Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Impunzi z’abanyarwanda ziba muri Congo zafatiwe ibyemezo bikarishye

Nyuma y’imyaka irenga 20 hari zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu Congo Brazzaville, kuri ubu zirakangurirwa gutahuka hakirikare, ndetse ubufasha n’amahirwe bashyiriweho na Leta y’u Rwanda bitarahagarara, ngo kuko mu minsi iri imbere bazashaka gufashwa gutaha bitagishobotse.

Ibi ni byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri yabereye muri Congo kuva ku wa 8 kugeza ku wa 9 Nzeri 2016, ihuje abahagarariye Leta y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR na Leta ya Congo yigaga ku kigomba gukorerwa impunzi z’abanywarwanda ziba muri icyo gihugu zitari gutaha ku bushake.

JPEG - 125.4 kb
Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose zirasabwa gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro

Ibi bije nyuma y’uko bivugwa ko abanyarwanda baba muri Congo batakibona imfashanyo iyo ari yo yose kuva hatangazwa ko impunzi z’abanyarwanda zahunze kuva 1959 kugeza 1998 zakuriweho Sitati y’ubuhunzi kuva mu mwaka wa 2013.

Muri iyi nama abayobozi ku mpande zose bavuze ko hakwiye kurebwa ingingo eshatu zirimo gushaka uburyo impunzi ziri muri icyo gihugu zasubizwa mu Rwanda ku bushake, gusaba ibyangombwa byo kuguma muri ibyo bihugu, cyangwa gufashwa gutaha ku bantu badafite ubushobozi. Gusa nkuko bitangazwa na Minisitri Séraphine Mukantabana, u Rwanda ngo rusanzwe rufasha abashaka gutaha.

Uharariye UNHCR muri Congo, Cyr Modeste Kouamé yavuze ko hakwiye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gutaha ku bushake kuko ngo mu gihe ibi bizaba bidakozwe ngo impunzi zizakomeza kuguma muri iki gihugu.

JPEG - 65.6 kb
Selaphine Mukantabana Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi

Ubwo yari mu karere ka Bugesera ku itariki 16 Kanama 2016 hatahwa amazu yubakiwe abatahutse baturutse mu bihugu bitandukanye, Minisitiri Mukantabana yavuze ko hari igihe kizagera inkunga yagenerwaga abashaka gutaha igahagarara.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KANYABUGINGO J.Claude - 16/09/2016 saa 07:07

Ariko koko kwitwa impunzi hari uwo bishimisha?jye sinigeze mpunga mubuzima bwanjye gusa narihishe muri 94 sinigeze ndenga imipaka, ariko iyo numvishe ukuntu impunzi zabagaho biteye ubwoba kugezaho aho bamwe bataye ubukungu n'ubushobozi bari bafite aho mubihugu bitwaga impunzi bakemera kumeneka amaraso yabo baharanira gutaha, bingaragariza ko ubuhunzi ari bubi pe, None mbonye hari ubushyigikiye witwaza ngo Kagame azabica, ngo imitungo ifitwe n'ubwoko bumwe, hari amoko n'ibindi byinshi bose bikanguririra impunzi kuguma aho ziri, Ese reka nkwibarize, iyo uri mu mahanga niba uri impunzi koko ufite uburenganzira nkumunyagihugu? ntabwo utotezwa nkibyo nigeze kubona abanyamahanga bakorewe muri Afurika yepfo nahandi? Mwenedata niba wifite siko nabagenzi bawe bamerewe nezaw nabo, u Rwanda gusaba ko bataha nrabwo air yuko rufite byinshi byabuze abo babiha cg rufite ubushobozi bwinshi bwahaza abarutuye, ariko ahatari umwaga n'urusate rw'uruhu rw'urukwavu rwisasira batanu Uvuga ngo Kagame azabica kubicira aho bari se ko aribyo byamworohera kandi ntibimwitirwe byaba byaramunaniye aho gufata umutungo w'igihugu ukoherereza intumwa iyo imahanga ngo baze kubakangurira gutaha? ayo mafaranga uwayaha ababacumbikiye barara babariye kw'icumu dore ko ntacyo baba babacaho kubica bagasigarana ducye mufite babifata nk'ukukino ibyo byishimo babuze uwabibashyigikiramo, Umva rwose wishukana ngo uheze abantu imahanga ngo kwa nyina wundi ni kwa nyira... Dore irindi kosa jye kubwanjye unkoreye ugarura amoko, narokotse Genocide nyuma ubu nashakana n'umukobwa I wabo bampishe, abana banjye bazigusoma ubwo iyo basoma ibintu nkibi uba wandika ntuba ubayobya koko? Ngarutse kuri Kagame washyize imbere y'ibibi waba umuzi?ese ufite imyaka ingahe? uzi uw Rwanda rwa mbere ya genocide na nyuma jye nkuvanire agahu Kuala ntyo !! Iyo atahahagarara kimuntu nuyu twashakanye ubwanjye nkurikije ibyo niboneye ntaba akibarizwa kw'isi yarurema kuko mwakoze amahano pe atagakwiye kubabarirwa none uratinyuka ngo Kagame yakwica impunzi? Iyo atabarambikaho ibiganza ubwo mwari mumaze gutakaza ingufu ngo abihorera babagaraguze uko mwabigenje mamwe, rekeraho kuzura akaboze katazakunukira inkozu zarakize utazitoneka kandi ibi nkubwira ndakumenyesha ko mbyandika umugore wanjye dusangiye ibitekerezo dore ko yarengereye akambwira ngo ababazwa n'imbwa zikimokera hanze y'urugo nkaho zabujijwe kwinjira, Imitungo uvuga yibwa, uziba akubaka mu Rwanda uyu azae anyibe yubakire abandi badafite aho batura u Rwanda rugire isura yiyubashye ace nyakatsi yubake imihanda atazagendamo wenyine jye sinzababara, erega burya nuwiba yiba ikiriho buriya cyera wari kwiba iki? Cyashatswe nande? gute? ko akaboko kahoraga ari kuwa gatanu basabiriza inkunga imihanga,none tugeze aho tugeze ubu urabigaya, ariko uribuka ko kuwa gatanu wari umunsi wari waremejwe mugihugu hose ko wahariwe gusabiriza?, nawe ndumva ushaka kuwugarura cyangwa uwuraga abanyarwanda bari mubuhungiro gukomeza gusabiriza kuko batabona ubwinyagamburiro bwo gukorera ahatari iwabo, Muvandimwe reka abana babanyarwanda bitahire bafatanye nabandi kurwubaka ishyanga ntuzahifurize uwawe.
Kanda hano umusubize

- 15/09/2016 saa 11:41

aho mwese muri kwasa
Kanda hano umusubize

Esthes - 13/09/2016 saa 14:46

Bashatse baza iterambere riri kubacika. Bazaza tugeze kure ntituzabarinda
Kanda hano umusubize

Serugendo - 11/09/2016 saa 07:43

Umuntu Wese Akeneye Amahoro. Impunzi Zikora Politiki Yo Guteranya Abanyarwanda Nizikomanyirizwe. Impunzi Zishakira Imibereho Zifashwe Kubona Uburenganzira Bw'umuntu Wuzuye. Abanyarwanda Bakundane Ntibahigane.
Kanda hano umusubize

UWURUKUNDO ERIC - 10/09/2016 saa 12:02

nibaze dufatanye kubaka u rwanda
Kanda hano umusubize

gasana richar - 10/09/2016 saa 10:12

urwanda ubu rwaba gereza ntaburenganzira bwa muntu buhali urugero kunyerezwa kwamburwa amasambu gushyirwa mumifuka leta yumuntu umwe tutsi kwikubira ibyiza byigihugu nibindiiii ntamahoro ahali turabazi
Kanda hano umusubize

jmv - 10/09/2016 saa 13:31

IBYO NI IBIHIMBANO KUGIRANGO MUBONE IMPAMVU YO KUDATAHA.ARIKO SE UBUNDI BARABINGINGA KUBERA IKI TWEBWE KO TWIZANYE.HARYA TWEBWE NTI TWARI ABANTU?UMWANA AHEKWA NEZA AGASOHORA AMABOKO KOKO!
Kanda hano umusubize

sam - 11/09/2016 saa 10:20

None se muvandimwe ko uvuga ngo mwalizanye,aho nabo baje nkuko mwaje ntimwasubira aho nabo bavuye?, none se nabo bashorerwe namerika nubwongereza nkuko babashoreye? Vuga buhoro mwana wimana menya ko nabo bava amaraso nkayawe , kandi twese twaremwe nimana imwe, ubagurisha ngo baze kwiichwa na kagame nawe azabibazwa.
Kanda hano umusubize

Janvier - 10/09/2016 saa 15:36

Ubwose wowe aho uri urasetse?
Kanda hano umusubize

Habineza J.Pierre - 11/09/2016 saa 10:57

Muvandi ntekereza ko utashishoje cg wenda ukaba ugifite imyumvire yamoko kuko ubu mu Rwanda ni amahoro abanyarwanda bose barisanga haba mumashuri mukazi nahandi.ntamoka akibazwa abanyeshuri,nibindi.rero nabo bari hanze ni ikimwaro cyibyo bakoze kibabuza gutaha.so better ko bataha bagasaba imbabazi abo basize bahemukiye ubundi tugafatanya gukomeza kubaka igihugu cyacu
Kanda hano umusubize

Kamanzi Piyo - 13/09/2016 saa 00:50

Njyewe nemera politiki y'abarundi bo bavugusha ukuri bizagorana ariko igihe bazabiviramo bazaba bateye intambwe iruta iyu Rwanda 200%.Iyo udakanze ikibyimba ngo kimeneke ntabwo uba uri muganga uba uri magendu.Kuvuga ko nta moko akiba mu Rwanda aho uba uri gushushanya abakurusha ubwenge.
Kanda hano umusubize

sayipombe - 22/09/2016 saa 20:30

kuva utekereza gutyo ntamahoro uteze kdi ubwoburozi bakuroze ntibuvurwa nugupfa ntakindi. kandi wanapfa ukajya mumuriro utazima bye
Kanda hano umusubize

rurangwa - 10/09/2016 saa 09:20

Ngirango ntagihugu nakimwe cyemeye icyo cyemezo cyo gukuraho stati y'ubuhunzi uretse urwanda.yewe na yuganda_rwanda ntiyabyemeye.Igisigaye n'ukubarekera uburenganzira bwabo bakazataha kubushake.ubundi se kuki mubahatira gutaha?kuba impunzi sibyiza ,ubuhunzi nibubabihira bazizana.None ko batagifashwa babayeho bate?
Kanda hano umusubize

TWAGIRAYEZU - 10/09/2016 saa 04:02

NIBAZIZANE KUNGUFU NAZOZIZE
Kanda hano umusubize

yakobo - 9/09/2016 saa 23:44

Ninde washinze. ARL. Mukantabana nu mugabowe. Babona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X