Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abanyamahanga bacururiza ku muhanda ntibakurikiranwa ariko abanyarwanda babikora bakabizira

Mu gihe abanyarwanda bakora ubucuruzi umujyi wa Kigali uvuga ko butemewe bakomeje kwamaganwa ndetse n’ufashwe akamburwa ibyo yacuruzaga rimwe na rimwe akanafungwa, abakora ubwo bucuruzi baravuga ko ibi bikomeje gukorerwa abanyarwanda gusa, nyamara abanyamahanga bakora ubu bucuruzi ntihagire n’umwe ubatunga agatoki.

Abakora ubucuruzi ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko butemewe (abazunguzayi) baravuga ko bababajwe no kubona abanyarwanda bavukiye mu Rwanda, ari bo bamburwa ibyo bacuruza ndetse bakanakubitwa nyamara ngo abanyamahanga bakora ubu bucuruzi bo ntihagire n’umuntu nuwe wabavuga, dore ko nabo baba bacuruza ku mihanda ndetse n’ahandi hantu hose hahurira abantu benshi.

JPEG - 42.9 kb
Abamasayo bo gucururiza mu mihanda ntibabihanirwa

Aha aba bazunguzayi batanga urugero ku bamasayi baba bacuruza inkweto mu mujyi wa Kigali, bakagera aho babonye hose ariko ugasanga nta muntu ucunga umutekano numwe ubabujije cyangwa ngo abake ibyo bacuruza.

Ibi ngo biri mu biri kubabaza aba banyarwanda bakubitwa n’inzego z’umutekano umujyi wa Kigali washyizeho ngo bamagane abazunguzayi.

Aba bazunguzayi bibaza uburyo umunyarwanda yakwirukanwa akanakubitwa ndetse akitwa umwanda, ari gukora ubucuruzi agira ngo atunge umuryango we atagiye kwiba cyangwa ngo yishore mu zindi ngeso mbi, nyamara umunyamahanga we ntibagire icyo bamutwara.

Aha kandi bibaza niba abanyamahanga ari bno bemerewe gukora ubucuruzi nk’ubwo abanyarwanda bo badakeneye kubaho neza?

JPEG - 26.1 kb
Abazunguzayi bakomeje gusuka amarira menshi bavuga ko bahanirwa gucururiza mu kajagari abanyamahanga ntibabihanirwe

Gusa ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu Nsabimana Vedaste yabwiye Royal Fm ko nta muntu numwe wemerewe gukora ubwo bucuruzi ngo kuko itegeko ryemerera abashinzwe umutekano gufata ukoze ubucuruzi butemewe wese. Ubu bucuruzi bukaba bwitwa ubucuruzi bwo mu kajagari.

Nyamara nubwo bimeze bityo, iyo witegereje akenshi (abazunguzayi) b’abanyarwanda bakora ubu bucuruzi bakunze gufatwa n’abacunga ubutekano umujyi wa Kigali washyizeho, aho usanga bumwe aba bazunguzayi bakubitwa ndetse bakanamburwa ibyo bacuruza, ariko nta na rimwe harumvikana uwitwa ngo ni umunyamahanga wambuwe ibyo acuruza kandi bigaragara ko bose baba bari gucuruza, dore ko abenshi baba bacuruza inkweto, nyamara hari n’abanyarwanda baba bazicuruza.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/09/2016 saa 01:55

ark ndibaza urwanda nirwo rwanze abarwo rwikundiye abanyamahanga,mujye tanzania muzane imiti then mukore,atari uko murafungwa.
Kanda hano umusubize

- 12/09/2016 saa 20:49

Uwomurimo Niwo
Kanda hano umusubize

UWURUKUNDO ERIC - 10/09/2016 saa 12:12

nibaze turabakira
Kanda hano umusubize

kato - 10/09/2016 saa 02:20

Nihibazwe impamvu ubuyobozi buri ho ubu mu Rwanda butonesha abanyamahanga kurusha abana barwo:mu bazunguzayi muri services zinyuranye za Leta nka Kaminuza n izindi. Umuntu yakwibaza k ubunyarwanda bw abatuyobora.
Kanda hano umusubize

Bamenya - 10/09/2016 saa 18:06

Nuko nabo babaye mumahanga kurusha uko babaye mu Rwanda.Muhame hamwe rero mureke kurira nimwe mwabihamagariye ngo Habyarimana numunyagitugu.
Kanda hano umusubize

kato - 10/09/2016 saa 02:18

Nihibazwe impamvu ubuyobozi buri ho ubu mu Rwanda butonesha abanyamahanga kurusha abana barwo:mu bazunguzayi muri services zinyuranye za Leta nka Kaminuza n izindi. Umuntu yakwibaza k ubunyarwanda bw abatuyobora.
Kanda hano umusubize

picu - 9/09/2016 saa 21:03

bazakore kumumasayi se baribone! ndavuga ishyano barabatinya nyine ngo bararoga! banyarwanda bavandimwe umuti wo gucuruza uko mwishakira ntawundi ni amarozi.
Kanda hano umusubize

murangira eric - 9/09/2016 saa 19:31

igihugu ntigikunda abana bacyo mugihe abamasayi ntakundi
Kanda hano umusubize

sabera - 9/09/2016 saa 11:29

Namwe bazunguzayi babanyarwanda ni uguhaguruka namwe mukagenda mugashaka imiti nubwo nabyo bitoroshye kuko nabyo ni ayandi mahera utanga kugirango baguhe uwo muti , noneho ubwo igihe igihugu cyose kizaba kimaze kuba icyimiti gusa nibwo ubuyobozi buzishima ok
Kanda hano umusubize

Uwantege - 9/09/2016 saa 13:35

Pole sana bavandimwe ariko ndashaka kumenya numuti wo gukora iki? Nuwokugirango babareke bacuruze cg?
Kanda hano umusubize

fernandel - 9/09/2016 saa 08:37

Ngo bafite imiti (amarozi) ngo na Police ntiyabatinuka! Twajwemo.
Kanda hano umusubize

C - 9/09/2016 saa 08:09

Umenya ngo iyo Umumasayi bamwurije panda-gari, itongera kwaka, bamukuramo igahita yaka!!!!
Kanda hano umusubize

fernandel - 9/09/2016 saa 07:47

Sinzi niba aribyo ariko mperutse kumva ngo Police iherutse gushaka kubafata ibashyize mu panda gari, bakije imodoka yanga kwaka, babakuramo ngo hasigaramo inkweto, nabwo bakije yanga kwaka, bazikuyemo ibona kwaka. Nuko barabareka baragenda. Iyo urebye wa mugani ukuntu bidegembya ntacyo bikanga mu gihe abandi bazunguzayi b'abanyarwanda baba bacungana n'abashinzwe umutekano nk'imbeba n'injangwe, iriya nkuru ishobora kuba yaba yo. Dukeneye ababishinzwe ngo batubwire.
Kanda hano umusubize

emma - 9/09/2016 saa 00:41

BIRABABAJE CYANE KUBONA RETA YEMERA AKARENGANE NKAKO GAKORERWA ABANYARWANDA MUGIHE BARIYA BAMASAYI BO NTAWE UBAKORAHO I DONT LIKE IT
Kanda hano umusubize

we - 8/09/2016 saa 22:38

Abashinzwe umutekano abenshi muri bo ntibaba bazi nizo ndimi zo gusobanurira abo banyamahanga kureka ubucuruzi bwo kuzunguza, ikindi abamasayi barabatinya batinya ko babambuye imari yabo babaroga
Kanda hano umusubize

furaha - 9/09/2016 saa 10:10

nabo bandi nibashake imiti
Kanda hano umusubize

Mugabe Isaac - 11/09/2016 saa 15:48

Ikosa nirikosorwa nirindi
Kanda hano umusubize

- 8/09/2016 saa 19:01

bafatwenezabihangiyumurimn
Kanda hano umusubize

TWAGIRAYEZU - 10/09/2016 saa 03:50

NTAMAROZI ABAHO AHUBWO UBUYOBOZI BWACU BWUBAHA ABANYAMAHANGA KURUSHA ABANYARWANDA
Kanda hano umusubize

NTEZIRYAYO EPA - 10/09/2016 saa 14:22

Uramutse wambuye umumasayi ibyo acuruza ni bwo wamenya ko amarozi abaho! Umumasayi? Ashobora kukuroga ukagenda ukambakamba! Ibyo uvuga ntabwo ubizi! Abanyarwanda, bene wacu, nibihangane kubera ko bajwemo. Niba bumva bashaka gucuruza, bakegera abo bamasayi bakabarangira igituma ubucuruzi bwabo butadindira. Ubwo se ni bo bahora bakubitwa kandi babona hari abandi badatunga n'urutoki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X