Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Huye: Abacuruza inyongeramusaruro zitujuje ubuziranenge bararye bari menge

Muri gahunda yayo yo kuzenguruka uturere tw’igihugu isobanura ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza agenga imiti n’ifumbire mvaruganda bicuruzwa ku isoko bitujuje ubuziranenge, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) ikomeje kuburira abahinzi bakoresha izo nyongeramusaruro ibereka uburyo bibateza igihombo.

Mu kiganiro abakozi ba Minagri bagiranye n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi bo mu turere twa Huye na Gisagara, ku wa mbere tariki ya 19 Nzeli 2016, babagaragarije ko gukoresha inyongeramusaruro zitujuje ubuziranenge kibatera igihombo gikomeye mu buhinzi bwabo.

Abo bahinzi bagaragaza impungenge bafite. Umwe muri bo wo mu Karere ka Huye, Semwiza Jean Damascène yagize ati: "Hari ubwo tugura ifumbire cyangwa imiti yica ubusurira cyangwa indi dukenera ikoreshwa mu buhinzi, ugasanga ntikora. Turifuza ko mwadusobanurira ikibitera cyangwa mukazakora ubushakashatsi hakamenyekana impamvu, kuko bidutera igihombo."

Mukagatari Jacqueline we yasabye Minisiteri y’Ubuhinzi gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo kuko kibahangayihishije.

Yagize ati: "Byaba byiza hakozwe igenzura kuri icyo kibazo, kuko iyo umuhinzi umuhaye ibintu nk’ibyo bidakora agutakariza icyizere, kandi nta ruhare wabigizemo. Twifuza ko Minagri yaduha igisubizo."

Akavuyo mu gucuruza inyongeramusaruro

Iki kibazo kandi cyongeye kugarukwaho n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bo mu Karere ka Gisagara, ubwo bagiranaga ibiganiro na Minagri.

Mu gusobanura iby’iki kibazo, Minagri yagaragaje ko biterwa n’akavuyo kaba mu micururize y’inyongeramusaruro, ariko ngo bigiye gukemuka kuko byitaweho mu Iteka rya Minisitiri No 002 ryo ku wa 14 Nyakanga 2016 rigena amabwiriza agenga imiti n’ifumbire mvaruganda, ryatangajwe mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda ku wa 25 Nyakanga 2016.

Umukozi muri Minagri, Dr Emmanuel Ngomiraronka yasobanuye ko iteka rya Minisitiri rigaragaza urutonde rw’inyongeramusaruro zemewe kwinjira mu gihugu zigacuruzwa, ndetse n’izitemewe.

Yagize ati: "Iri teka rya Minisitiri rije gukemura icyo kibazo cy’ibintu bibujijwe kwinjira mu gihugu ariko bikaba byajyaga byinjira mu buryo bwa magendu. Urumva noneho ko turishingiyeho byoroshye ko iyo miti cyangwa amafumbire bitemewe bigomba guhita bivanwa ku isoko by’agateganyo cyangwa burundu."

Abagura ifumbire n’imiti ikenerwa mu buhinzi basabwe kugira amakenga bakabanza gushishoza kugira ngo batagura ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibitemewe n’amategeko, ndetse no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi igihe babonye hari ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa byararengeje igihe.

Mukase Francine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X