Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Igiswahili kigiye gukoreshwa nk’ururimi rwemewe mu butegetsi bw’u Rwanda

Igiswahili kigiye kongerwa mundimi zari zisanzwe zikoreshwa mu butegetsi bw’urwanda nkuko byemejwe mu nama y’abaministre yateranye 12.10.2016 iyobowe na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME

Ubusanwe mu Rwanda igiswahili kigishwaga mu mashuri y’isumbuye by’umwihariko amashuli afite amashami y’indimi n’ubuvangazo mucyobita( EKK.) Engrish Kiswahili and Kinyarwanda “Combination”.

Ariko ntabwo cyarigisanzwe mundimi zikoreshwa mu butegetsi bwa leta kuko itegeko nshinga ry’urwanda ryo muri 2013 nkuko ryavuguruwe mu 2015 mungingo yaryo ya 5 igira iti” Ururimi rw’igihugu ni Ikinyarwanda . Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda ,Igifaransa n’icyongereza.

Igiswayili mu Rwanda n’ubwo kitakoreshwaga mubutegetsi ntibyabuzaga bamwe mubaturage gukoresha urwo rurimi, doreko nka batuye mu karere ka kirehe gahana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzania bari basanzwe bakoresha urworurimi mu buhahirane mu by’ubucuruzi nkabanturiye umupaka.

Ibi bije nyuma yaho umuryango wa Afrika y’uburasirazuba “EAC” yemejeko Igiswahili kigiye kujya gikoreshwa mu nama zihuza abayobozi buwo muryango ndetse n’inyandiko zakoreshwaga zari zisanwe ziri mu rurimi rw’icyongereza nazo zikazajya zishyirwa mugiswayili..

Twabibutsako mu nama ya AEC iherutse kubera mugihugu cya Tanzania, perezida wa Tanzania John Magufuri. Mwijambo mbwirwa ruhame yagejeje kubari bitabiriye iyonama yakoresheje igiswayili.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwego - 16/10/2016 saa 14:04

Hiiii! Bizarangira Gucanga Indimi Havuyemo Kubura Narumwe Peee!
Kanda hano umusubize

kabuye junior - 16/10/2016 saa 10:52

Nibyiza kuko ururimi iyotugeze mumahanga abanyarwanda tubaturihasi cyane mukumenya indimi zikoresha muri service zabugufi nka Kenya Tanzania Zambia nibindi bihugu Kongo birafasha cyane mukangurire abana bato kwiga igiswahili nicyongereza cane bifite akamaro
Kanda hano umusubize

kabuye junior - 16/10/2016 saa 10:50

Nibyiza kuko ururimi iyotugeze mumahanga abanyarwanda tubaturihasi cyane mukumenya indimi zikoresha muri service zabugufi nka Kenya Tanzania Zambia nibindi bihugu Kongo birafasha cyane mukangurire abana bato kwiga igiswahili nicyongereza cane bifite akamaro
Kanda hano umusubize

Murebwayire - 16/10/2016 saa 10:42

Kumenya indimi nyinshi ntako bisa. N'iyi gahunda rero niyigwa neza, hakaboneka abalimu bazi giswahili banashoboye no kukigisha, nta kabuza abanyarwanda bazakimenya.
Kanda hano umusubize

MTU - 16/10/2016 saa 10:14

NI VEMA KABISA,LAKINI TUNAPENDA TUZUNGUMZE, SWAHILI SAFI YA TANZANIA APANA YA RDC.
Kanda hano umusubize

KAZIBAKE FREDERICK - 18/10/2016 saa 17:28

Mbona umesema wasikufundishe swahili ya DRC,ni kwa nini?nani alikudanganya kama lugha ina kasoro?atafadhari ujue swahili haidhuru swahili gani,kusoma siyo mwisho ya ujinga,wewe ni nkora kabisa...jua lako acha swahili ya DRC
Kanda hano umusubize

D.Gasana - 15/10/2016 saa 22:32

memory card yumutwe wanjye ndumva ibura 1G kugirango yuzure wenda swahii izakwirwaho kumenya indimi birafasha
Kanda hano umusubize

Aimé - 15/10/2016 saa 08:25

Ntibizoroha!Genda Rwanda uragaraguwe bihagije. Igifaransa ntitugishaka, ikinyarwanda genza make, engrish mugani w'umunyamakuru ngwino tukugerageze, nawe giswahiri tukwometseho!!! Aka ni agatogo. Abana b'abanyarwanda mwihangane, tuzongera tugire umurongo w'ururimi rwacu.
Kanda hano umusubize

Philos - 16/10/2016 saa 15:56

Mbere yo kuvuga ubanza gutekereza kandi wajya kuvuga, ugomba kuba usobanukiwe n'ibyo uvuga! Akamaro k' ururimi: 1.Ururimi ni igikoresho cy'ubwumvane; 2. ". " umuyoboro w'ubumenyi; 3. " " ingobyi y'umuco. Ni nde udakeneye kumenya umuco w'ahandi cg se ubumenyi? Burya habaho gahunda yo guhitamo ururimi cg se indimi zikoredhwa mu gihugu kdi biba bishingiye ku cyerekezo kigari cy'igihugu ndetse n'aho isi igeze. Ukwiye Kwiga ukongeraho GUSOMA.
Kanda hano umusubize

Muhirwa - 14/10/2016 saa 15:54

John Bagabo ati mucyobita( EKK.) Engrish Kiswahili and Kinyarwanda “Combination”. Yewe, uburezi buracyafite akazi mu Rwanda! None se n'umunyamakuru aracyandika engrish, mukongeraho n'izindi ndimi?
Kanda hano umusubize

lambert - 14/10/2016 saa 15:23

ururimi ni ingobyi y'umuco,ubwo twitege ko n'umuco wacu uzivanga n'imicyo y'ibyo bihugu byo muri EAC. cyakora kumenya indimi ni byiza.ururimi ni igikoresho cyakwihutisha iterambere
Kanda hano umusubize

lambert - 14/10/2016 saa 15:23

ururimi ni ingobyi y'umuco,ubwo twitege ko n'umuco wacu uzivanga n'imicyo y'ibyo bihugu byo muri EAC. cyakora kumenya indimi ni byiza.ururimi ni igikoresho cyakwihutisha iterambere
Kanda hano umusubize

Nduwayo justi - 14/10/2016 saa 11:54

mwatekereje neza reka abanyarwanda tumenye igiswaygd?
Kanda hano umusubize

olivier - 14/10/2016 saa 08:50

nibyiza cyane mutange akazi kubakize
Kanda hano umusubize

kantengwa - 14/10/2016 saa 08:20

HAHAAAA!!! TUZI GUHARARA!!!
Kanda hano umusubize

jmv - 13/10/2016 saa 20:34

N'igiswahili kirakenewe kuko buriya hafi y'ibi bihugu byose turikumwe muri EAC abaturage babyo baragikoresha cyane. Muhumure muzakimenya buhorobuhoro. Nonese mwe mubona mwahahirana mute cg mwasabana mute n'abantu mutumvikana neza
Kanda hano umusubize

tt - 13/10/2016 saa 20:31

Akumiro karagwira!nukujya dukubita abana bavuze ikinyarwanda
Kanda hano umusubize

tatu - 13/10/2016 saa 18:10

Noneho birivanze. Mwakomeje english bikoroha, ko kenya ariyo bahuriraho..na uganda..natwe tukaba dukataje kukimenya. Kinatuma EAC ihahirana namahanga. Yewe nimujya muvuga science terms bizoroha..nahubundi muzajya musanga swahili uvanze na english.
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 16:48

Nubundi ikinyarwanda cyasimbuwe nindimi zamahangapeeeee!!
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 16:47

Nubundi ikinyarwanda cyasimbuwe nindimi zamahangapeeeee!!
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 08:26

Uburezi bwitondere iyo mihindukire
Kanda hano umusubize

Beserious - 15/10/2016 saa 18:03

Uruvange rw'izo ndimi zose ruzabyara ururimi rumwe rwitwa IGITOGOTOGO. Ni rwo tuzaba tuvuga mu Rwanda abandi baze kutwigiraho. urugero: murakothankmercsanti. Ubwo uba ushimira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X