Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yakoze ku 101 bari mu ngabo z’u Rwanda

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2016 yemeje amateka yirukana abasirikare 101 kubera amakosa y’imyitwarire bakoze.

Aba basirikare birukanwe hagendewe ku itegeko Nº 38/2015 ryo kuwa 30/07/2015 rigena ukumanurwa mu ntera, kwamburwa inshingano, gusubizwa mu buzima busanzwe no kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda.

Ingingo yaryo ya 7 iteganya ko ugize Ingabo z’u Rwanda ashobora kwirukanwa kubera imyitwarire mibi ikabije, ibi bikemezwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika, naho kuri ba Ofisiye bato n’abasirikare bato bigakorwa n’Iteka rya Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu dore ko ari nayo Minisiteri bagirana amasezerano mu gihe binjiye mu gisirikare.

Mu mwaka ushize wa 2015,abasirikare bato 33 bo muri RDF birukanwe kubera imyitwarire mibi n’ibindi bitajyanye n’amahame ngengamyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

0livierro Luiz de Nazario - 17/11/2016 saa 20:19

kwinjira mu gisirikare ni hgati ya 18 na 22
Kanda hano umusubize

theo ntikabuze. - 16/11/2016 saa 18:53

nukurya barimenge
Kanda hano umusubize

kafigo - 16/11/2016 saa 06:27

ndimumyaka35 ariko ndumva nshaka gukora igisirikare nanyura muzihe nzira kabisa mumbwire kbsa ababa babizi 0784047041 murakoze
Kanda hano umusubize

Kababaro - 12/11/2016 saa 11:57

Nizereko wawundi wishe umwana ejobundi nawe arikuri listi.
Kanda hano umusubize

- 13/11/2016 saa 14:03

RDF izwiho discipline ,rero nibyo kwirikana abatayifite
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X