Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Iburasirazuba: 88 bakekwaho ubujura bw’inka beretswe abaturage n’Itangazamakuru

Mu rwego rwo kugaragariza abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba ibimaze kugerwaho mu kurwanya ubujura bw’inka, ejo tariki 21 Nzeri abaturage bo muri iyi Ntara ndetse n’Itangazamakuru beretswe abantu 88 bakekwaho kwiba inka mu bice bitandukanye byayo, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Simbwa, ho mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, kikaba cyaritabiriwe n’abaturage bagera ku 3000 bo muri uyu murenge wa Kabarore ndetse n’abo mu wa Karangazi, ho mu karere ka Nyagatare.

Abo 88 bafatiwe mu mikwabu yakozwe mu bihe bitandukanye muri iyi Ntara mu kwezi gushize ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo igisirikare n’inzego z’ibanze.

Icyo gikorwa cyo kuberekana cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana n’Umushinjacyaha Mukuru w’igihugu, Richard Muhumuza.

Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage, Minisitiri Kaboneka yababwiye ati:"Umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano na gahunda z’iterambere ry’igihugu ntazihanganirwa. Ni muri urwo rwego inzego zose zifatanya kurwanya ubujura bw’amatungo ndetse n’ibindi byose bishobora kubangamira ituze n’iterambere rya rubanda."

Minisitiri Kaboneka yakomeje ababwira ati: "Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashaka ko mukira. Abanga ibirama tubarwanye dukoresheje ukuri, kandi tuzabatsinda nta gushidikanya."

IGP Gasana yabwiye abo baturage ati: "Hashize ukwezi tubasezeranyije ko tugiye kurwanya twivuye inyuma ubujura bw’amatungo muri iyi Ntara.Uyu munsi rero twaje kubagaragariza ibyo tumaze kugeraho; tubereka abo tumaze gufata bakekwaho icyo cyaha."

Yakomeje agira ati: "Dosiye z’aba 88 zizashyikirizwa ubushinjacyaha mu minsi ya vuba, kandi igikorwa cyo kurwanya ubujura bw’amatungo no gufata ababikekwaho kirakomeje, ndetse cyashyizwemo imbaraga nyinshi kugeza mutubwiye ko nta nka icyibwa muri iyi Ntara."

IGP Gasana yashimye abo baturage; ababwira ko ifatwa ry’abo 88 ryatewe n’amakuru bahaye Polisi n’izindi nzego, maze akomeza ababwira ati: " Tugire umutekano , buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutanga amakuru ku gihe, kandi vuba."

Yababwiye ko igihugu gifite umutekano usesuye, ariko abasaba kugira uruhare mu kuwusigasira batanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Mu ijambo rye, Muhumuza yababwiye ko ibyaha byose bizajya noneho bijya mu Nkiko aho kujya mu Bunzi nk’uko byahoze.

Yagize ati: "Nta bwinyagamburiro abajura b’amatungo ndetse n’abandi banyabyaha bafite kuko ukekwaho icyaha wese azajya noneho ashyikirizwa ubushinjacyaha."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwihandagaza - 23/09/2016 saa 09:30

Iminsi yumujura ni mirongo ine. Ababantu bafatanya nizuba kumariza abantu. Aho kurara batekereza icyo gukora cyateza imbere igihugu barara batekereza kucyinyaga! Nukuri uwo amategeko ahama ahanwe byintangarugero.
Kanda hano umusubize

Mike - 23/09/2016 saa 09:02

Abajura b'amatungo baratuzengereje mu karere ka Nyagatare ariko ndizera ko buzacika kubera imbaraga inzego z'ubuyobozi zabishyizemo. Ifatwa ry'aba 88 rikwiye kubera abandi batekereza kwiba ko bazafatwa nta kabuza.Ikindi nishimiye n'uko noneho abajura bazajya bakatirwa n'inkiko aho kujyanwa mu bunzi.
Kanda hano umusubize

tinoi - 22/09/2016 saa 18:14

nabacukuramazu nibahigwe bukware kuko ntitugisinzira,kuko iki gikorw cyakozwa niko kuri gukenewe!!!!!!!!!!!thank local govenment!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Kamaramaza - 22/09/2016 saa 17:10

None se ko barusha ubwinshi inka biba , zirabakwira? Nibwo numvise wa mugani ugira uti: "Ziraba zidakwiriye n'abanyazi ngo rokora."
Kanda hano umusubize

sinumvayabo mathieu - 26/09/2016 saa 08:52

sha umuntu wese ushaka kurya akatamuvunnye bamuhane pee? byintangarugero murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X