Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ipakiye inzoga zitemewe

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Kanama 2016, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Uwimpuhwe Emmanuel apakiye amakarito 56 y’inzoga yitwa Kitoko itemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda aakaba yari ayitwaye mu ivatiri ya Hyundai ifite nomero ziyiranga RAA 731C.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Uwimpuhwe yafatiwe mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, ho mu karere ka Nyarugenge , ahagana saa cyenda z’ijoro.

SP Hitayezu yagize ati: "Polisi y’u Rwanda muri Nyarugenge yabonye amakuru ko Uwimpuhwe apakiye izo nzoga zitemewe mu modoka maze iramushaka kugeza imufashe n’ubwo yagerageje gushaka gucika ariko ntibyamuhira."

Yavuze ko Uwimpuhwe afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje; kandi ko izo nzoga n’iyo modoka nabyo ari ho biri.

SP Hitayezu yakomeje agira ati: "Turasaba abaturage gufata iya mbere mu kurwanya icuruzwa ry’inzoga zitemewe batanga amakuru kuri Polisi nk’uko bakomeje kubigiramo uruhare. Turizera ko nidushyira hamwe tuzabica burundu."

SP Hitayezu yashimangiye ko kurwanya ibiyobyabwenge ari kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ibicishije mu bukangurambaga, iperereza n’imikwabu kandi byose ikabikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/08/2016 saa 08:43

byangizabana
Kanda hano umusubize

- 18/08/2016 saa 07:33

Nibyo rwose Kayonza ho birakabije cyane
Kanda hano umusubize

singizwa eric - 7/08/2016 saa 20:43

twe nka banyarwanda dufatanyije nizo nzego twabikumira bigacika kuko bitwangiriza urubyiruko . mu mugiho urugero: nyamirambo urubyiruko rwaho runywa in I to by a bwene cyane aho usanga babinywera kumuhanda kumanywa . tubirwanye twivuye imuzi dufatanyije twese bizacika asante
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X