Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kamabuye : Abaturage batunguwe no gusanga ibyiciro by’ubudehe bidahuye n’ibyo bakoze

Abaturage bo mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera baravuga ko bo ubwabo bicaye nk’inteko rusange y’umudugugu bagashyira mu byiciro by’ubudehe nyamara ngo urutonde rwasohotse rwagaragaye ko atari byo byari byarashyizwemo abaturage.

Iki kibazo abaturage batangaza ko batazi icyabiteye kuko bo ubwabo bavuga ko aribo bishyiriye mu byiciro by’ubudehe bagenzi babo, gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Kamabuye butangaza ko ikibazo cyabayeho ari ikibazo cyo kwibeshya biturutse ku mwandikire.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko batunguwe n’ibyasohotse ku rutonde kuko bavuga ko hari uwo babaga barashyize mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe nyamara urutonde rwasohoka bakisanga mu kiciro cya kane cy’ubudehe.

Abaturage n’abayobozi b’ibanze bakomeza bavuga ko byapfiriye hejuru. Emmanuel Murwanashyaka umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kamabuye yatangaje ko byatewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga kuko ngo hejuru batajya bahindura ibyatangajwe n’inteko rusange y’abaturage.

Ibibazo by’ikoranabuhanga byaba byaratumye habaho kwibeshya, bishimangirwa kandi n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel aho yavuze ko icyo kibazo bamaze kukigeza kubuyobozi bukuru mu gihugu ndetse bakaba ngo baratangiye no gukosora bahereye mu mudugudu.

Ibyiciro by’ubudehe byatangiye ari bitandatu nyuma biza kugirwa bine. Ibi bikorwa n’inteko rusange y’abaturage aho bicara bagashyira umuntu mu kiciro cy’ubudehe bakurikije uko bamuzi, bikazifashishwa mu bikorwa bitandukanye Leta igenera abaturage.

Gusa nubwo abaturage bashyira abandi mu byiciro by’ubudehe, bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko hari aho bashyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bagakurwamo n’ubutegetsi bwo hejuru bugamije kugaragaza ko nta bakene bufite.

Jean Pierre RUGANO-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gatare samson - 6/07/2016 saa 07:27

wowe haranira kwiteza imbere icyiciro niwowe uzacyiha
Kanda hano umusubize

Natal - 28/06/2016 saa 07:15

Iyi mihigo izarikora! Ejobundi mudugudu yambwiye ko nazamuwe mu cyiciro cya 3 kandi nta kindi bambonyeho kirenze uko nari meze banshyira mucya 2, ahubwo habuze gato ngo nshyirwe mucya 1.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X