Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

KIREHE : Bamaze imyaka irenga irindwi mukazi bakorere kumasezerano y’amezi abiri

Bamwe mu baforomo bo mu kigo nderabuzima cya Gahara, giherereye mu karere ka Kirehe barasaba inzego zishyinzwe kubarenganura nyuma yo kumara imyaka 7 yose mu kazi basinya amasezerano y’akazi y’amazi abiri yarangira bakabona gusinyishwa andi abiri nk’abakorerabushake.

Aba baforomo bavuga ko batazi aho ikibazo cyabo bakibariza, ngo kuko gishyingiye ku kutamenya urwego rushinzwe kubaha amasezerano yakazi “Contract”, aho bibaza uburyo umuntu akora igihe kingana n’imyaka 7 mukazi usinya amasezerano yigihe kingana n’amezi 2, yarangira bakongera bagasinya andi nanone mezi 2.

Bamwe mubaforomo batashatse ko imyirondoro yabo igaragara mu itangazamakuru, batangarije umunyamakuru wa Imirasire.com ko bafite imbogamizi mu mikorere yabo kuko bibaza uburyo umukozi ahabwa amasezerano y’akazi kangana n’amezi 2, bityo bakaba bagakora nk’abazataha ejo, kuko babifata nk’ibiraka cyangwa akazi k’abakorerabushake.

Abo baforomo bavuga ko bishobora no kuviramo bamwe muri bo batari inyangamugayo kuba batanga Service zitari nziza ku barwayi bitewe n’uko aba atizeye ko ashobora kongererwa amasezerano. Ikindi ni uko bafite impungenge yuko hashobora kuviramo munyangire ku mukoresha we mu gihe habaho kuba afite amasezerano y’igihe gito ayo masezerano yarangira umukoresha we ntamwongerere andi masezerano.

Ikindi gifatwa nk’imbogamizi kuri abo bakozi b’ikigo nderabuzima ni uko hari amwe mu mahirwe batabasha kubona arimo nko kudahabwa inguzanyo muri Bank ngo biteze imbere, kuko Bank idashobora kuguha inguzanyo ufite amasezerano y’igihe gito, mu gihe nabo bakabaye biteza imbere nk’abandi banyarwanda.

Muri imwe muri contra y’umukozi dufitiye copy igaragara ho amasezerano y’amezi 2 kandi amaze mu kazi imyaka itatu( 3) ariko akibaza uburyo umuntu ahabwa amasezerano y’amezi 2.

JPEG - 73.4 kb
Iyi ni Copy y’amasezerano y’umwe mu baforomo bakora mu kigo nderabuzima cya Gahara

Kuri iki kibazo cy’amasezerano avugwa n’aba bakozi b’ikigo nderabuzima cya Gahara, twavuganye n’umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima Titrel RUDASINGWA Alex, aho yavuzeko impamvu batabaha amazeserano y’igihe kinini biterwa n’uko haba hari bamwe muri bo baba batujuje ibisabwa "Dosier" bityo bakaba batabaha amasezerano nk’ayo bifuza kandi ibyangombwa byabo bituzuye, gusa nawe ntatomora neza ngo avuge ubasinyisha ayo masezerano kuko avuga ngo bikorwa n’inzego ziromo Minisante n’akarere babarizwamo.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa karere ka Kirehe buvuga kuri iki kibazo tuvugana n’umuyobozi w’ako karere MUZUNGU Gerard atubwirako amasezerano bayakorana n’ikigo nderabuzima babarizwamo, bityo ngo abo bakozi bakwegera ubuyobozi bw’ikigo bakaganira kuri icyo kibazo hanyuma baba bujuje ibisabwa bagahabwa amasezerano abo bakozi bifuza kuko ari uburenganzira bwabo.

Aha kandi umuyobozi wa karere ka Kirehe yana sabye abaforomu bakorera mubigo nderabuzima bitandukanye muri ako karere ko bashaka ibyangombwa byuzuye ndetse bakajya no mu rugaga rw’Abaforomo kuko abatazabyubahiriza bazasezererwa mu kazi kuko ari ari ko amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima abivuga.

Aba baforomo barataka nyuma y’aho mu minsi ishyize hari bamwe mu baforomo bagera kuri 7 bakoreraga kuri iki kigo nderabuzima cya Gahara basezerewe mu kazi kubera kutagira ibyangombwa byuzuye harimo no kuba batari mu rugaga rw’Abaforomo. Muri abo bakozi birukanywe higanjemo abari bafite diprome zo mu bihugu by’abaturanyi nka DRC no mu Burundi.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

zuba - 18/10/2016 saa 05:21

ntibyoroshye
Kanda hano umusubize

zuba - 18/10/2016 saa 03:24

Amasezerano yamezi 2! boshye Umukozi wo murugo! kuko bakora Umukozi atujuje ibyangombwa bamara kumuteza igihe Bari taha?moyor ati ni mubigo ? bakoramo basinya amasezerano ! umuyobozi nawe ati ni wakarere na minisante! ukuri kurihe?ubu rero nihitabazwa inkiko birahita byisobanura rwose .Kuko bakoresha abakozi badafite ibyangombwa iyi myaka yose? Bagiye mukazi gute! Izi ni ingaruka zo kudakoresha ukuri mugihe cyo gushyira abakozi mu myanya kuko iyo bikorwa neza hari bushakwe abujuje ibyangombwa.Baramuka babuze bikagaragara none gutaha abandi murebereho ntimuzagwe muri aya makosa mujye mushaka abafite ibyangombwa byuzuye.
Kanda hano umusubize

kecamatan - 13/10/2016 saa 09:29

Valentine gereranya uko Mayor yasubije nuko Perezida yasubije ahubwo inzego zarasuzuguye HE
Kanda hano umusubize

pice - 12/10/2016 saa 18:52

Soly narinvuze ngo byageze muri presidence muhumure kandi birakemuka turabyizeye
Kanda hano umusubize

- 12/10/2016 saa 18:52

Soly narinvuze ngo byageze muri presidence muhumure kandi birakemuka turabyizeye
Kanda hano umusubize

- 12/10/2016 saa 18:51

Soly narinvuze ngo byageze muri presidence muhumure kandi birakemuka turabyizeye
Kanda hano umusubize

pice - 12/10/2016 saa 18:03

Nonese ko muvuga ngo ntabyangombwa abarimukazi basigayemo kuki.bahabwa contrat zamezi abiri baraziriki harimo.uburiganya ko.ntakandi karere kabikoze
Kanda hano umusubize

pice - 12/10/2016 saa 17:59

Ushingira kuki velentine uvugango nta diplome bagira wakoresha umuntu imyaka itanu umuhemba atagura dipome ukavugango urumuyobozi mutandukanye ibyo.mwita ibyangimbwa nibihe ibyangombwa ni diplome ntabwo ari licence nember ibyangombwa mivuga nibihe? Byamaze kura muri presidence nyakubahwa president arabikemura turamwizera muhumure reta yurwanda ifite umuyobozi
Kanda hano umusubize

ggggggh - 12/10/2016 saa 17:59

Remy - 12/10/2016 saa 16:59

Nimwicecekere!!muravuga GAHARA gusa??ubwo nuko babashije kuivugira!!mugere mubitaro bya KIREHE murebe!!twe ntana contract dufite kdi harabahamaze imyaka irenga 9yrs .nabanabo bafite izamezi 2!ni danger!Nibambeshya bazajye muri dossiers zabakozi barebe ko zirimo!

Remy - 12/10/2016 saa 16:56

valentine - 12/10/2016 saa 16:23

Aba bakozi babahagaritse kuberako ntabyangombwa bagira.muri aba bahagaritswe harimo nabatagira diplome bamaze imyaka irenze itanu kubera aba titulaires bagiye babahishira.kandi siho honyine bahagaze ahubwo sinzi impamvu Gahara ariho hacitse igikuba.gusa umuyobozi wakarerd yasubije neza
Kanda hano umusubize

kecamatan - 13/10/2016 saa 09:08

Valentine gereranya uko Mayor yasubije nuko Perezida yasubije. Ahubwo mbona inzego zarasuzuguye HE

C - 12/10/2016 saa 11:28

Ese ubu ntiwasanga bahembwa mu ntoki kandi imishahara yabo yoherezwa? (Emplois fictifs?)
Kanda hano umusubize

buyenge - 12/10/2016 saa 10:34

Niba abaratanze dossier basabwe mwipiganwa bakaritsinda bakanakora i gerageza rirenze 6mois bakaba bafite diplome bataranafuzwe bajye mukazi nkigihugu cyubahiriza amategeko ntabusumbane
Kanda hano umusubize

karisa - 12/10/2016 saa 06:28

Mwaramutse , mubishoboye mwampamagara kuri 0788821058 tukabafasha kubaha inama zijanye n'icyo itegeko riteganya mugashobora kuva mugihirahiro .murakoze
Kanda hano umusubize

kamungu - 11/10/2016 saa 23:03

Ese ubundi kwiga ukagira ubumenyi ugatsindira diplome n i shyirahamwe ififite agaciro niki
Kanda hano umusubize

kamungu - 11/10/2016 saa 23:00

Byose bizakemurwa na HE
Kanda hano umusubize

ggggggh - 11/10/2016 saa 22:49

Icyo kibazo kirakomeye turasaba ministre wubuzima kugikemura mumagurumashya ikigo.ndera buzima cya gahara njyd ndahazi abaturage babuze cervise abarwayi babuze ababa vura kuburyo hashobora nukuvaka infpu zabarwayi kubera kubura abaganga sinibaza impanvu wakwirukana abakozi ngo ntibafite nimero ya cooperative (arirwo rugaga rwabaforomo.nababyaza kandi ufite dipome wakuye mumashure abakozi bamara gute imyakirindwi mukazi ntabyangombwa bafite ? Ese ababikora bazi ibyobakora? Itegeko ryabakozi risobanura neza ibyangombwa bisabwa kumukozi kugirango yemererwe akazi ntaho rigaragaza nimero yurugagaga ahubwo rivuga neza ibyangobwa bigomba kuba muri docie knyakuubize hanze bisaba equivelence kandi barazifite ntaho rivuga nimero ya canso abakozi basigaye barakora nkabari mumirimo nsimbura.gifungo kubera ubwinshi bwababa gana Nyakubahwa president wurwanda yabisobanuye neza ubwo yarikumwe.nabanyeshuri murizakaminuza kandi na minista mushya yarahari inama.yatanzwe niyubahirizwe bitabaye ibyo abaforomo turajya gukora ubuzunguzayi turatabaza ministawubuzima gukemura ikibazo cya conso turambiwe nakaremgane gakorerwa abaforo tunatabariza abaturage nabarwayi babuze cervise mubigo.ndera buzima.bigize akarere ka kirehe murakoze
Kanda hano umusubize

ggggh - 11/10/2016 saa 21:32

Minisante nidufashe kukibazo cya conso kirihose mugihugu abo birukanywe ntakindi bazize nicyemezo cyurugaga ukibaza niba urugaga (cooperative ) yabaforomo cyatesha agacyiro diprome umuntu yakuye mumashuri cg ibwiriza yaministiri rereze ritesha agacyiro itegeko ryumurimo kwirukana abakozi ngonibwiriza kandi itegeko risobanutse neza rivuga nadocie zigomba zumukozi havugamwo diplome ntahavugamwo nimero yurugaga kubizehanze ni eqivalance kandi barazifite aho gahara abaturage babuze cervise haracyavomo ninpfu zabarwayi niba ntagikozwe mumagurumashya ikikibazo nyakubahwa preside warepupulika yaragisobanuye neza ako karengane minista Mushya nafashe abaforomo barenganurwe akarengane gakurweho bakore ibyitegeko riteganya
Kanda hano umusubize

hhaaaaahhaaaa - 12/10/2016 saa 11:46

Urabizi neza Ko abo bakozi bahagaritse I Gahara bafite equivalence, mujye mubanza mumenye ukuri aho kuri. Gusa minisate itabare Kuko abarwayi ni benshi kd abakozi nibake.
Kanda hano umusubize

KANYAMASHURI - 11/10/2016 saa 17:25

Ntabwo araho gusa cyane cyane abaforoma,usanya bakora nkaho ari ba nyakabyizi.Impamvu nukutubahiriza amategeko agenga umurimo,kutamenya akamaro kabakozi,amashyirahamwe yabakozi yabaringa cyangwa adafite ingufu.Kutagira urukiko rwumurimo,nibindi byinshi kutubahiriza amategeko mpuzamahanga. KWITA KURI PRODUCTION ARIKO NTIBITE KURI PRODUCTEUR.
Kanda hano umusubize

kamungu - 11/10/2016 saa 23:04

Byose bizakemurwa na HE
Kanda hano umusubize

kamungu - 11/10/2016 saa 23:06

Ese kwiga ugatsindira diplome no kwigira mu shyirahamwe ififite agaciro niki
Kanda hano umusubize

karengane - 11/10/2016 saa 23:12

Kuba mu Rwanda batigisha A2 infirmieres umwana w u-rwanda yayiga kwisi yose agakorera igihugu cye aho kubakumira ngo ntibayize avant la guere
Kanda hano umusubize

kecamatan - 12/10/2016 saa 10:27

Abo birukanywe niba bafite diplome nkabandi banyarwanda basubizwe mukazi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X