Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abazunguzayi bahawe amasoko banasonerwa Imisoro n’ubukode mu mwaka wose

Kuri uyu wa Gatandatu, Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali bwatashye amasoko agezweho yubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cy’abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n’amateko. Ubu buyobozi buvuga ko aba bari basanzwe bazwi nk’abazunguzayi bemerewe gucururiza muri aya masoko batabazwa amafaranga y’ubukode, imisoro n’amahooro mu gihe cy’umwaka.

Aya masoko yubatswe n’andi ateganyijwe kubakwa mu turere tugize umugi wa Kigali, agamije gusezerera ubucuruzi butemewe n’amategeko bwakunze kugaragara muri Kigali ndetse bugatera gushyamirana hagati y’abakora ubu bucuruzi n’inzego z’ubuyobozi.

Biteganyijwe ko aya masoko azajya akoreramo aba basanzwe bazwi nk’Abazunguzayi bagera mu bihumbi umunani babaruwe ko bakora ubu bucuruzi mu mugi wa Kigali.

Amasoko abiri yatashywe kuri uyu wa Gatandatu, yombi ari I Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge.

Aya mahahiro yombi yatangiye gucururizwamo, arimo rimwe riri gukorerwamo n’abacuruzi babarirwa mu bihumbi bibiri n’irindi ririmo 1 200.

Aya masoko yubatswe mu karere ka Nyarugenge, ku bufatanye bw’akarere na ba rwiyemezamirimo bagiye boroherezwa imwe mu mirimo y’ubwubatsi n’ibyangombwa.

Biteganyijwe ko mu tundi turere tugize umugi wa Kigali, nka Gasabo na Kicukiro tuzubakwamo amasoko nk’aya yateganyirijwe abakora ubucuruzi butemewe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwimana claire - 7/09/2016 saa 22:25

Igisigaye cyo gufunga abarwayi nicyo kibabaje cyane. Umukene wabyariye kwa muganga akabura nicyo kurya atunzwe nabandi bakamufunga ngo ntiyishyuye umwana akarinda niyo apfa. Ibitarose nigereza. Ko mukunda gufunga. None ngo umusirikare yakubise umwana ngo aje kumwiba aramwica. Iyi mivumo tuzayikizwa niki koko!!!
Kanda hano umusubize

kazonkiza felix - 6/09/2016 saa 09:26

Ni mwirambire
Kanda hano umusubize

Aimé - 5/09/2016 saa 07:16

Mwagize neza kandi mwarebye kure! Icyo nicyo cyitwereka ko tufite ubuyobozi bwiza bureberera abo buyobora asante sana
Kanda hano umusubize

Aimé - 5/09/2016 saa 07:16

Mwagize neza kandi mwarebye kure! Icyo nicyo cyitwereka ko tufite ubuyobozi bwiza bureberera abo buyobora asante sana
Kanda hano umusubize

NIYONSABA SIMEON - 4/09/2016 saa 15:18

Twishimiye ubwo bufatanye mwarakoze cyanee!!
Kanda hano umusubize

Patriote - 4/09/2016 saa 01:48

I love my country's leadership!!! Proud of you! Ubuyobozi ntabwo ni ubureba ikibazo kibangamiye abaturage bukagishakira Imuto urambye! Twikomerezo imihigo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X