Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Maj Dr Rugomwa yanze gutangira kuburanishwa mu mizi ngo ntiyiteguye

Kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2016, ni bwo Maj Dr Aimable Rugomwa ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’umuhungu wo mu baturanyi be mu murenge wa Kanombe ariwe “Theogene Mbarushimana” amukubise yagombaga kuburana mu mizi kuri iki cyaha mu rukiko rwa gisirikare, ariko yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko ikirego cy’abaregera indishyi z’akababaro yagishyikirijwe ku munsi w’ejo.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu kwezi kwa cyenda, Maj Dr Rugomwa Aimable yari yahakanye icyaha cyo kwica avuga ko yafashe umujura bakarwana. Gusa Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Maj Dr Rugomwa, wari umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe, yagaragaye mu rukiko atunganiwe maze avuga ko atiteguye kuburana ako kanya.

Yagize ati: "Ntabwo niteguye kuburana kuko inyandiko y’abaregera indishyi z’akababaro yangezeho ejo. Jye n’umwunganizi tukinyuzamo amaso."

Abajijwe igihe akeneye kugira ngo asesengure iki kirego, yavuze ko akeneye ukwezi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ukwezi ari kwinshi kuko inyandiko y’iki kirego itarengeje impapuro eshanu, gusa buvuga ko itariki yakwimurirwaho iburanisha byaturuka mu bushishozi bw’urukiko.

Me Jean Felix Rudakemwa wunganira abaregera indishyi z’akababaro bose ntiyigeze anyuranya n’Ubushinjacyaha, avuga ko ubushishozi bw’abacamanza ari bwo bwavamo igihe uru rubanza ruzasubukirirwa.

Umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto baregwa hamwe gufatanya ubwicanyi, ntiyagaragaye mu cyumba cy’iburanisha, Maj abajijwe aho ari, avuga ko arwaye.

Rugomwa yavuze ko Nsanzimana yari yiteguye kuza kuburana ariko agafatwa n’uburwayi agiye kuza ku buryo atari agishoboye kugera mu rukiko.

Maj Dr Rugomwa wagaragaraga adafite umususu yavuze ko uku kwezi yasabaga yaraye abiganiriyeho n’umwunganira mu mategeko nubwo batari bazanye uyu munsi.
Umucamanza, amubajije niba ku wa 20 Ukuboza yazaba yiteguye, yavuze ko nta kibazo. Urubanza rwahise rwimurwa ku italiki 20 Ukuboza 2016.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kabagambe - 10/11/2016 saa 19:28

We iyobamwica byari kugendagute ibisambo bigomba gupfa
Kanda hano umusubize

pascal - 10/11/2016 saa 17:50

niyemere ahanwe ntakundi gukubita nogukomeretsa ubu nokwica ntibyemewe mwese muri abanyarwanda
Kanda hano umusubize

Bagabo - 10/11/2016 saa 17:21

Aha hashobora kuba harimo umukino pe! Na we se umwicanyi asabe ukwezi ahabwe ukwezi n'iminsi! None se ko mbona abandi bicanyi(genocidaires) iyo banze kuburana babitegekwa cyangwa bakaburanishwa badahari! Ubundi se uyu mufatanyacyaha we uburwayi bwe bwemejwe n'uwuhe muganga? Ahubwo abatangabuhamya muri uru rubanza bararye bari menge gusa sinabura gushimira ubushinjacyaha kuba bwaranabashije gufunga uyu mufande iki gihe cyose kubera kwica umuntu kuko abenshi bafungwaga nabonaga bafungirwa ibyaha bifitanye isano na politike gusa!
Kanda hano umusubize

Joanna - 12/11/2016 saa 07:49

Tandukanya genocide no kwica
Kanda hano umusubize

mudesita ndikumana - 10/11/2016 saa 14:51

bamu katire. urumukwiye. umuryango wuwomwa nawiha nga ne. tuwufashe. mumugongo. mukababaro
Kanda hano umusubize

Teo - 9/11/2016 saa 20:12

Amagara Arasesekantayorwa Bibukeko Hari. Imana.
Kanda hano umusubize

Mbanjingabo.Flex - 9/11/2016 saa 16:48

Abo Bagize Impanuka Imiryango Yabo Ikomeze Kwihangana?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X