Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Umugabo yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Murwanashyaka Theophile, utuye mu kagari ka Buhabwa ,mu murenge wa Murundi, akarere ka Kayonza , yafashwe ku itariki 6 Ukwakira uyu mwaka agerageza guha ruswa umupolisi y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amufashe kurekuza moto ye RD 684 N yari yafashwe ihetse inyama kandi bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Murwanashyaka ufite imyaka 25 ukomoka mu karere ka Ngororero, yahamagaye uwo mupolisi kuri telefone amubwira ko hari icyo ashaka kumubwira, amusaba ko bahura kugira ngo akimubwire.

IP Kayigi yagize ati:"Uwo mupolisi yarabimwemereye maze bagihura Murwanashyaka amuhendahendesha kumuha ruswa ingana na 20,000 y’amanyarwanda , uwo mupolisi wari wajyanye na bagenzi be, bafatanya kumuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murundi."

IP Kayigi asobanura ububi bya ruswa yagize ati:"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu."

Yavuze ko moto cyangwa ibindi binyabiziga bifatwa bihetse inyama mu buryo butemewe n’amategeko bihagarikwa, bene byo bakajya kwishyura ku karere amande ateganywa n’amabwiriza yo gutwara izo nyama, nyuma bazana icyerekana ko bishyuye, bagasubizwa ibinyabiziga byabo, ariko inyama zikangizwa kuko uburyo ziba zatwawemo buba butujuje ubuziranenge.

Aha IP Kayigi akaba yagize ati:”Uyu we rero, aho kujya kwishyura yashatse guca ku mupolisi ngo asubizwe moto ye, niko gutabwa muri yombi.”

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yagize na none ati:" Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha runaka akwiye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe cyangwa agakora ibyo asabwa n’amabwiriza yanyuranyije nayo aho gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranyije n’amategeko."

Yavuze ko Murwanashyaka agomba gushyikirizwa ubutabera akaba ari bwo bugena ibijyanye n’icyo yahanishwa hakurikijwe amategeko asanzwe ahana uwatanze ruswa kuburyo bimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit) mu bapolisi ubwabo no mu bandi banyarwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gigi - 12/10/2016 saa 10:36

Turasaba inzego za reta yacu yubumwe kujya yitondera abobapilisi bomumihanda nano sishyashya kuko ruswayo barayirya kuko harigihe bagusaba menshi wabaha macye ntibayemere bagahitamo kugutanga NGO bagufunge ubworero nabo bage bakorerwa igenzura murakoze
Kanda hano umusubize

mateso phocas - 11/10/2016 saa 20:03

nashishikariza porisi yurwanda ko yakomeza kurwanya ruswa
Kanda hano umusubize

ALICE - 11/10/2016 saa 14:22

Ahubwo ikibazo nibaza hari moto zihuza plake se harimo urujijo muri yi nkuru ahubwa mubikurikirane
Kanda hano umusubize

twihishema papias - 10/10/2016 saa 19:02

Iyinkuru rwose ndabona ntayishira amakenga kuko moto RD684N ivugwa hano niyanjye rwose kandi nyifite hano Kigali ubwo rero ntago nakumva uburyo nyifite na police yigihugu ukaba iyifite nikibazo nibaza byanyobeye mumfashe kubyumva rwose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X