Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

IYF irakangurira abanyeshuri ba kaminuza kugira imyumvire mizima

Mu mahugurwa ategurwa buri mwaka na IYF (International youth fellowship), umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko, ku nshuro yayo ya 6 mu Rwanda, aya mahugurwa arimo kubera muri IPRC Kigali, kuva kuwa 11-13/ugushyingo/2016, ahuriwemo n’abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza zitandukanye hamwe n’abanyeshuri bo muri iyi IPRC amahugurwa arimo kuberamo.

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, umuyobozi wa IPRC Kigali Bwana Diogene Murindahabi, yashimiye abayateguye n’abayitabiriye bose, asaba abanyeshuri gukurikira aya masomo y’inyongera ku masomo biga mu ishuri, anabakangurira kuba urumuri rwa bagenzi babo batayitabiriye.

Umuyobozi wa IYF mu Rwanda Pastor Blaise Nyiribakwe, yatangaje ko amahugurwa nk’aya agamije gushyira hamwe urubyiruko bakabahugura mu bintu bitandukanye, ariko cyane ku kugira imyumvire mizima, byiyongera ku masomo basanzwe biga mu ishuri, amahugurwa atangwa n’inzobere ziturutse mu bindi bihugu nka Korea y’amajyepho n’ahandi.

Akomeza atangaza ko aya mahugurwa afitiye akamaro kanini urubyiruko cyane abari mu mashuri ya za kaminuza, ngo kuko arizo mbaraga z’igihugu. Urubyiruko rwo mu bihe byo hambere rwakoreshejwe mu bikorwa bibi byoretse igihugu kubera imyumvire mibi bari barigishijwe, Pastor Blaise akaba asanga urubyiruko rw’ubu rukeneye kugira imyumvire myiza kugirango rubashe kwubaka igihugu nabo bagire ejo hazaza heza.

Kuri iyi nshuro bakangurira abitabiriye aya mahugurwa kwicara bakareba ibyo baba bayigiyemo, bagashyira hamwe bakiga uburyo byabagirira akamaro. Bakaba babitezeho kuzageza igihugu aheza, imyumvire yabo ikubaka sosiyete nabo ubwabo bakabasha kwiteza imbere.

Umushyitsi mukuru muri aya mahugurwa yitwa Kim Song Un, inzobere yaje ituruka mu gihugu cya Korea, asanzwe atanga ibiganiro hirya no hino ku isi mu bijyanye no guhindura imyumvire, akaba ariwe uzafasha uru rubyiruko kugira imyumvire mizima bazaba bakesha aya mahugurwa.

Icyimanishaka Thaddee ni umwe mu bakorerabusake ba IYF, atangaza ko amahugurwa nk’aya yamufashije guhindura imyumvire, kuri ubu akaba nawe ashobora gufasha abandi, ibintu ngo ubusanzwe atashoboraga gukora.

Kazungu Patrick, umwe mu bayobozi b’abanyeshuri biga muri RTUC (kaminuza y’amahoteri n’ubukerarugendo) nawe ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, kuriwe ngo aya mahugurwa yigisha guhindura imyumvire ikarenga imbibe z’umuntu, hamwe ushobora gutekereza ibirenze imbibi z’imitekerereze yawe, akaba asanga aya mahugurwa azagira ingaruka nziza zikomeye ku gihugu. Ibi kandi ngo si ku rubyiruko rwo mu ma kaminuza gusa bizagarukira, ngo bizagira akamaro kugera no ku muturage wo hasi.

Kazungu atanga urugero ku gihugu cya Korea ngo kitari gifite petrol cyangwa ubundi bukungu ariko bitewe n’imitekerereze y’abaturage baho, igihugu kibasha gutera imbere kigera ku rwego kiriho ubu. Akaba ashishikariza urubyiruko kujya bitabira amahugurwa nk’aya.

Andrew Francine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUGENGUMWE JEAN PIERRE - 15/11/2016 saa 18:47

Intego y'igihugu cyacu ni ubumwe umurimo no gukunda igihugu rero ndashimira IYF mu ruhande rwanjye kuko nanjye ndi umwe mu bahinduye imyumvire binyuze mu mahugurwa ngarukamwaka ya IYF,urugero:bitewe n'ingaruka z'ibyabaye ku muryango nyarwanda sinajyaga nishima ariko guhera mu mwaka wa 2010,maze guhugurwa nagize imyumvire mizima ntangira ubuzima bushya. Ubu mpora nishimiye ubuzima! Rero mukomeze mufashe sosiyete yacu kuko ikeneye aya masomo kuruta izindi zose ariko mbona abayobozi bacu bamwe batarabimenya nka Nyakubahwa perezida wa repuburika y'u Rwanda. Niba hari uko mwamutubwirira muzamubwire,njye nzi benshi bari bafite ibikomere bya genoside yakorewe abatutsi,nta bufasha na bumwe bwari bwarabakijije ibikomere byo mu mutima ariko bize MIND EDUCATION barakize burundububu nabo bafasha abandi ndetse umwe muri bo CNLG yamuhaye ikiraka ubushize mu gihe cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X