Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kudasobanukirwa itegeko ry’ubutaka bihoza abaturage mu mayira no mu manza

Abanyarwanda benshi ntibarasobanukirwa n’itegeko rigena imitungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, ibijyanye n’ihererekanywa ryabwo ndetse n’uburenganzira babufiteho, ibi akaba ari bimwe mu bituma bahora mu mayira bashaka ibyangombwa byabwo ndetse rimwe na rimwe bikabakururira imanza zimara igihe kirekire.

JPEG - 33.5 kb
Dr Nkurunziza Emmanuel, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo kamere

Bamwe mu baturage bahitamo gutangiza imanza, igihe baba bumva ibisobanuro bahawe ku bibazo by’ubutaka bahura nabyo bitabanyuze, akenshi biba byaratewe no kudasobanukirwa n’iri tegeko.

Tamba Samuel ni umuturage w’umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko mu karere ka Kicukiro, yabaye mu rugo rwa Adela Bazigaga amukorera, bamarana igihe kirekire agera aho amufata nk’umubyeyi we. Uyu mubyeyi yaje kumuha ikibanza cyo guturamo mu 2002, amushimira ko yamubereye umwana mwiza, ahubaka 2006 ariko nta hantu na hamwe babyanditse. Adela yamubwiye ko azabibwira abana atari ngombwa kwandika.

Mu 2014 abana bwite b’uyu mubyeyi baraje, inzu Tamba yari yarubatse mu kibanza yahawe barayisenya, ikibanza baragitwara. Tamba wabonaga ko akorewe akarengane yiyambaje inzego zitandukanye zirimo inzego z’ibanze, abunzi, na Police, aha hose nta gisubizo yifuza yigeze abona.

Yafashe umwanzuro wo kugeza ikibazo cye kuri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ntibyagira icyo bitanga, Minisitiri w’umutekano nawe ntiyagira icyo abikoraho, Minisitiri w’ubutabera amwohereza mu bunzi, kugeza uyu munsi urubanza rwe ntirurarangira, ruracyari mu bunzi b’umurenge wa Nyarugunga.

Dr Nkurunziza Emmanuel, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo kamere (Rwanda National Resource Authority - RNRA), gifite ubutaka mu nshingano avuga ku kibazo cya Tamba, asobanura ko umuntu ufite uburenganzira bwo kwitwa nyir’ubutaka ari ufite icyangombwa cyabwo kimwanditseho, ibijyanye n’amasezerano atanditse bikaba byakemurwa n’izindi nzego zikemura impaka mu gihe habonetse abahamya ko ayo masezerano yabayeho. Amasezerano yonyine yemerwa n’urwego rushinzwe iby’ubutaka, ni ayavuye kwa Noteri.

Itegeko ry’ubutaka no 43/2013 ryo kuwa 16/6/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ingingo ya 2, agace ka 8, hasobanurwa ko impano ari ukwegurira burundu undi muntu uburenganzira busesuye ku mutungo w’ubutaka bwawe cyangwa ufitiye uburenganzira. Ibi bikaba bitarakozwe hagati ya Tamba n’uwo yafataga nk’umubyeyi we.

Bamwe ntibazi urwego biyambaza

Kurujyejuru Christiana ni umuturage w’umurenge wa Muyumbu, umudugudu wa Gituza mu kagali ka Nyarugunga mu karere ka Rwamagana, avuga ko bamwimye icyangombwa cy’ubutaka kuberako umugabo basezeranye atahungutse kandi akaba nta n’amakuru bafite yemeza ko atazagaruka. Avuga ko atakemeza ko umugabo we yapfuye mu gihe nta murambo we yigeze abona. Afite abana 6 arera, nta burenganzira afite kuri uwo mutungo, icyangombwa cyonyine afite kijyanye n’ubwo butaka ni akanomero ka gitansi yishyuriyeho , bamutumye ibyangombwa by’uko yasezeranye arabizana, no ku karere ka Rwamagana yabijyanyeyo, ariko ntacyo byatanze. Ubu butaka bwageraga no ku gishanga, ubu kuko hagiye guhingwa umuceri barahamwatse, ntazi niba hari itegeko ryamusubiza ubwo butaka.

Nyirabera Berthilde wo mu Murenge wa kabarondo mu karere ka Kayonza, mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka 1996 (isaranganya ryabayeho kuva 1994 kugeza kuwa 30/6/2012) isambu ye yakaswemo imidugudu yo gutuzamo abaturage, avuga ko kugeza ubu nta ngurane yahawe.

Yabajije ubuyobozi bamubwira ko byari mu nyungu rusange, afite abana 6, ni umupfakazi n’ubutaka yasigaranye ni buto cyane nabwo buhoramo imanza z’umuryango w’umugabo we, bamusaba ko aremera abana uwo mugabo yabyaye hanze, agasiga atabataruye. Kugeza ubu avuga ko yakorewe akarengane ku butaka bwe.

Asubiza ku kibazo cya Kurujyejuru n’abandi bafiye ikimeze nka cyo Dr Nkurunziza yatangaje ko gishingiye ku makuru yatanzwe nabi mu ibarura ry’ubutaka, asobanura ko hari itegeko ryasohotse mu kwa 8/2016 rigena ibyo kwemeza ko umuntu yabuze, Kurujyejuru akaba agomba gusubira mu nzego z’ibanze bakamukemurira ikibazo bahereye mu kwemeza ko umugabo we yabuze.

Naho ku cya Nyirabera, Dr Nkurunziza asobanura ko itegeko riteganya ko ibyakozwe mu isaranganya mbere y’umwaka wa 2005 bidasubirwaho, bityo ngo abafite ikibazo cyo kuba nta butaka bafite ku mpamvu izo arizo zose, biri mu nshingano z’akarere kubafasha kububona.

Dr Nkurunziza kandi yemera ko bishoboka ko abaturage batarasobanukirwa neza itegeko ry’ubutaka, ari nayo mpamvu bateganije icyumweru cy’ubutaka buri mwaka, bagasobanurira abaturage itegeko ry’ubutaka n’inshingano babufiteho. Hakaba harashyizweho n’urwego rwa Maj mu turere abaturage bagomba kwiyambaza igihe cyose bahuye n’ikibazo kireba itegeko.

Mukase Francine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Willy - 29/09/2016 saa 18:23

Mutworohereze ababishizwe,ibyangobwa byubutaka Tubibonere Kumurenge,uwanze kunyurwa nibyu murenge wemeje abe ariwe ukomeza hejuru,Ubuge zindabaruza ubwo mfite.Giye kukarere inshuro ebyiri nkabura igisubizo,mumfashe.Murakoze
Kanda hano umusubize

Willy - 29/09/2016 saa 18:22

Mutworohereze ababishizwe,ibyangobwa byubutaka Tubibonere Kumurenge,uwanze kunyurwa nibyu murenge wemeje abe ariwe ukomeza hejuru,Ubuge zindabaruza ubwo mfite.Giye kukarere inshuro ebyiri nkabura igisubizo,mumfashe.Murakoze
Kanda hano umusubize

setako emire - 29/09/2016 saa 06:40

Ndisetako nonese igitecyerezo cyange komutagitambukije natukanye.?
Kanda hano umusubize

Mbabazi - 29/09/2016 saa 02:51

Ubundi byaribimenyerewe ko umutungo w'ubutaka ari ntavogerwa ariko ubu abakozi bo mubutaka wakwibwira ngo ntabwo bigishijwe kubika ibanga ryakazi. Hari cas yo nzi neza,aho umugabo yaburanye ni kitabaswa kiri kigali,kandi birazwi ni manza za mahugu,uwo mugabo wa rubavu yatsindiye ikirego kijyanye ni ndishyi,bagiye mu biro yubutaka baza kubaza nimero yuwo baburana,umugabo yatunguwe nokubona impapuro zumuhesha winkiko ko ikibanza ninzu bifashwe bugate atabizi kandi iyo nta cyaha nta ndishyi,niwe ukibitse ni mpapuro zikibanza cye,ko harimo inzu imwe kandi ari ebyeri nta namakuru yuzuye bafite.NB.Impamvu ntanze ururugero rwamazu nibibanza bigurishwa,ni ruswa yateye mubanyarwanda,aho abahesha binkiko bumwuga batesha agaciro umutungo utimukanwa bagatekinika nabagiye kuwugura akawutwara kuri 1/10 cyangwa birenzeho gato,inzu ni parcelle bikagurishwa uwayubatse agahomba atyo,hukunguka umuhesha winkiko wariye ruswa,nuyiguze muri cyamunara watanze make.Ngaha aho mukwiye gukosora,ariko kuberiki ibi bibazo bibaho barebera
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 19:07

Urabivuga c urabizi Niko bimezubu
Kanda hano umusubize

Mbabazi - 29/09/2016 saa 02:50

Ubundi byaribimenyerewe ko umutungo w'ubutaka ari ntavogerwa ariko ubu abakozi bo mubutaka wakwibwira ngo ntabwo bigishijwe kubika ibanga ryakazi. Hari cas yo nzi neza,aho umugabo yaburanye ni kitabaswa kiri kigali,kandi birazwi ni manza za mahugu,uwo mugabo wa rubavu yatsindiye ikirego kijyanye ni ndishyi,bagiye mu biro yubutaka baza kubaza nimero yuwo baburana,umugabo yatunguwe nokubona impapuro zumuhesha winkiko ko ikibanza ninzu bifashwe bugate atabizi kandi iyo nta cyaha nta ndishyi,niwe ukibitse ni mpapuro zikibanza cye,ko harimo inzu imwe kandi ari ebyeri nta namakuru yuzuye bafite.NB.Impamvu ntanze ururugero rwamazu nibibanza bigurishwa,ni ruswa yateye mubanyarwanda,aho abahesha binkiko bumwuga batesha agaciro umutungo utimukanwa bagatekinika nabagiye kuwugura akawutwara kuri 1/10 cyangwa birenzeho gato,inzu ni parcelle bikagurishwa uwayubatse agahomba atyo,hukunguka umuhesha winkiko wariye ruswa,nuyiguze muri cyamunara watanze make.Ngaha aho mukwiye gukosora,ariko kuberiki ibi bibazo bibaho barebera
Kanda hano umusubize

setako emire - 29/09/2016 saa 01:55

Banyarwanda banyarwandakazi turi mugihugu kiza gifite umutekano ndetse dufite naperezida ucyemura ibibazo iyo abimenye ariko ndamutabaje kandi ibi nanditse ndabiziko biremereye abantu benshi ibinti bitatu bibabaje abaturage mururu rwanda 1kuba wifitiye ubutaka wenda waragize impamvu zuko butakwanditseho urugero kugura ikibanza cy umurima numuturage kandi we akaba afite icyangombwa ubuyobozi ntibushyiriho uburyo bworoshye ngo abantu bage kukagari cy kumurenge bakureho ubwonaguze ahubwo mukirirwa muvugako ngo ubutaka butanditse kumuntu ngo subwe bitubabaje turi benshi nkaba saba banyiri amategeko koroshya iki ikikibazo kuko hagize umpuguza nkokukabanza namuguzeho ngonuko yumvisheko ngo bitaranyandikwaho murabyumvu namwe .ubisobanukiwe ambwire kurikikintu 2 ikintu cyo gusenyera abantu bamwe ngo nakajagari bagahenga inzu yuzuye bakaza bishimye baririmba bitwaje ibisonga bisenya nukwangiriza abaturage mbese kuki muba mutamuhagaritse muri fondasiyo muzi kubona byonyine namabati 10 nabyo mumenyeko bitubabaje 3 abayobozi binzego zibanze mugabanya agasuzuguro kureba umuntu nkaho aje iwawe kugusaba umubazanya igikabwe mubigaba turi murwanda rwacu mureke twumvikane namwe bayobozi bohejuru badepite mudushyirireho amategeko atatwiriza munzira.
Kanda hano umusubize

utabazi f. x1 - 28/09/2016 saa 21:07

Ni byiza ko ikigo cy'umutungo kamere yahuguye abaturage ku itegeko ry'ubutaka
Kanda hano umusubize

utabazi f. x1 - 28/09/2016 saa 21:05

Ni byiza ko ikigo cy'umutungo kamere yahuguye abaturage ku itegeko ry'ubutaka
Kanda hano umusubize

georgi - 28/09/2016 saa 19:04

ibyo ni mubyihorere ubu twirukanwe iwacu data yavukiye n'abana twese 11 mfite 53 ndetse abuzukuru benshyi ko dufite icyangombwa cy'ubutaka se ntibyirengagijwe nibe n'abandi basaranganya
Kanda hano umusubize

jeab - 28/09/2016 saa 18:13

Iri tegeko ry'ubutaka please nimuryoroshye kuko aho muvuga ngo ubutaka butuzuye ha bwaragenewe ubuhinzi ntubugabanywa ni ibindi bibazo muba muri gukurura. Ese muri uru Rwanda abafite ubutaka bwuzuye ha ni bangahe ku %?
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 28/09/2016 saa 16:09

Itegeko ryubutaka riba ryaragiye no mu itegeko nshinga.Hari nabahesha binkiko bavogera umutungo wumutungo utimukanwa,ukabona abakozi bu butaka bamuhaye numero zikibanza cyawe kandi umutungo wu muntu ari ntavogerwa,utabizi ufite nibindi wakwishyura cyangwa ari manza za mahugu ugatsinda ukubazwa indishyi,izo cas zirahari.Si itegeko ry'ubutaka gusa abayobozi bakwiye kwigisha nandi mategeko yose kuko biri munshingano zabo,bikorwe na nde? LA BELLE FILLE DU MONDE DONNE CEQU'ELLE A.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X