirije babaye amateka nawe ntiyumve ko ayo mateka ashobora kutazayasoma imana ikomeze abanyarda
Kanda hano umusubize

willy - 10/10/2016 saa 15:18

BAKAME, twese tuzaba amateka , ikibazo n'ugusiga amateka mabi. intwari zivugwa mu mateka, ibigwari nabyo amateka arabigaragaza. NIFUZA KO ABA BAGENERARI UVUGA N'UMUGABA WABO, IMANA YAZABAFASHA BAGATABARUKA ARINTWARI NK'UKO BABIGARAGAJE BAHAGARIKA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI. UBWO BUTWARI BWABO BUZAHORA AR'ISHEMA KU MUNYARWANDA URIHO N'UWEJO HAZAZA AHO AZABA ARI HOSE.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 9/10/2016 saa 20:15

Muratera nde ubwoba? Mwebwe ko mwaruteye se? Nimugume hamwe turebe ubwo buhangange bwanyu!
Kanda hano umusubize

Mashyongore - 10/10/2016 saa 13:51

Abo uvuga ko bateye u Rwanda bararutabaye, barubohora igitugu, akarengane, ubugome, ubutindi n'umwijima warangwaga hose. Na bene wanyu bavuwe amavunja, ubu bareza, barorora bakiga n'amashuli azira ubujiji bwari bwaroretse u Rwanda.
Kanda hano umusubize

umunyarda - 10/10/2016 saa 20:53

Icyo tuzi ubuyobozi igihugu cyacu turimurigahunda nziza izahoraho
Kanda hano umusubize

Mayira - 9/10/2016 saa 19:42

Aba bagenarali bacu umuntu yabatura indilimbo ivugako tutakirwanta intambara yamasasu turwana intambara yibitekerezo kuko kurwana ninka zabiretse.Mushyayidi yaje arwana? Ingabire yaje arwana? Me Ntaganda yaje arwana? Ese bibananiza iki? kurwana iyo ntambara?
Kanda hano umusubize

Aahati - 9/10/2016 saa 18:45

Mwitonde Ntachomurabona Naweubwawe Utarafatwa Amatwi
Kanda hano umusubize

fred - 10/10/2016 saa 07:41

Wowe Aahati, ni wowe ushaka kumufata amatwi, cg ni abo mufatanyije? Ese kuba atarayafatwa mutereza ko ari impuwhe zanyu? ni mushaka mutekereze ibibafitiye akamaro, aribyo bunyarwanda bugamije kubaka urwanda, ariko nimukomeza kujiginywa muzamara amenyo yanyu gusa. Naho icyo gukora cyo ntacyo mufite kuko iyo mukigira muba mwaragikoze kuko nta gihe abameze nkamwe batagerageje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X