Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Imanza z’ umurimo n’iz’inshinjabyaha zakuwe mu bubasha bw’abunzi

Nyuma y’aho itegeko rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere y’abunzi rivugururiwe kandi rikemezwa, mu itegeko rishya ingingo nyinshi zarahindutse. Zimwe mu manza zajyaga zishyikirizwa komite z’abunzi ntizikiri mu bubasha bwabo, aha harimo imanza z’inshinjabyaha n’iz’umurimo.

Mu itegeko ngenga nomero 02/2015/OL ryo kuwa 16/07/2015 rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga nomero 02/2010/OL ryo kuwa 09/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi, mu ngingo yaryo ya 3, igika cya 4, ryateganyaga ko komite y’abunzi ku rwego rw’akagari ifite ububasha bwo gusuzuma ibibazo byose by’imbonezamubano byerekeranye no kutubahiriza amasezerano y’umurimo yakozwe hagati y’abantu ku giti cyabo, iyo afite agaciro kari hasi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 frw).

Ibi mu itegeko rishya bikaba nta bigaragaramo. Itegeko ngenga nomero 037/2016 ryo kuwa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere y’abunzi, nk’uko bigaragara mu ngingo yaryo ya 39 igika cya 1 n’icya 2, havuga ko ubugenzacyaha bushyikirizwa ibirego by’inshinjabyaha naho urukiko rw’ibanze rugashyikirizwa ibibazo mbonezamubano uretse ibibazo bishingiye ku masezerano y’umurimo bishyikirizwa ubugenzuzi bw’umurimo bubifitiye ububasha.

Iri tegeko riteganya ko ibivugwa muri iyi ngingo ibika byombi, bigomba kuba byashyizwe mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi atatu nyuma y’uko iri tegeko ritangajwe mu igazeti ya leta ya Repubulika y’u Rwanda. Ni ukuvuga amezi atatu uhereye kuwa 08/09/2016.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

simbi - 25/09/2016 saa 09:55

Sendika kigoryi. Inkiko zumurimo ninde wakubwiye ki zidahari?
Kanda hano umusubize

laurent - 24/09/2016 saa 12:03

AMATEGEKO C'EST UNE CHOSE,NA PRATIQUE YAYO MU RWANDA C'EST UNE AUTRE CHOSE,GUHUZA IBIHABANYE NITEGEKO BAHUZA IBIHABANYE.KUBERA SOLIDARITE NEGATIVE YA BAKOMEYE NICYENE WABO,INJONCTION,RUSWA,NU BUSWA MU MATEGEKO NIBYO BIBARANGA.
Kanda hano umusubize

sendika - 24/09/2016 saa 10:48

NIBYIZA NI MUSHYIREHO NURUKIKO RWUMURIMO,MAZE ABAKOZI BAHABWE UBURENGANZIRA BWABO KUKO NUBUNDI INKIKO ZIRABARENGANYA,NTABWO ABACAMANZA DUFITE BIZE AMATEGEKO MPUZAMAHANGA Y'UMURIMO.ILS ONT DES CONFUSIONS DES ACCORDS COLLECTIFS ET DES ACCORDS DES INDIVIDUS QUI SONT TRES PARTICULIERS,BACYIYE IMANZA NABI ZABAKOZI,IL YA TROP DES CAS.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X