Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali :Ibigo by’itumanaho biratungwa agatoki gukorera ubucuruzi mu kajagari

Bamwe mu baturage bakorera ubucuruzi bwabo mu mujyi wa Kigali ndetse na bahaza gusura inshuti n’abavandimwe bavuga ko babangamiwe n’abamwe mu bakozi bibigo bitanga serivise z’itumanaho hano mu Rwanda, uburyo babangamira abahisi n’abagenzi babahatira kugura imirongo y’itumanaho bitewe n’ikigo cy’itumanaho bakorera.

Bamwe mu baturage twasanze mu mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura batashatse ko imyirondoro yabo igaragara mu itangazamakuru, bavuze ko bamwe mu bacuruzi bacuruza Amasimukadi ndetse na za M2U, usanga bakurura umuntu w’itambukira ba muhatira kugura zimwe muri serivise baba batanga bababwira ko bamanuye ibiciro aribyo bizwi nka “Promotion” bityo ugasanga babangamira umugenzi bitewe na gahunda aba yifitiye.

JPEG - 75.8 kb
bamwe mu bakora ibikorwa by’ibigo by’itumanaho bavugwaho gukorera mu kajagari

Kuri iki kibazo bamwe bubaturage bavuzeko ibi bifatwa nk’akajagari mu bucuruzi kuko bakabaye bafite aho bakorera hazwi uwaba akeneye serivise zabo akabasanga aho bakorera.

Ikinyamakuru Imirasire kimaze kumva ibivugwa n’abo baturage cyashatse kumenya icyo umujyi wa Kigali ari naho hatungwa agatoki mu gukorera mu kajagari kwa bimwe mu bigo by’itumanaho doreko ibyinshi byiganje mu ri Kigali.

Twavuganye n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique avugako tumuhaye amakuru mashya ataru azi, bityo akaba agiye gukurikirana iby,ubwo bucuruzi bw’akajagari buvugwa mu mujyi, anemeza ko mugihe bizagaragara ko ariko bimeze ibyo bigo bizahanwa nk’abandi bose barenze ku mategeko.

Abajijwe niba hari aho umujyi wa Kigali uteganyiriza abo bacuruzi bakorera haba hazwi nk’uko abazunguzayi bubakiwe amasoko hirya nohino mu mujyi, Mayor yavuzeko ibyo bitashoboka kuko ibyo bikorwa ku bantu batishoboye baba bakeneye inkunga ya Leta.

Yagize ati: “Ntabwo twa bashakira aho gukorera kuko biriya n’ibigo bikomeye bifite ubushobozi bwo gushaka aho bakorera hazwi kandi hatabangamira abaturage.”

Aha mu gusoza yavuze ko kuba bacururiza mu kajagari kandi bitemewe.

Ntaho byaba bitaniye n’abazunguzayi kuko ari bo bakora ibyo bikorwa n’ubwo umujyi wa Kigali washyizeho ingamba zo kubashishikariza kugana amasoko bubakiwe kugira ngo bave mu bucuruzi bw’akajagari.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikakaye ku bantu bakora ubucuruzi bwabo mu kajagali by’umwihariko abazwi nk’Abazunguzayi aho basabwa kugana amasoko bubakiwe.

N’ubwo bimeze bityo abazunguzayi nabo bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bavuga ko nta gishoro gifatika baba bafite, kuko usanga hariho n’abacuruza ibintu bitarenze amafaranga (500fr).

Aha twavuga nk’aho usanga umuntu acuruza amasogisi y’inkweto cyangwa imbuto n’ubundi buconsho.

John Bagabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- - 19/10/2016 saa 10:13

SEKAMANA Esdras wigiyehe guteka agatogo k'ibiganiro? MTN etc bihurirahe na Bible koko?
Kanda hano umusubize

Turikumwe j damascene - 19/10/2016 saa 09:08

Niba mwanga akajagari munyarukire hafi ya Convention center mwitegereze ikizu giteye umwanda kiri iruhande rw umuturirwa wa Kabayija. Aho hantu kera hari station essence. Imbere ya hotel top tower. Mbere yogufunga top tower babanze bakore isuku hariya hantu. Hateye ikibazo. Ntabwo hajyanjye n ibikorwa biri hariya hantu. Ndizerako muzahafotora mukabaza mvk niba igira abakozi bareba neza ibyo bashinzwe.
Kanda hano umusubize

K - 19/10/2016 saa 07:22

Iyo witegereje abacuruza SIM cards, Amatike y'umupira, Amatike ya Expo,...., usanga nabo bijya gusa n'abazunguza imyenda, imboga, imbuto,...
Kanda hano umusubize

Ngirabakunzi Jean nepo - 18/10/2016 saa 20:33

Bajye bareka itiku mbona ntakajagari gahari nibareke urubyiruko rwishakire imibereho kuko aya ma kapani adufatiye runini ahubwo abaturage nibitabire service za Mobile money zimeze neza cyane nuburyohe gusa!!!!!!
Kanda hano umusubize

Ngirabakunzi Jean nepo - 18/10/2016 saa 20:33

Bajye bareka itiku mbona ntakajagari gahari nibareke urubyiruko rwishakire imibereho kuko aya ma kapani adufatiye runini ahubwo abaturage nibitabire service za Mobile money zimeze neza cyane nuburyohe gusa!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 22:48

mwobareka,bagakora
Kanda hano umusubize

niyoyitungira.david - 21/10/2016 saa 22:50

mwobareka,bagakora
Kanda hano umusubize

Ngirabakunzi Jean nepo - 18/10/2016 saa 20:33

Bajye bareka itiku mbona ntakajagari gahari nibareke urubyiruko rwishakire imibereho kuko aya ma kapani adufatiye runini ahubwo abaturage nibitabire service za Mobile money zimeze neza cyane nuburyohe gusa!!!!!!
Kanda hano umusubize

SEKAMANA Esdras - 18/10/2016 saa 17:05

Nubwo MTN,AIRTEL na TIGO biduhenda,hari itumanaho ry'ubuntu rituma abantu bazabona ubuzima bw'iteka.Nibyo koko,biriya bigo 3 navuze bituma tuvugana,tugakora ubucuruzi,tukiga dukoresha IYAKURE,etc...Ariko bigeraho tugapfa. Nubwo imana yacu yitwa Yehova iba mu IJURU,mu birometero bitabarika,tuvugana nayo kandi ikadusubiza binyuze mu MASENGESHO (Philipians 4:6,7).Amasengesho ashimisha imana cyane.Ariko mumenye ko imana itumva abantu bose basenga.Yumva gusa amasengesho y'abantu bakora ubushake bwabo (Bisome muli Matayo 15:9 na Yohana 9:31).Urugero,ntabwo imana yumva amasengesho y'abajura,abicanyi,abasambanyi,abarya ruswa,etc...cyangwa pastors barya amafranga y'abantu (icyacumi) kuko YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu.Byisomere muli Matayo 10:8.Abantu bakora ubushake bw'imana ni bake cyane (Matayo 7:13,14,21).Bashimishwa gusa no kwiyita abakristu,abarokore,nyamara bagakora ibyo imana yanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X