Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kirehe: Agatsiko k’amabandi yiyita {{Abamoko}}kagiye kuba amateka

Abaturage bo mu kagari ka Muganza ho mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe n’ikibazo cy’agatsiko k’amabandi yiganjemo abasore biyita “Abamoko” , bateza umutekano muke ; aho bambura buri wese ibye ndetse bakanabatera ubwoba mu gihe baba bavuye kunywa ibiyobya bwenge byiganjemo urumogi na kanyanga.

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Muganza mu murenge wa Gatore bahangayikishijwe n’amabandi yiyita abamoko, akomeje guhutaza abo baturage harimo kubiba inyaka iri mu mirima no mungo zabo cyane cyane mu masaha y’igicuku.

Aba baturage bavuga ko abo basore bakora urwo rugomo baba banyweye ibiyobya bwenge bigatuma bishora muri ibyo bikorwa by’urugomo n’ubujura, aha akaba ari naho bahera basaba inzego zibishyinzwe gukurikirana aka gatsiko.

Umuyobozi w’umurenge wa Gatore Kanzayire Console aganira n’ikinyamakuru imirasire.com kuri iki kibazo abaturage bo mu Kagari ka Muganza bafitre yavuze ko , ku bufatanye n’inzego za police hamwe n’amarondo bagiye guhashya uyumutwe w’abamoko ugacika burundu ukaba amateka mu murenge wa Gatore. Ku kibazo cy’uko hari bamwe muri abo basore bamaze gutwarwa mu bigo ngororamucyo inshuro zigera kuri eshatu ariko bavayo bagakomeza n’izo ngeso mbi, Uwibambe avugako impamvu badahinduka ari uko kwigisha ari uguhozaho.

Yagize ati: "Iyo bavuye muri ibyo bigo ngororamucyo Leta ibaha ubufasha bw’igishoro ariko kubera ingeso icika ari uko nyirayo apfuye, usanga baza aho gutangira gukora ibijyanye b’ibyo bize birimo ubumenyingiro ahubwo amafaranga bakayarya ndetse n’ibikoresho bahawe bakabigurisha bikarangira basubiye kwiba."

Gusa uyu muyobozi asaba abaturage batuye mu kagali ka Muganza ari naho aba bitwa abamoko bafite indiri ko bagomba kurushaho kugokora amarondo mu rwego rwo kurwanya buri wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Aka gatsiko k’amabandi yiyita abamoko yiganjemo urubyiruko rwataye amashuri rukajya mungeso mbi z’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.

Hirya no hino mu gihugu hari hamwe muduce usanga hari imitwe y’insoresore z’urubyiruko ziba zikora ibikorwa b’urugomo, aha twavuga nk’agatsiko k’amabandi yiyita aba Marine ba barizwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyabugogo, hari na bitwa Abarembetsi bo mu karere ka Gicumbi, ndetse n’ Intaragahanga ziri mu karere ka Bugesera.

Utwo ni udutsiko tw’amabandi tuzwi ariko hari n’utundi dukorakora mu bwihisho natwo duhungabanya umu tekano w’abaturage.

Gusa Police y’igihugu ntiwema kuvuga ko buri muturage agomba kuba igisho rya mugenzi we mu kwicungira umutekano, barwanya ibikorwa nk’ibyo by’urugomo bihungabanya umutekano.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Blackman - 22/10/2016 saa 18:51

Amabandi ko numva yiyongera amategeko ahana Amabandi yigweho...
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 17:29

ingabo zirahari mn muhumure yr bosco from kayonza thx.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 17:29

ingabo zirahari mn muhumure yr bosco from kayonza thx.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 17:28

ingabo zirahari mn muhumure yr bosco from kayonza thx.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 17:28

ingabo zirahari mn muhumure yr bosco from kayonza thx.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 17:28

ingabo zirahari mn muhumure yr bosco from kayonza thx.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 12:00

Amabandi aho ari hose akwiye kwicwa, apfa kuba ari mucyuho.
Kanda hano umusubize

uweravestine - 22/10/2016 saa 09:46

bareke bibeshye ko Gitifu Consolee ari umugore bagirango ntazakemura icyo kibazo! ni umugore ushoboye wintarumikwa nafatanya nabashinzwe umutekano nta nukwezi biri butware.
Kanda hano umusubize

hhjj - 22/10/2016 saa 08:30

Leta ishatse guca izo ngegera ntanicyumweru byayitwara nga ibe ikubuye uwo mwanda Ariko ukibaza impamvu itabikora 1996-1997-2000muri kigari hari amabandi yari yarananiranye ariko yose nko guhumbya yahise aba amateka urebye niwo mutekano tugifite nubu tukibaza tuti Leta niba idaca ayo mabandi nuko ibona ko bitihutirwa cg hari ikindi bigenderewe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X