Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Inzara yiswe Nzaramba iravuza ubuhuha muri Kayonza

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza, bamaze gusuhuka kubera ikibazo cy’izuba rimaze imyaka itatu ribugarije. Iryo zuba ryatumye ibyo bahinga byose birumba.

JPEG - 25.7 kb
Kayonza hatse uruzuba rwatumye imyaka irumba

Leta yatangiye gutoranya abababaye kurusha abandi bagahabwa ibyo kurya, nubwo abaturage bavuga ko imfashanyo itabasha kubageraho bose.

Abaturage bavuga, ko abaturanyi babo bagifite agatege basuhutse bakajya gushaka icyabatunga mu mirenge yindi yejeje, abandi bakerekeza mu gihugu cya Uganda.

Ikibazo cy’izuba mu murenge wa Rwinkwavu si ubwambere kivuzwe, gusa abaturage bavuga ko bari basanzwe bahangana naryo bifashishije gushoka ibishanga, ubu bemeza ko igishanga cyari gisanzwe kibagoboka bacyambuwe na Leta.

Umuyobozi w’umurenge wa Rwinkwavu Claude Bizimana yemeza ko ikibazo cy’inzara cyabonetse mu murenge ayobora kibahangayikishije, gusa avuga ko Leta yatangiye kugeza imfashanyo ku baturage cyane cyane abababaye kurusha abandi, ndetse n’igishanga abaturage bavuga ko bambuwe, bagishubijwe.

Iyi nzara abaturage babatije Nzaramba, kubera igihe imaze, bavuga ko itabakenesheje gusa, ahubwo ko bamwe igenda ibatandukanya n’imiryango yabo. Bamwe mu bashakanye bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko abananiwe kwihanganira inzara bagiye basiga imiryango yabo bagasuhukira mu tundi turere tw’igihugu, cyangwa bakajya hanze y’igihugu.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu bwemeza ko abaturage hafi yabose batuye uyu murenge bagera ku bihumbi 12.000 bugarijwe n’inzara.

Iki kibazo cy’inzara kiranavugwa mu yindi mirenge itandatu igize akarere ka Kayonza. Igiteye inkeke nuko akarere ka Kayonza n’utundi turere two muntara y’iburasirazuba, aritwo twari dusanzwe tugemurira umurwa mukuru wa Kigali.

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bamenyi - 21/06/2016 saa 01:02

Ibi bintu byo kwambura abaturage ibishanga, kubahatira guhinga igihingwa kimwe ngo nuguhuza ubutaka, dore ingaruka zabyo.
Kanda hano umusubize

Sengiyumva Joël - 22/06/2016 saa 16:08

Amakuruyomukirundi Pierr Nkurunziza Numugabo Mwiza
Kanda hano umusubize

safari jean de dieu - 20/06/2016 saa 21:09

imana itabare abanyarwinkwavu kandi leta ikore uko ishoboye ibagoboke.
Kanda hano umusubize

Abdul karim - 20/06/2016 saa 12:30

LETA NIYO ibateza inzara. Ibambura ibishanga byabo.
Kanda hano umusubize

Abdul karim - 20/06/2016 saa 12:27

LETA NIYO ibateza inzara. Ibambura ibishanga byabo.
Kanda hano umusubize

- 19/06/2016 saa 21:31

abobaturage bikayonza bakomezekwihangana.imanaibafashe. YARIBENJAMIN KAMONYI
Kanda hano umusubize

- 18/06/2016 saa 19:49

iyo umukire araye ariye agirango nabandi bariye ibisigaye bakamena wowe ufite icyogukora ngo bariya bantu batekwicywa ninzara ugikore Imana izabiguhembera Murakoze
Kanda hano umusubize

Gad - 18/06/2016 saa 13:57

LEtanibafashe
Kanda hano umusubize

Gad - 18/06/2016 saa 13:55

Letanibafashe
Kanda hano umusubize

Gad - 18/06/2016 saa 13:53

LEtanibafashe
Kanda hano umusubize

varens - 21/06/2016 saa 10:16

nukwihangana pe imana irabizi
Kanda hano umusubize

Ukobukeye - 17/06/2016 saa 23:48

abobaturage nibihanganepe reta nigire Icyo Ibamarira.
Kanda hano umusubize

mutoni - 17/06/2016 saa 09:54

imana niyonkuru kandi bagire kwihangana nkadawidi
Kanda hano umusubize

andrekanyamibwa - 16/06/2016 saa 23:43

Imana yo mu ijuru nibibvke igvshe imvura
Kanda hano umusubize

John - 16/06/2016 saa 23:02

Abo Baturage Bagire Ukwihangana, Izuba Ryacanye Hose!!
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 21:09

Turabasengera Ngo Imana Izabatabare ,kdi Haracyari Ibyiringiro, Imvura Izagwa Imyaka Yere Inzara Ishire.Kayonza Komera. Yari NKERAMIHIGO ELIAS,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X