Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Abatuye akagali ka kagasa barembejwe n’indwara zituruka ku mazi bavoma yuzuye umwanda

Bamwe mu batuye mu kagali ka kagasa umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro baravuga ko nyuma y’imyaka myinshi bataka ikibazo cy’amazi mabi bavoma mu isoko iri mu nsi y’imisozi yanahozeho ikimoteri cya nyanza ngo ubu barembejwe n’uburwayi buturuka ku mwanda bavomba mu byo bita ibibizi

Akagali ka Kagasa mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro kari hagati y’imisozi inyuma gato y’igice cy’umujyi cy’akarere ka Kicukiro, abatuye muri aka kagali bavuga ko basa naho bibagiranye bitewe n’ubuzima bita bubi babayemo.

Muri ubu buzima harimo kuvoma amazi mabi yuzuye umwanda kandi ngo bimaze igihe.
Aba baturage bafite uburyo bumwe rukumbi bwo kubona amazi bayakuye mu kibizi bavuga ko nyuma yo gutaka kenshi iki kibizi babaye nk’abacyubakira ariko bakemeza ko kuba kikirangaye bituma hinjiramo imyanda mu buryo bworoshye.

Ni ikibazo bavuga ko inzego z’ubuyobozi zose zizi kuko ngo hashize imyaka myinshi bataka; dore ko aya mazi ari munsi y’umusozi wahozeho ikimoteri cya nyanza kuburyo imvura iyo iguye imyanda iruhukira muri aya mazi bakoresha none bakaba basaba ko iyi soko rukumbi bayitunganya neza niba kubaha amazi meza binaniranye dore ko aya yatangiye kubateza ingaruka zirimo n’uburwayi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 5/10/2016 saa 21:36

Aboba turajyebihanganenomucyarobanywa amazimeza namwebazayabaha arikomujyemuyatekaijyihebatarayabatunganyiriza
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 21:36

Aboba turajyebihanganenomucyarobanywa amazimeza namwebazayabaha arikomujyemuyatekaijyihebatarayabatunganyiriza
Kanda hano umusubize

Emmanuel h - 5/10/2016 saa 21:30

Dukosore hogato simumurenge was kikukiro ahubwo no mumurenge wagahanga akarere ka kicukiro naho ibyamazibyo nagahomamunwa twarumiwe twaravuze turaruha dukeneye ubutabazi
Kanda hano umusubize

jehovayire - 6/10/2016 saa 19:47

sha nyine nimwihangane ariko mujye muyateka neza imana izabarinde gs.
Kanda hano umusubize

jehovayire - 6/10/2016 saa 19:49

sha nyine nimwihangane ariko mujye muyateka neza imana izabarinde gs.
Kanda hano umusubize

jehovayire - 6/10/2016 saa 19:49

sha nyine nimwihangane ariko mujye muyateka neza imana izabarinde gs.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X