Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibyari ubwiru mu buhamya bwa Kayumba Nyamwasa ku wahanuye indege ya Habyarimana byashyizwe ku karubanda

Raporo y’amapaji 18 ikubiyemo ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal bwashyizwe hanze mbere y’uko bushyikirizwa abacamanza b’Abafaransa bagombaga kubwumva.

Ibinyamakuru by’abafaransa bya Jeune Afrique na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) biravuga ko byabashije kubona ubuhamya bwa Gen Kayumba Nyamwasa, ibikubiyemo bikaba byaraye bitangajwe n’ibi bitangazamakuru byombi.

PNG - 737.4 kb
UHereye ibumoso ni Nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana na Gen Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bivugwa ko ari bwo abacamanza b’Abafaransa bahereyeho basubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Ngo ubwo buhamya bukubiye ku mapaji 18 bwakorewe kuwa 23 Kamena mu biro bya noteri wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, nta gaciro bufite nk’ikirego cyatanzwe imbere y’umucamanza, ariko bwatumye umucamanza w’Umufaransa asaba gusubira muri Afurika y’Epfo kumva uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda uri mu buhungiro muri iki gihugu kuva mu 2010.

Kayumba nyamwasa yari yijeje RFI ko afite ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu 1994.

Muri Mata 1994, Kayumba Nyamwasa ngo yayoboraga iperereza rya gisirikare mu ngabo za RPA, umutwe wa gisirikare wari uwa FPR wari uyobowe na perezida kagame. Kayumba rero avuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ari bwo yamenyeshejwe icyo gikorwa kandi ngo abibwiwe na perezida kagame ubwe.

Mu buhamya bwe, Kayumba Nyamwasa avuga ko muri iryo joro, ahagana saa yine, yajyanywe aho perezida Kagame yabaga, aho ngo yamuhishuriye ko indege ya habyarimana yahanuwe n’ingabo zabo, ariko ko yari yabigize ibanga yanga ko bimenyekana.

Byose ngo byateguriwe mu ibanga rikomeye bizwi n’abantu batatu bari aho bonyine ari bo: Paul Kagame, Gen. James kabarebe na Gen. Charles Kayonga.

Kayumba nyamwasa kandi avuga amazina abiri y’abantu barashe ngo ari bo Frank Nziza na Eric Hakizimana, agashimangira ko missiles zarashe iyi ndege zazanywe n’imodoka yagemuraga inkwi zo gucana. Gusa, ngo Kayumba ntasobanura impamvu Kagame yamuhishuriye ibyabaye kandi yari yamwigijeyo mu gutegura icyo gikorwa.

Iyi nkuru isoza ivuga ko andi mapaji menshi Kayumba yayageneye kwisobanura ku birego yarezwe mu Bufaransa hagati ya 2001 na 2003, ashinjwa kuba yari ari muri iyo nama yavuze yateguriwemo umugambi wo guhanura indege yari itwaye Habyarimana, ibintu byatumye kuva mu 2007 nawe ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Abasesengura politiki y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungira bahamya ko ibyo Kayumba Nyamwasa avuga ari ibinyoma no gushaka kwihimura ku butegetsi bw’u Rwanda bwamukatiye urubanza rwamutsinze ari narwo yahunze.

Banemeza ko ari amayeri yo kugira ngo akomeze abone iturufu yo kwitwa impunzi ya politiki kugira ngo ibigenerwa impunzi abashe kubibonaho.

Kuri ibi birego leta y’u Rwanda yabihakanye yivuye inyuma ko abarashe indege ya Perezida Habyarimana ari abo bari kumwe mu butegetsi batari bishimiye ko bagiye gutegekana n’inkotanyi.

Raporo yitiriwe Nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu nayo ubwayo yemeje ko abarashe Perezida Habyarimana ari abari bashinzwe kumurinda.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kayombya emmanuel - 31/10/2016 saa 13:20

Ikimbabaza ni uko abakirwaniye aribo bari kukigambanira.
Kanda hano umusubize

jean - 1/11/2016 saa 10:25

Mu moko y'imikino uzi ongeraho le jeu politique. yesu ati "ibyavugiwe mu ibanga bizatangarizwa ku mugaragaro nta cyahishwe kitazagaragara. "niba utari joueur de ce jeu kora ibindi wishakire umugati wirire utegereze urupfu.
Kanda hano umusubize

kayombya emmanuel - 31/10/2016 saa 13:17

Ikimbabaza ni uko abakirwaniye aribo bari kukigambanira.
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 18:53

WHO KNOWS,?NTAWAMENYA IBYABO NUBWIRU BWABO,
Kanda hano umusubize

GAGA - 27/10/2016 saa 09:41

Mbega KAYUMBA ngo araba igikoresho cy'Abafaransa! France ntago irava ku izima ariko imenyeko u Rwanda rushyigikiwe na GIHANGA wahanze u Rwanda n'abantu (Nyagasani). KAYUMBA amenyeko atarimo guhemukira Kagame ahubwo ari kwihemukira akanahemukira n'u Rwanda. Mureke twunge ubumwe naho France na Kayumba tubime amaso,twese tuzapfa ahubwo dusabe inema yo gupfa neza.
Kanda hano umusubize

edi - 26/10/2016 saa 13:42

Aho nawe uratubeshye Kayu, ubu se waba ushinzwe iperereza ikintu nk'icyo ukagihishwa ute keretse niba batarakwizeraga ubwo nta nimpamvu wahabwa uumwanya nk'uwo birumvikana ko nawe utabizi neza cg udashaka kubivugisha ukuri ariko ubundi watashye ukareka kubeshya utegereje kugwa ishyanga kandi igihugu warwaniriye gihari koko?
Kanda hano umusubize

theoneste - 23/10/2016 saa 21:24

mana ube hafi maze utabare isi yawe.by byumvuhore j baptiste
Kanda hano umusubize

jo - 23/10/2016 saa 12:07

kayumba uri igicucu urahimba ibintu no sense wari ushinzwe iperereza warangiza ngo ntabyo wamenye ubwo amafranga aragushiranye hari igihe uzabura nibyo urya uburare ntawe ukwitayeho urahemukira igihugu n abanyarwanda nta mahoro uzabona erega twakubonye cyera hari isasu wigeze urasa adui numunwa urashisha urihanze ugiye gusaza byose birangire namateshwa nkayo utangiye ariko iyo ugiye kuryama ujya utekereza gukanguka twese tubikesha Imana uriki imbere yayo turarengwa ntawe ujya abitekereza mbega amasaziro wahisemo urutwa na debile udatekereza nta plan wigeze yubuzima bwawe
Kanda hano umusubize

jo - 23/10/2016 saa 12:05

kayumba uri igicucu urahimba ibintu no sense wari ushinzwe iperereza warangiza ngo ntabyo wamenye ubwo amafranga aragushiranye hari igihe uzabura nibyo urya uburare ntawe ukwitayeho urahemukira igihugu n abanyarwanda nta mahoro uzabona erega twakubonye cyera hari isasu wigeze urasa adui numunwa urashisha urihanze ugiye gusaza byose birangire namateshwa nkayo utangiye ariko iyo ugiye kuryama ujya utekereza gukanguka twese tubikesha Imana uriki imbere yayo turarengwa ntawe ujya abitekereza mbega amasaziro wahisemo urutwa na debile udatekereza nta plan wigeze yubuzima bwawe
Kanda hano umusubize

Mbivuga - 22/10/2016 saa 07:56

Habyarimana yanze kunyumva naramuhamagaye nti wikurira iyo ndege aranga kandi nari mfite amakuru yose kuko nari ikanombe
Kanda hano umusubize

rukwekwe - 22/10/2016 saa 20:28

sha mwagiye mureka gushinyagura koko.wowe se ntuzapfa ubwo ruza ubizi.
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 24/10/2016 saa 07:52

Urinde wowe cg niwowe wayihanuye??? Uwari wese ntanarimwe urupfu rwabantu rutagirwamo uruhare nabandi kinani yarishe nawe aricwa abamwishe nabo bazapfa gutyo gutyo utari umuntu niwe utazapfa gupfa kwe sigitangaza igikwiye nuko nyuma yurupfu rwumuntu uwabigizemo uruhare adakwiye kwigamba kuko nawe ejo cg ejobundi azigambwa hejuru tureke ibyo turimo tubanamahoro
Kanda hano umusubize

KOKO SWING - 10/11/2016 saa 11:13

kayumba urigicucu gusa niba waba ufitanye ikibazo nubutegetsi buri mu Rwanda kuki wijandika ukigira imbwa uzi ko no mubabaye Escorts bawe harimo aba general's? uko pumbafu kabisa ariko jye nari naranakubonye itabi wanwa ga na Waragi nagusangaye kabalo twagiye gusura affande Kayonga nahise ngukura humutima wigize ingurube ntasoni.
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 15:44

Ntibyagakwiyeko yakagombye kuba adusebereza umuyobozi w'igihugu cyacu HE KAGAME komeza wamamare mugihugu nohanze yacyo turagukunda
Kanda hano umusubize

Mugume amos - 21/10/2016 saa 16:44

Igihugu gifite umuyobozi ugikwiriye ibindi namagambo adafite agaciriro. Nabandi bameze nka Kayumba bavuye mugihugu byaba byiza kandi barimo benshi nomubigo byareta
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 20:11

Mbega Kayumba weeeeee! nkukundiyeko uvugamake ugereranije wakagombye kuvugamenshi kuko iyo umuntu ababaye harubwo yumvako akababaro karashirira mukuvuga!!! Umugabo ahinduka kuburiri gusa naho ahinduka nokwijambo?niki babaha ngomwishinje ibyaha? Kagame muzehe wacu tukuri inyuma naho bagusebya gute ibikorwa byawe niryo jambo
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 20:11

Mbega Kayumba weeeeee! nkukundiyeko uvugamake ugereranije wakagombye kuvugamenshi kuko iyo umuntu ababaye harubwo yumvako akababaro karashirira mukuvuga!!! Umugabo ahinduka kuburiri gusa naho ahinduka nokwijambo?niki babaha ngomwishinje ibyaha? Kagame muzehe wacu tukuri inyuma naho bagusebya gute ibikorwa byawe niryo jambo
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 20:11

Mbega Kayumba weeeeee! nkukundiyeko uvugamake ugereranije wakagombye kuvugamenshi kuko iyo umuntu ababaye harubwo yumvako akababaro karashirira mukuvuga!!! Umugabo ahinduka kuburiri gusa naho ahinduka nokwijambo?niki babaha ngomwishinje ibyaha? Kagame muzehe wacu tukuri inyuma naho bagusebya gute ibikorwa byawe niryo jambo
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 20:11

Mbega Kayumba weeeeee! nkukundiyeko uvugamake ugereranije wakagombye kuvugamenshi kuko iyo umuntu ababaye harubwo yumvako akababaro karashirira mukuvuga!!! Umugabo ahinduka kuburiri gusa naho ahinduka nokwijambo?niki babaha ngomwishinje ibyaha? Kagame muzehe wacu tukuri inyuma naho bagusebya gute ibikorwa byawe niryo jambo
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 20:11

Mbega Kayumba weeeeee! nkukundiyeko uvugamake ugereranije wakagombye kuvugamenshi kuko iyo umuntu ababaye harubwo yumvako akababaro karashirira mukuvuga!!! Umugabo ahinduka kuburiri gusa naho ahinduka nokwijambo?niki babaha ngomwishinje ibyaha? Kagame muzehe wacu tukuri inyuma naho bagusebya gute ibikorwa byawe niryo jambo
Kanda hano umusubize

pasi - 20/10/2016 saa 20:02

Uwishe President uwariwe wese azishyura Facture none ejo cg kera
Kanda hano umusubize

dede - 23/10/2016 saa 19:11

ninjye wamwishe muze nyibahe!
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 07:54

Cyakora kayumba nawe arishenye bihagije pe! ntekereza ko amaze kwiyagisha abanyarwanda kuburyo nta na politiki yakina ngo hagire abanyarwanda namujya inyuma! Turamuhanze pe abimenye! niyashakire amasaziro naho kuyobora sibye.
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 07:48

Hahhhhhhhhh!!!" nkuruya uvunze ngo ijambo niryambere! ko njye niboneye kuri television kayumba akiri umugaba w'ingabo avuga ko ariwe wirutse ajya kubwira kagame ngo indege ya president Habyarimana barayirashe, akumubaza ngo A u sure?
Kanda hano umusubize

rick - 20/10/2016 saa 06:00

sha ariko mwese mwanditse ibyo mwanditse mbicishijemo amaso mbona ni baba motsi bishyurwa kugirango bakore comment ku nkuru nkizi ziri political maze bijijishe abanyarwanda iyo umuntu arezwe ategereza ubutabera cyane cyane ko ntacyo abayishinja gusa njyewe icyo nzi ni uko iriya ndege yahanuwe na french soldiers mfite n ibimenyetso byabyo. ahubwo kayumba we ni akababaro kubuhunzi hamwe n umuryango we wose ufunzwe na leta kagame kandi uzira ubusa ngiyo intandaro yo kuvuga biriya byose.
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 14:41

Are u sure ufite ibimenyetso?
Kanda hano umusubize

elias - 5/11/2016 saa 10:36

we rick,niba uziko azira ubusa uzagende umuhorere!hanyuma se niba arengana kuki adaca m'ubutabera?ahubwo wowe ntacyo uzi icecekere!nanjye nkubaze :wambwira impamvu yatumye ahunga igihugu?ayo magambo ko atari yarayavuze mbere ayobora ingabo?Barugigana barabateranya bashaka aho bamenera ngo babinjirane ahubwo ntabyo muzi! Libya ubu ibayeho ite?mbere ntiyari paradizo?coup d'etat abo bagashaka-buhake bamaze gukora mri afrika urazizi umubare?
Kanda hano umusubize

PAUL - 20/10/2016 saa 01:05

NZATORA PAHURO YE .!
Kanda hano umusubize

SIBOMANA SEREMANI - 20/10/2016 saa 18:53

MUZEHE WACU TUKURINYUMA KAGAME OYE!!
Kanda hano umusubize

mcy - 19/10/2016 saa 20:36

Kayumba jye narinziko ahubwo azavugako mubahanuye indege nawe yarimo naho nawe ngo yarabibwiwe niyishakire amaramuko naho Ubu ndi ngaho ataniye nabamubanjirije ubuse Niki kizima yanditse urabona iyo yandika CG akemezako nibura hari munama ipanga iryihanurwa ry'indege iki nikinyoma kabisa.Banyarwanda nimuze twiyubakire urwatubyaye KD twarwaniye nawe ntazi ibyo yandika
Kanda hano umusubize

mcy - 19/10/2016 saa 20:33

Kayumba jye narinziko ahubwo azavugako mubahanuye indege nawe yarimo naho nawe ngo yarabibwiwe niyishakire amaramuko naho Ubu ndi ngaho ataniye nabamubanjirije ubuse Niki kizima yanditse urabona iyo yandika CG akemezako nibura hari munama ipanga iryihanurwa ry'indege iki nikinyoma kabisa.Banyarwanda nimuze twiyubakire urwatubyaye KD twarwaniye nawe ntazi ibyo yandika
Kanda hano umusubize

mcy - 19/10/2016 saa 20:27

Kayumba jye narinziko ahubwo azavugako mubahanuye indege nawe yarimo naho nawe ngo yarabibwiwe niyishakire amaramuko naho Ubu ndi ngaho ataniye nabamubanjirije ubuse Niki kizima yanditse urabona iyo yandika CG akemezako nibura hari munama ipanga iryihanurwa ry'indege iki nikinyoma kabisa.Banyarwanda nimuze twiyubakire urwatubyaye KD twarwaniye nawe ntazi ibyo yandika
Kanda hano umusubize

liry - 19/10/2016 saa 18:21

it'ill rain cats and dog!!!!
Kanda hano umusubize

Mutima - 19/10/2016 saa 16:11

Ariko inda ni mbi pe! Niko Kayu abazungu ugira ngo baragukunda ko uvuga ibigambo kandi bo bazi ukuri kuko bafite boite noire? Reka nkubwire boite noire ibitse byose nibashaka ko ukuri kugaragara wowe n'abandi nkawe mwirirwa mu bigambo muzakorwa n'isoni.
Kanda hano umusubize

fifi - 19/10/2016 saa 16:09

Mbega Kayumba!ni aha ageze koko?yaretse kubeshya ko ibi byose ari inda ibimutera?ndi nka we nakwisubiraho nkasaba HE Kagame imbabazi kandi yazimuha kuko abicanyi n'ibisambo na bo yabababariye.ubundi se yarahunze igihugu icyiza cyamuturukamo ni ikihe?yewe Imana y'u Rwanda irahari kuko kuba abanyarwanda tukiriho kugeza ubu ntabwo ari impuhwe z'agaca.
Kanda hano umusubize

kalisiti - 19/10/2016 saa 15:41

Nyamara amaherezo iyi ndege ya kinani izarikora. Ibi Kayumba avuze na Ruzibiza yarabyanditse nubwo yaje kubivuguruza ariko ngo ijambo ni rya mbere. Iki kibazo kitarangira amaherezo kizatubyarira ishyano. Gusa twebwe abantu dukunze guha agaciro amrangamutima yacu tukumva ko uvuze ibyo tudashaka avuga ikinyoma naho yavuga ibyo dushaka tuti kanaka ari mukuri. Gusa amaraso ya muntu arasama. byanze bikunze uwakoze ririya bara bizamugaruka bidatinze. ni ikibazo cy'iminsi.
Kanda hano umusubize

fulngance - 19/10/2016 saa 16:14

Kayumba we utangiye gutumutwe byaragucanze
Kanda hano umusubize

eriyasi - 19/10/2016 saa 19:58

urakoze guhuragura ibigambo ariko nkawe ushyize mubwenge ninde warikugera aharasiwe indege avuye iyo ngiyo izo mbunda se amaze kurasa ysri kuzicishahe ?bahise bagota ahantu hose keretse nawe iyaba ysrafite indege ikongera kumutwara, ESE kuki banze gutanga boite noir harimo ibyo bahishe byinshi ari hariya masaka cg mukigo cya kanombe ntaeari kuhagera Atari exfar ibyo by a kayumba namaco yinda nukwishakira imibereho ntakindi
Kanda hano umusubize

King - 21/10/2016 saa 05:53

Ntimukishire Mubya Politike Cyane,buriwese Afite Ayemaranga Mutima,kayumba Yarumwe Munkingi Zinkotanyi Noneho Anakomeye,kagame Nawe Yaramaze Kuyobora Ingabozose,bafitanye Amabanga Menshi Baziranyeho,so Mwitonde Ntimuhubuke,nuko Abaturage Bagendeye Mukigare Barimbagurabandi94 None Baboreye Gereza,mubareke Bazikiza
Kanda hano umusubize

Nkundukuri - 23/10/2016 saa 11:50

Icyaha ni kibi Gihitana nutagikoze abana abagore bakagenda tukababara twe twababyaye.Murinde imitima yanyu kuko satani ise wibibi ashaka buri wese.musenge buri munsi.Uwakoze ririya bara ace bugufi asabe imbabazi kandi yirinde ye kuzongera kuko biratubabaza cyaneeee Amenye ko azagira ingaruka yacyo.Kandi amenye ko yadukoreye nabi turimo turarwana ningaruka z icyaha yakoze.Twese tujye ku mavi dusabe Imana kugirira igihugu cyacu imbabazi.twange urunuka ibikorwa bibi ahubwo dukurikire Yesu . Abakristo ese Daniel ntiyatubera urugero igihe bari ibaburoni Harya ntiyasengeraga igihugu cyabo kugirango ubushake bwImana bube namwe rero mureke tumwigane.
Kanda hano umusubize

MAHORO - 19/10/2016 saa 15:36

Ese umuntu wahunze igihugu ubundi mwumva yakwifuriza ikiza abo yahunze? Banyarwanda mwese mumenye ko umuntu utifuriza Kagame amahoro aba yanga URwanda. Aba arwifuriza akaga. Kayumba abyumve neza ntabwo twamugurana Kagame. Kagame = Umutekano + Iterambere + Agaciro + Ubumwe....... Rero Kayumba naduhe amahoro.
Kanda hano umusubize

rick - 20/10/2016 saa 05:45

umutekano abasirakare birirwa kumuhanda n imbunda inzara iravuza ubuhuha kugeraho abantu birukira mu bindi bihugu bashaka ubuzima, akazi nibindi taux de chomage tres eleve iterambere ntaryo mbona ubumwe nabwo uvuga ntabwo kuko rapport za commission y ubumwe n ubwiyunge zigaragaza ko abantu bakirebana mu mbonerahamwe ya moko. njye excellence simwanga ariko nawe asigaye akabya kumibereho rwose ntayo ikizere nkatwe urubyiruko cyimaze kuyoyoka
Kanda hano umusubize

NGE - 19/10/2016 saa 13:35

NDUMIWE MBEGA KAYUMBA NTUKABESHYE !
Kanda hano umusubize

GANDHI - 19/10/2016 saa 13:08

OYAOYA?!!!!!OYAOYA nagatego ubu sibwo buhamya nyakuri ibyoKayumba avuga sibi Ahubwo ibibitangazamakuru bikoreye leta akazi twakita Gutongotsa ikigare ngo tugikurikire maze Baturire muri ntebaubu sibwo buhamya buhagurukije bariya banyamategeko Gusa france iragirango tuzageyo twe abana binkotanyi cyane nkuko twagiye Congo1996 izuba riva tuhacana inkekwe imvura yaguye ivumbi riratumuka bawace Bazashiduka twabageranye iparis bakeneye ikigwa bwa2
Kanda hano umusubize

theoneste - 23/10/2016 saa 21:11

iyo umuntu atavuze ntabwo bamumenya.harya muri congo mwakozeyo iki?imana izabibahembere.
Kanda hano umusubize

kaka - 19/10/2016 saa 12:13

Hhhhhhh kayu ndagusshinyitse,wababariye abana bawe bakazabaho ntagisebo bafite koko?niba wanze u Rwanda wanze nabana bawe koko?cyakora icyaha ni gatozi da ,nutagira uwo wangiza mubana bawe ngo nawe azijandike mumafuti yawe.kiongozi nkawe ngo yarabibwiwe operation yarangiye?ariwowe ushinzwe intelligence? Ubuse tuyobewe ko any operation ibanza igakorerwa recce?yakorwa gute ushinzwe iperereza atabizi?bivuze ko utari wizewe kuva kera wagiraga urugambo ,iyo babikubwira wari kugambana ,hhhhh ubwo nibyo ngo ubitse uzireguza?hhhhh,ubaye ikigwari tu,nonese nyuma kuki wagizwe chef d'etat majoro,?bari bakugororeye ukutizerwa kwawe?yayayayayayaaaaa,ndi wowe naba umusirikare nkava mubusutwa,kandi umusirikare arangwa n'ubutwari no kuvugisha ukuri,naho ibyo urimo nukurwiyambika pepepepepe,Kabarebe,kayonga,warabarutaga ,tuzi chain of command di,cg se uzavuge ngo twarabiteguye turi kumwe wishyiremo nawe ntubisimbuke maze turebe uko kuri kwawe ,naho kubeshyera abandi ukikuramo ni gusangira nabandi babongera ukavuga ko aribyawe wenyine kuko bariye wowe udahari hhhhh,mbega amasoni!!!!! Rata banyarwanda mwemera ubunyarwanda no kutazagisebya u Rwanda twikomereze iterambere tuve kubivagundu . Mzehe wacu endelea usonge mbele nasisi tuko nyuma yako. Rwanda itajengwa na sisi wenyewe. Murakoze mwese.
Kanda hano umusubize

kaka - 19/10/2016 saa 12:12

Hhhhhhh kayu ndagusshinyitse,wababariye abana bawe bakazabaho ntagisebo bafite koko?niba wanze u Rwanda wanze nabana bawe koko?cyakora icyaha ni gatozi da ,nutagira uwo wangiza mubana bawe ngo nawe azijandike mumafuti yawe.kiongozi nkawe ngo yarabibwiwe operation yarangiye?ariwowe ushinzwe intelligence? Ubuse tuyobewe ko any operation ibanza igakorerwa recce?yakorwa gute ushinzwe iperereza atabizi?bivuze ko utari wizewe kuva kera wagiraga urugambo ,iyo babikubwira wari kugambana ,hhhhh ubwo nibyo ngo ubitse uzireguza?hhhhh,ubaye ikigwari tu,nonese nyuma kuki wagizwe chef d'etat majoro,?bari bakugororeye ukutizerwa kwawe?yayayayayayaaaaa,ndi wowe naba umusirikare nkava mubusutwa,kandi umusirikare arangwa n'ubutwari no kuvugisha ukuri,naho ibyo urimo nukurwiyambika pepepepepe,Kabarebe,kayonga,warabarutaga ,tuzi chain of command di,cg se uzavuge ngo twarabiteguye turi kumwe wishyiremo nawe ntubisimbuke maze turebe uko kuri kwawe ,naho kubeshyera abandi ukikuramo ni gusangira nabandi babongera ukavuga ko aribyawe wenyine kuko bariye wowe udahari hhhhh,mbega amasoni!!!!! Rata banyarwanda mwemera ubunyarwanda no kutazagisebya u Rwanda twikomereze iterambere tuve kubivagundu . Mzehe wacu endelea usonge mbele nasisi tuko nyuma yako. Rwanda itajengwa na sisi wenyewe. Murakoze mwese.
Kanda hano umusubize

Mashyongore - 19/10/2016 saa 12:11

Ariko muri ibi byose muzi ikimbabaje? Ni indege y'u Rwanda yarashwe n'Abajepe ku kagambane k'Abafaransa. Naho Ikinani cyo cyari ikinani nyine. Ba pilote na bo bazishyurwa na Leta yabo ibifitemo uruhare. Harya abo kwa MRND gutwara indege byari byarabananiye? Kandi bagomba no kuzishyura u Rwanda indege yahanuwe nta yandi mananiza ye.
Kanda hano umusubize

kibihira - 19/10/2016 saa 12:04

Ariko njye hari ikintu kijya kinyobera: iyo ndege ko yatesheje ururondogoro abantu n'amahanga, yaba yari impanuka baba barayirashe ko yari ifite assurance abarimo bishyuwe njye mbona ikibazo ari imbaga y'abantu yapfuye nyuma y'iyo mpanuka kandi irengana. Naho ibya Kayumba yaba yari abizi yaba atari abizi ndumva ntacyo bivuze. Kuki atabivuze agifite uruvugiro?! Akiri muri Leta. Naho ibyo kuvuga ngo ntiyari abizi nta sens bifite. Nk'umusirikare ari kuvuga amagambure. Ni gute atari abizi niba ari FPR yabikoze ashinzwe iperereza muri FPR keretse niba yari umuplanton? Ubundi situation arimo nta buhamya na bumwe bukwiyr kwemerwa ni nko kujya kubaza umusirikare ukomeye wa FDRL ngo atange ubuhamya. Hari abantu batagifite umwanya mu mateka t'u Rwanda kabisa. Inama namugira nk'umuntu w'umugabo azasubire mu ishyamba arwane nabasha gutsinda ahamagare abanyamakuru abahe ubwo buhamya nibwo buzemerwa n'isi. Naho ibyo avuga azacika ururondogoro.
Kanda hano umusubize

Personna Inconnito - 19/10/2016 saa 10:54

Kayumba arashakira akazi we Numugore we, nabana be bakigira Ubuntu kugera kuma Degree bifuza,Inzu ,nimodoka ,Bodyguards Hafi aho...Uretseko iyo umaze imyaka 10 Ntakintu ugeraho byose Ubyakwa ukaba Motherfucker nkabandi Bose. hanyuma uwiyita DJ Nem G n'Idage umwanya yanditsemo biriya yagombaga kuwandikamo indrimbo. &Amahoro &
Kanda hano umusubize

Erike - 19/10/2016 saa 10:49

Ahaaaaaaaa????? Manawe niwowe uzi ukuri nikinyoma Jyenavutse nyuma yi 1994 Ariko uwabikozewese sinzi icyo yakoreye Pfakubambona phite Amahoro numutekano
Kanda hano umusubize

Erike - 19/10/2016 saa 10:45

Ahaaaaaaaa????? Manawe niwowe uzi ukuri nikinyoma Jyenavutse nyuma yi 1994 Ariko uwabikozewese sinzi icyo yakoreye Pfakubambona phite Amahoro numutekano
Kanda hano umusubize

Ben - 19/10/2016 saa 10:23

Ibyo ni ibihimbano, yahunga igihugu hari ikiza yari yakivugaho. Uri uwo kujya gukorana n'abo bagenocidaires ngo ni FDRL
Kanda hano umusubize

muti - 19/10/2016 saa 09:50

hahahahahah!!!!!! Biransekeje.sha mwabagabo mwe, INDA NIMBI PE!!!!!! niko kayu ubu koko urumva ayo maburakindi yamasahiranda byazakugeza kuki koko?????? jyewe ndi wowe nakwiseka narangiza nkataha murwanda nti ni munkoze icyo mushaka ndimbwa.ubu koko yaba abafaransa, yaba interahamwe mwirirwa mutera hamwe iyo hanze bazageraho bakagukunda koko???
Kanda hano umusubize

Peter - 21/10/2016 saa 12:24

Mwabantumwe Ibinibikikoko Indatwese Turazifite Porotike n'igitangaza Nkabaturage Ibintibiturangaze Twikomereze Imirimo Rekananjye Ngirenti Amahoro Kuriburiwese
Kanda hano umusubize

- 19/10/2016 saa 09:44

ubwo abuze icyo akora yaje agasaba muzehe wacu imbabazi ko arumubyeyi azimuha
Kanda hano umusubize

Natal - 19/10/2016 saa 06:21

We kuki Kagame atabimubwiye kandi yari akomeye kurusha n'abo ba Kabarebe na Kayonga? Iby'iriya ndege mubireke ni ibyo kudutera umwanya. Njye mbona abafaransa babifitemo uruhare. Abantu bari bafite full access yo gucunga umutekano nka UN kandi bafite n'ibikoresho bihagije, ni gute batamenye ibyabaye?
Kanda hano umusubize

iranzi - 19/10/2016 saa 06:07

waba ukuriye iperereza rya gisirikare ukabihishwa gute? abakoze reconaissence yaho bazayirasira yaba yarakozwe gute cg nande atabizi? yaretse kubeshyabeshya ? uretseko nabo abibwira ari nkawe.ahubwo niba abivuga gutyo yakabaye ariwe ubibazwa.kuko iperereza ritanga amakuru yicyababangamira rigatanga amakuru yicyaborohera mukazi kanyu urumvako ibyoyavuze ari ibinyoma byambaye ubusa.
Kanda hano umusubize

ja - 19/10/2016 saa 12:26

mbona icyakabaye ari u guhuza imitima tukiyubaka kdi nasabaga kayumba areke kongera kudushyushya umutwe muzehe wacu ntawamusimbura
Kanda hano umusubize

iranzi - 19/10/2016 saa 06:06

waba ukuriye iperereza rya gisirikare ukabihishwa gute? abakoze reconaissence yaho bazayirasira yaba yarakozwe gute cg nande atabizi? yaretse kubeshyabeshya ? uretseko nabo abibwira ari nkawe.ahubwo niba abivuga gutyo yakabaye ariwe ubibazwa.kuko iperereza ritanga amakuru yicyababangamira rigatanga amakuru yicyaborohera mukazi kanyu urumvako ibyoyavuze ari ibinyoma byambaye ubusa.
Kanda hano umusubize

vbbj - 19/10/2016 saa 04:30

Jeune Afrique ntabwo ari iy'abafaransa.ndumva ari iy'Abatunizia ikuriwe n'umuntu wahoze ari Ministre. Naho iby'uwahanuye indege byo ntitukajye tubitindaho . icyo twemeranyaho ni uko indege yahanuwe kandi irashwe, kandi ntabwo yirashe. Ni ikibazo cy'igihe Imana izerekana ukuri, kuko burya amaraso arasama. Ni ikintu kibi cyane. uyamennye bishyire kera biramenyekana. Twe mureke turebe imbere, twiyubakire igihugu , duharanire ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda kandi amahano yabaye ntazasubire. Murakoze.
Kanda hano umusubize

byicaza J claude - 19/10/2016 saa 03:47

Ndatangaye pe ibi nibiki da ngo indege 22ans ngo ni bwo azanye amakuru weee mureke gusebya igihugu ibindi boite noire irabifite abazungu bareke kubatesha umutwe
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 22:27

Ariko ko njya numva ngo Kayumba yize amategeko, ubwo ayobewe ko mu Rukiko banareba nimba ntacyo umuntu asanzwe apfa n'undi kugira ngo ibirego biherweho bicyemangwa? Ese ahubwo afite izihe nyungu mu gutanga icyo kirego? Nonese ko mu gihe iyo ndege yaraswaga ko ariwe waruri mu mwanya mwiza nk'umuntu wari ushinzwe iperereza, kandi amakimbirane yateje yiteranya n'umukuru w'igihugu icyo gihe akaba yari atarabaho, yakwemeza ate ko icyo gikorwa cyo kurasa indege yakimubwiye nyuma kandi atakimubwiye mbere ngo anakurikirane uko gishyirwa mu bikorwa nk'umuntu warushinzwe iperereza kandi wari wizewe muri icyo gihe? Uru rwose ni urucabana! Ariko ubundi arashya yarura iki? Icyo gihe se arahakana ko atarwanyaga Habyarimana n'ingabo ze? Nonese yamusigaga amavuta ko numva ashaka kwigira mwiza? Ese ko aregera abo bafaransa arakeka "Boite noire" irihe? Yibwe nande? Kuki itagaragazwa? Ahaaaaa!
Kanda hano umusubize

Frank - 18/10/2016 saa 21:54

Ariko uyumugabo azakomeza kubeshya amahanga ngo arashaka amaramuko koko?ubuse umuntu wari ashanzwe iperereza yarabiyonewe ngo yabibwiwe nyuma hhhhhhhhh gukomeza kugambanira igihugu cyakubyaye ntamugisha uzabiboneramo kayumba we inda yawe niyo ituma uvuga ubusa abafransa baragushuka kdi bazi ukuri kose nawe bazagukoresha nyuma icyo bazagukorera wowe ntuzakimenya kizamenywa nabandi dushygikiye bidasubirwaho umusaza wacu HE Paul Kagame twe turi murugamba rwamajyambere ntidukeneye amagambo ya kayumba nabafransa muzageraho muhore
Kanda hano umusubize

Jonas - 18/10/2016 saa 21:21

cyakora abapfuye barapfuye kdi ntawashobora kubasubizamo umwuka. dukeneye gukomeza kuryoherwa n'iterambere muzehe wacu atugezaha abadusubizinyuma ntitubitayeho!
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 21:18

KAYUMBA: NARI KUBYEMERA CYIBAYE NAWE UTARI KWIKURAMO KUKO INDEGE YA PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA, IHANURWA WARI UMWE MUBASIRIKARE BA R. P.A BAKOMEYE NIGUTE WAJIJISHA ABANTU NGO WARABIBWIWE; HAGARARA NK'UMUSIRIKARE UVUGE UKURI UVE MU IKINAMICO Y'IBINYOMA.
Kanda hano umusubize

katume - 18/10/2016 saa 21:03

uyu mugabo ndabona yarataye umutwe ko numva batamwizeraga kugeza banamubwiye ibya maze kuba hahahaha arasekeje cyanee
Kanda hano umusubize

nyisingize elickana - 18/10/2016 saa 19:30

Ukuri ni ukumuntu ni we ukumenya gusa Imana yo mu ijuru idufashe aho tujya turahazi
Kanda hano umusubize

popo - 18/10/2016 saa 18:59

ndumiwe pe! ngobari babimuhishe hanyuma prezida arabimwongorera! ubwose abifitiye gihamya? ese hari uwari waramubujije gutanga ubwo buhamya hakiri kare? wasanga arubuhunzi bumuriye!!!!!
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 18:27

ESE kayumba nukugirango ubone amaramuko? umuntu nkawe wize ukavuga ibyo? urimo uraregaese? kayumba ihangane uzapfe kigabo wipfana ububwa bwokuvuga ubusa !
Kanda hano umusubize

urgent - 18/10/2016 saa 16:27

Birakurangiranye. Igendere wiruhukire ibitekerezo byasubiye inyuma. As kid.
Kanda hano umusubize

kamalia - 18/10/2016 saa 16:12

Ariko kuki batinya ubucamanza niba ari abanyakuri?iyo uri umwere uratsinda,reba Uhuru Kenyatta.
Kanda hano umusubize

kaberuka - 18/10/2016 saa 16:04

Bavandimwe Banyarwanda Banyarwanda kazi namwe Bakunzi bu Rwanda igihe dufite nigihe cyo gukora, s'igihe cyo kujya mu magambo yimbura mukoro uwo kayumba nyamwasa we se iki? Ko ntawe utazi imyitwarireye muri kongo yiruka k umpunzi zabanyarwanda azica rubozo , iyondege se yahanuwe ntabwo yari umwe muri FPR ? None niki ashaka kutubwira! Twubake urwatubyaye tuve mu mabwa
Kanda hano umusubize

Bahata - 18/10/2016 saa 15:58

Ngaho,mushire Umupiramutere Turebe
Kanda hano umusubize

Innocent - 18/10/2016 saa 15:23

DJ NEM-G ukuntu utangiye wisegura nari ngize ngo hari n'igitekerezo ugiye gutanga gihambaye! Washobora gukina comedy ariko da!
Kanda hano umusubize

Prudent - 18/10/2016 saa 15:19

Byose Wagombaga Kubivuga,mbere Utarashwana Na RPF,niho Tukamenya Niba Ari Ukuri,ariko Ibyo Uvuga Byose Ntawabyemera Kuko,uba Wishakira Impamvu Zatuma Ukomeza Kubaho Neza Iyo Wagiye.But Rwandans And our President KAGAME PAUL,we Are Stronger Enough.
Kanda hano umusubize

MAKE - 18/10/2016 saa 14:44

KAYUMBA arasetsa sana.ameze nka twagiramungu bose barasetsa. Nibatureke twe nta mwanya wamagambo tugifite twibereye muri Economic development na Paul kagame wacu.
Kanda hano umusubize

ero - 19/10/2016 saa 04:35

si ugusetsa gusa ahubwo ubanza atagitekereza neza.umuntu w'umugabo arihandagaza akabeshya NGO babimubwiye indege imaze guhanurwa yara ashinzwe iperereza ubwo se uwo mwanya yaba yarawukoraga ho Iki niba Atari yizewe? nabe umugabo Abe nka ruzibiza avuge ko bamuteye akantu cyangwa ari amatakirangoyi.ndamugira inama yo guca bugufi agasaba imbabazi kdi muzehe wacu ndabizi azamubabarira.
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 14:20

Kayumba we uribesha cyane kuko ibyo urikuvuga ntashingiro bifite nukugirango ubone ubuhunzi mubufaransa kandi nabo ntibagukunda. Ahubwo iturize kuko abanyarwanda twubacyiye kumugozi umwe turi bamwe lterambe riri kwihuta cyane sigaho reka kutuzanamo ibitecyerezo byububwa. Aho tuva turahazi aho turya turahazi uramenye.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 18/10/2016 saa 14:14

Hahahaa! Nizeye ko ibikubiye muri iyi nyandiko ataribyo Kayumba yashyize mubuhamya bwe kuko ntacyo Kagame yari kumuhisha kiriya gihe ngo akibwire Kabarebe na Kayonga! Ce serait du n'importe quoi nk'uko Abafaransa babivuga...
Kanda hano umusubize

Jonas - 18/10/2016 saa 21:07

kayumba we! turekere umusaza wishaka kudusubiza inyuma mumajyambere!
Kanda hano umusubize

NGE - 19/10/2016 saa 13:24

SHA KAYU NTAMUNYARWANDA UFITUBWENGE UGUCYENEYE WOWE WASHAKAGA KO HAKORWA INDI JENOCID ! YABAHUTU TURAKWAMAGANYE, RAMBA MUZEHE WACU IMANA IGUSHOBOZE KUTUYOBORA NEZA TUKURINYUMA .
Kanda hano umusubize

SHAM - 20/10/2016 saa 08:32

MUZEHE WACU IMANA IGUSHOBOZE GUKOMEZA KUTUYOBORA NEZA TUKURINYUMA NAHO BARIYA BAKAYUMBA NABANDI NKABO TUBIHORERE
Kanda hano umusubize

ben - 1/11/2016 saa 12:16

KAYUMBA WE GERAGEZA WEMERE KO WAHEMUKIYE ABANYARWANDA KANDI ARIBWO BARI BATANGIYE KUMENYA IBIGWI BYAWE NONE UBU BAMENYE UBUGWARI BWAWE.ARIKO UBUNDI UMUGABO NIYO IBYO UVUGA BYABA ARIBYO URUMVA UKWIYE KUMENAIBANGA BENE AKO KAGENI.URABESHYA ARIKO TWEBWE TUGEZE KURE CYANE NUTGASEBYE PREZIDA WACU NAWE GARUKA WONGERE UFATE KU MUGATI NAMATA.
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 14:03

Ntibibaho ntibibaho umuntu ushinzwe iperereza kurwego yarariho, guhishwa amabanga akomeye agahabwa uyobora BN ,ndavuga GEN C KAYONGA ,warufungiwe CND,nzi neza ko Misile isohotse muri iriya Ngoro ingabo za UN MINUAR zari kubimenya kuko nizo zarindaga amarembo yose ,ntabwo bibaho pee mbabajwe n'icyo kinyoma,biragaragara ko ibi ari politike yo kwihimura ,uyu mugabo wahoze ari kizigenza mu ngabo zacu yashatse gukora mu kwangiza isura umukuru w'igihugu cyacu yarafite no kugirango urugo rwe ndavuga uRwanda n'abarutuye tugire ibibazo ,ndabona rwose ari nabyo nta banga rya General yaba afite ,kandi niba Missile zararasiwe mu kigo cya Kanombe ibyo birahagije kumva neza abarashe indege abo aribo.
Kanda hano umusubize

Nyankara - 18/10/2016 saa 13:52

Ibi byose ni ukurangaza indangare n'imiryango y'aba pilote ba Bafaransa. Imiryango ya ba Nyakwigendera nigane Ibigo by'Ubwishingizi bwo mu Bufaransa bagire icyo babaha, niba bitarakorwa. U Bufaransa na bwo vuba na bwangu, buzane Boîte Noire buhishe kuva muri 1994. Abajepe Bakuru ba Ex FAR na Bagosora imbere yabo, bitabe ubutabera bw'u Rwanda.
Kanda hano umusubize

nyamitwe - 18/10/2016 saa 13:42

Ibi Kayumba yitwa ko yamenyeye mu Ishyamba mu ijoro ryo kuwa 06/04/1994, ni abisanishe n'ibyo yavuganye n'Itangazamakuru ubwo yari Ambasaderi mu Buhinde turebe! Amaco y'inda we! Ubugwari we! Ahubwo se ko yatinze kwishyikiriza Jean Bourgel muri za 2007 yatinyaga iki?
Kanda hano umusubize

nyamitwe - 18/10/2016 saa 13:40

Ibi Kayumba yitwa ko yamenyeye mu Ishyamba mu ijoro ryo kuwa 06/04/1994, ni abisanishe n'ibyo yavuganye n'Itangazamakuru ubwo yari Ambasaderi mu Buhinde turebe! Amaco y'inda we! Ubugwari we! Ahubwo se ko yatinze kwishyikiriza Jean Bourgel muri za 2007 yatinyaga iki?
Kanda hano umusubize

nkotanyi - 18/10/2016 saa 13:06

sha kayumba wee ujye ubeshya abasivile koko ubibwirire ibyo ushaka koko??!!umuntu wari ukuriye iperereza koko operation nkiyo igategurwa bakayiguhisha??!!!ubwose wapererezaga ibiki koko??!nonese H.E kuguhamagara byarangiye akabikubwira ni Rapport yaguhaga???cg??!!! niba yari yafashe decision yo kubiguhisha no kubikubwira byarangiye ndabona nta mpamvu yabyo. impamvu kandi yindi nkubwira ko ibi nyine ari ibyo ubeshya abasivire twe twabaye mu gisirikare tuzi uko High commande yakoraga nta operation yabagaho ipanzwe na abantu batatu gusa. ibi bintu rwose ndumva ntaho bitaniye ni ibyabandi bose babeshye mbere uretse umwihariko wa kayumba yigize umwere .
Kanda hano umusubize

john - 18/10/2016 saa 12:56

Ibyo Kayumba avuga, ni amatakirangoyi, ni ibitabapfuuu! Kare kose, ni kuki yacecetse igihe yari mu myanya ikomeye y'ubuyobozi muri iki gihugu. Izo se ni impuhwe? Ni ugushyira ukuri ahagaragara? Oya,Oya rwose ni amaco yinda. Ni byabindi bavuze ngo "mpemuke ndamuke". Kayumba ni uwo kugawa rwose. Ibyo avuga nta numwe wabiha agaciro kiretse utazi gusesengura. Gusa birababaje, gutangira neza ugasoza wandavura, uvugishwa, wivuguruza, uyobowe n'inda idahaga, usebya igihugu cyawe n'abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

akumiro - 18/10/2016 saa 12:20

Hahahahahha!ariko ubuhunzi ni danger kabisa,uyu mugabo ko mperuka avuga ko akunda uRwanda n'abanyarwanda,utu tugambo ari gucuruza dufitiye abanyarwanda akahe kamaro?
Kanda hano umusubize

ZIGAMA - 18/10/2016 saa 12:15

ABASESENGURA POLITIKE Y'AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA LETA ABA HANZE??? NGO NTAWUYOBERWA UMWIBYE AHUBWO AYOBERWA AHO AMUHISHE. IKI KIBAZO,TWANGA TUGASIBA,KIKANGA,KIGARUKA,HALI UMUNSI KOKO KIZAKEMURWA ,MUNZIRA NYAZO. IBINDI BYOSE, BYANDIKWA,BIVUGWA,NI IBIJYANA N'IBIHE . DUTEGEREZE.
Kanda hano umusubize

umuhinzi. - 18/10/2016 saa 11:45

Abafaransa se sibo bahishira uwamurashe kandi babizi byose nibage bagendadi turabazi uwo tutazise tuzi nyina
Kanda hano umusubize

Kay - 18/10/2016 saa 11:37

Amatakira ngoyi ndumva ntagishya ahubwo ari ubusutwa gusa
Kanda hano umusubize

DJ Nem-G - 18/10/2016 saa 11:16

ok bonjour mbere na mbere ndisigura am not a politician but there is some thing i can say about it. none se kayumba ubu nibwo yabyibukaaa???? nkeka ko kuva yakivumbura akagenda ibyo byose aba yarabivuze mbere kuko kubihisha si impuhwe yaradufitiye bigaragara ko ari ibishyashya ari kuzana. twese turakuze, kenshi iyo umuntu atsinzwe harubwo ashaka no gutsinda kugahato kd icyo gihe nta gaciro bigira byitwa amatakirangoyi .kayumba wee tuza man, natwe ubu twarakuzee ubu ntitwakwemera ibitekerezo byanyu.kuko tuzi uwatwitangiye akatugarurira ikizere cyo kubaho H.E Kagame Paul ntacyo twamunganya nacyo. kayumba wee iturize hirya iyo man wanze URWANDA uraruteranyaa hose ariko byose uzaronka zero komeza witeze abazungu uzi ngo baragukunze?????
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 18/10/2016 saa 13:42

Dj nem-g Turagusabye icyongereza mumwanya wacyo ikinyarwanda nacyo mugihe cyacyo kuvangangavanga indimi bigaragara nkaho wavangiwe cg udasobanukiwe ntuzongere kutwicira ururimi hano ni murwanda tuvuga ikinyarwanda biringombwa nushaka imvange uzage Haiti tubyumvikane ntamuntu nshaka uzongera kwandika amateshwa
Kanda hano umusubize

von Ischmenn Klaus - 19/10/2016 saa 12:47

Samantha nabandi mwese muteye akamo Dj nem g nimumureke niko ubwenge bwe bungana njye namuhwanyije n'ingutiya(ijipo)cg Umwanda wera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X