Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kayonza : Vice Mayor Uwibambe yahakanye ko Gitifu wa kagali ka Cyarubare yaba yarafunzwe azira ku nyereza imfashanyo z’abaturage

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Console yahakanye amakuru yavugaga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Cyarubare Uwizeyimana Gaudence yaba yarafunzwe mu mpera z’icyumeru gishyize azira kunyereza imfashanyo yagenewe bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’amapfa.

Mu mpera z’icyumweru gishyize nibwo bamwe mu baturage ba vuzeko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyarubare Uwizeyimana Gaudence yaba yaratawe muri yombi acyekwaho kunyereza impfashanyo zagenewe bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’amapfa.

Abo baturage ba vugaga ko Gitifu wabo yatawe mu riyombi akekwaho ku nyereza imfashanyo zirimo igibgori n’ibishyimbo akabigurisha bamwe mu bacuruzi bacururiza mu gasantire ka Cyarubare nyuma yo gutabwa mu riyombi bakaza kumubona agarutse mu kazi.

Avugana n’umunyamakuru w’imirasire.com Uwibambe Console yagize ati: "Ayo makuru ntabwo ari yo kuko uwo mugitifu bavuga ko yatawe muri yombi n’ejo kuwa 30 Ugushyingo 2016 twari kumwe mu nama nakoresheje n’abaturage bako kagari."

Uwibambe yavuze ko na bo bumvise amakuru avugwa n’abaturage ko haba harabayeho kunyereza izompfashanyo, ari ko kuza gukoresha inama ariko babazaga abaturage uwo bakeka ko yaba yarabyibye bakavugako nabo babyumvise bivugwa.

Gusa nayo makuru y’uko haba hari ibigori n’ibishyimbo byaba byaribwe yavuze ko Atari yo, kuko yemezako bagiye kureba ingano y’ibyo bafite mu bubiko basanga yuzuye yose, bityo akavuga ko ayo makuru ari ibihuha.

Ku kibazo cyavuzwe ko haba hari bamwe mu bacuruzi bacuruza ibyo bigori n’ibishyimbo muri ako gasantire ka Cyarubare bakekako yaba ariyo mfashanyo yabo igurishwa, Vc. Mayor Uwibambe yavuze ko ibyo ntagitangaza kirimo ko baba babicuruza kuko hari bamwe mu baturage bamara gufata ibyo bigori bakabitwara mu isoko kubigurisha kugira ngo baguremo ibindi bifungurwa baba bakeneye, bityo nta wakwemeza ko abo bacuruzi babifite baba barabiguze ari ibijurano.

Uwibambe yavuze ko hari gukorwa iperereza ko n’uwaba yarabyibye mu gihe cyashize bikaza kumenyekana ntakabuza azabiryozwa.

Bamwe mu baturage b’akarere ka kayonza bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ko impfashanyo bagenerwa yaba inyerezwa na bamwe mu bashinzwe kuyitanga.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nyawera - 2/12/2016 saa 14:30

Baraburanye bakatwima nimvungure.
Kanda hano umusubize

Nyawera - 2/12/2016 saa 14:30

Baraburanye bakatwima nimvungure.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X