Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibya Kaminuza y’u Rwanda byarenze ku badepite bagize PAC bitangira itama

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta(PAC) ubwo yakiraga abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda yasabye ubushinjacyaha gukurikirana ikibazo cyatumye inyubako ya miliyari eshatu itarubatswe kandi Leta igahomba miliyoni 900.

JPEG - 40 kb
Abadepite batunguwe no kubona UR yarishyuye miliyoni 900 ku mirimo itarakozwe

Intandaro y’ikibazo ni inyubako yari kubakwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare yitwaNyagatare VET Complex yagombaga kubakwa na Sosiyeti Exert & cheon Kwanga enginnering group.

Iyo nyubako yagombaga gutwara asaga miliyari eshatu, ariko sosiyete yagombaga kuyubaka ihabwa amafaranga asaga miliyoni 972 kandi yaravuyemo inyubako itarangiye, mu gihe akazi yari yarakoze katari gahwanye na ½ .

Byatangaje abadepite cyane kumva ko Rwiyemezamirimo nyuma yo guhabwa 20% yemererwa n’amategeko angana na miliyoni 664 z’amafaranga y’u Rwanda, yarongewe andi angana na 14%( nkuko twabibwiwe n’umuyobozi ubishinzwe) angana na miliyoni 300 nta kindi yakoze.

Ibi byatumye Depite Nkusi avuga ko iyi ari ruswa kuko bitumvikana uburyo rwiyemezamirimo yasaga nk’uwahagaritse imirimo ariko akaza kongera akishyuza amafaranga y’imirimo itakozwe akayahabwa binyuze mu nzego nyinshi nta mananiza.

Yagize ati: " Niba yarakoze imirimo iri munsi ya ½ murumva atari ruswa, hari ahandi wayivugira. Miliyoni zisaga 600 ni ikintu kinini, urumva ko atayajyanye wenyine, none ngo barasesa amasezerano gusa n’igihombo igihugu cyagize!."

Depite Karenzi Theoneste na we yavuze ko akeka ko iyi ruswa yaba iri hagati y’uwatanze isoko, akanama gashinzwe gutanga amasoko, umukozi wa Kaminuza wari ushinzwe kubikurikirana n’abandi kuko amafaranga nk’aya atatangwa hatari ikiyihishe inyuma.

Ijambo ryahise rihabwa uwari uhagarariye ubushinjacyaha maze avuga ko iyi Dosiye iri gukurikiranwa neza ariko avuga ko asaba ubuyobozi bwa Kaminuza kuzabafasha muri iki kibazo.Gusa yavuze ko usibye amategeko, ngo n’iyo urebesha amaso ubona ko hari ikibyihishe inyuma.

Yagize ati: "Gusa iyo usesenguye neza usanga hari ikibyihishe inyuma, Dosiye iri gusesengurwa mu bushinjacyaha ariko turasaba ubufatanye na za Kaminuza zose kuko hari abo duhamagara ariko bakatwereka ko ntacyo bibabwiye."

Depite Juvenal Nkusi yahise avuga ko iyi Dosiye iri kugenda isaza aho yakoresheje ijambo "Iriho iranuka" maze asaba ko bashakisha irengero ry’aya mafaranga.

Yagize ati: "Turabasaba kwihutisha iyi Dosiye mukamenya ayo mafaranga amanitse hehe, yasangiwe na bande."

Uwari uhagarariye ikigo gishinzwe amasoko ya Leta, RPPA, Kayira Nsengiyumva Antoine, na we yavuze ko ayo mafaranga akwiye kuzabazwa abantu benshi barimo: rwiyemezamirimo, umuyobozi wari uhagarariye Nyagatare Campus muri iri soko, Akanama k’ubugenzuzi k’amasoko ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza kuko iki kibazo kigaragaza ibindi bikihishe inyuma.

JPEG - 130.5 kb
Rubingisa Pudence ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Kaminuza n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Fillip Coton

Pudence Rubingisa Umuyobozi ushinzwe imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, yemeye imikorere mibi mu gukurikirana iri soko ndetse avuga ko habayeho kwibeshya kuri rwiyemezamirimo wahawe iryo soko.

Yavuze ko bakimara kubona ko rwiyemezamirimo adashoboye bafatiriye ingwate yatanze, ndetse bari muri gahunda zo gusesa amasezerano ariko abadepite bavuga ko bitari bikwiye kugarukira aho.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

isiirikoreye - 6/10/2016 saa 11:19

ariko abakunda byacitse nibo banyamafuti namanyanga , maze hasigaye haradutse abanyamakuru batera ubwoba ubundi hakosa uwakoze ninde mutagatifu muriyisi ?kand igitangaje yewe nunenga cyangwa uko igenzura ntawe utagaragaraho ikose
Kanda hano umusubize

Kamanyana Divine - 6/10/2016 saa 05:41

Naho numuhanga ahubwo,akoramo ntabure ariko iminsi yumujura ni 40,nigera byose bizajya ahagaragara.ntabwo ayarya wenyine baba bafite abo barikumwe.
Kanda hano umusubize

MFIZI FRODUARD - 5/10/2016 saa 07:35

birababaje pe! natwe nkabanyeshuri duhangayikishijwe no kuba amafaranga ya stage yarakuwe he?
Kanda hano umusubize

Mugabo - 4/10/2016 saa 20:15

uretse nibyo ubuse abanyeshuri MINEDUC yari yemereye abadepite ko bazasubira mu masomo yabo ntibyarangiriye mu kubivuga no kubyemeza ubu abize microbiology bemerewe kwiga ndetse bikavugwa hose ntibyarangiye academic year itangiye ntibajyeyo,ese byemejwe bitizweho,nabyo abadepite bagakwiye kubaza aho byaherereye kuko nta cyizereko bazafashwa
Kanda hano umusubize

- 4/10/2016 saa 16:28

ntugacire abandi urubanza. Mbese mukunda byacika gusa. Rwiyemezamirimo nakuirikiranywe cyane ko yatanze ingwate yo gukora neza( PERFORMANCE SECURITY) igwatirwe insurance yishyure kaminuza.
Kanda hano umusubize

Jerome - 4/10/2016 saa 07:15

ndumimiwepe!Uziko aba aribobahovyareta barangizabakavugangworetayagiyemugihombo bakwiyekubara agaciro kivyoyakozebarangiza ayabura bakayabishuza bikabera abandi inangarugero
Kanda hano umusubize

UKURIKIYEYEZU AIME FRANSWA - 3/10/2016 saa 21:24

ARIKO ABANTU KUKI BATANYURWA KOKO,GUSA BAJYE BAMENYA KO IBYO BAKORA BITWAJE KO NTAWABIMENYA BIRATINDA BIKAMENYEKANA,GUSA IGIHE BAMENYEKANYE BAJYE BAHANWA BYINTANGARUGERO KANDI BANISHYURE AYO BABA BANYEREJE,ABANYARWANDA N 'INCUTI ZABO MUGIRE AMAHORO Y 'IMANA!
Kanda hano umusubize

mukwende - 3/10/2016 saa 19:40

ndumiwe abaturage twarashize batuca imisoro itabarika kumbe amafranga yigira mumifuka yibisambo ubutabera nibubafate vuba badacika naho cash ubuzageze hanze
Kanda hano umusubize

mukwende - 3/10/2016 saa 19:36

ndumiwe abaturage twarashize batuca imisoro itabarika kumbe amafranga yigira mumifuka yibisambo ubutabera nibubafate vuba badacika naho cash ubuzageze hanze
Kanda hano umusubize

Theodore - 3/10/2016 saa 18:02

Yemwe turumiwe pe gusa nibyo gukurikirana kuko natwe dufiteyo facture imaze umwaka kndi akazi kararangiye ubu bank iri hafi kudutereza icyamunara
Kanda hano umusubize

Rubingisa - 3/10/2016 saa 16:50

Imana ihe amahoro u Rwanda n'abanyarwanda naho njye ndumiwe!!! cyokora Rubingisa abibazwe kuko ni we wica agakiza muri iyi kaminuza yagize iye nk'aho ari we Rwanda. Ibyo kurya arabimenyereye yahereye kera tugikorana muri MINECOFIN ubundi yarangiza akiyoberanya ukagira ngo si we wabikoze. Abandi bararengana kuko ikaramu isinya ubwishyu bwose ni we uyifite kandi uko akorana na ba Rwiyemezamirimo birazwi cyane cyane amasaha ye y'umugoroba. ibyo mwabonye kandi ni bike kuko njye ndamuzi pe. Abo akoresha barya ruswa baramukikije muri Kaminuza y'u Rwanda nabo ni abasore yamanukanye i Busogo amaze kurimbura icyahoze cyitwa ISAE. MUZAMUBAZE impamvu abarimu badahembwa kandi Leta idasiba kugena ingengo y'imari, mumubaze aho ashyira amafaranga agomba gusubizwa abanyeshuri bagaruye toge, mumubaze ibya Mission zidasobanutse, mumubaze ibya mazutu ya Leta icuruzwa n'abo ayobora. yewe ndarekeye n'ibyo nzi ko mushobora kutabitambutsa kuko namwe ashobora kuba yarabahezeho
Kanda hano umusubize

mukwende - 3/10/2016 saa 19:40

bakurikiranwe vuba byihuse barebe namakonte bafite hanze iyomisoro yacu igaruzwe
Kanda hano umusubize

SAFI TOTO - 4/10/2016 saa 12:47

birababaje kubona ukuntu amahera kuyaronka biduhenze, ariko bo barayora nkaho menga namazi ya lac bayora, ariko ubwo vyamenye kanye uwobizokoraho wese aziyunvirako urwanda atari invyeyi yiwe akama uko ashatse.
Kanda hano umusubize

emmile - 4/10/2016 saa 09:06

hahahahah ndumiwe cyane,
Kanda hano umusubize

hakizimana - 4/10/2016 saa 10:28

Byose ni kuri nyirangarama ntahandi
Kanda hano umusubize

francois - 4/10/2016 saa 14:07

Ibi ni uguharabika, nshuti we. Uzajye uvuga gake kandi utekereze mbere. Ubu se Rubingisa niwe washyizeho itegeko rya Kaminuza y'u Rwanda? ISAE se yayishenye ryari? Ese abasore yamanukanye uzi ni bande? Jya umenya ko igihugu kitakubakira ku bihuha n'amagambo asebanya. Nawe hari ibyo ugomba kubazwa uko byamera kose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X