Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kurwara igifu ntibivuze ko ufite ubumuga" Ndayisaba Emmanuel".


Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’inama nkuru y’abafite ubumuga NCPD. Ndayisaba Emmanuel arasaba abantu kutitiranya indwara y’igifu n’ubumuga.

Ndayisaba avugako hari aho byagiye bigaragara ko umuntu usanga avuga ko afite ubumuga wamubaza uti” n’ubuhe bumuga ufite akakubwira ko igifu cy mubujije amahwemo, Ndayisaba yagize ati” byaragaragaye ubwo itsinda ry’abaganga bacu binzobere mu gupima ubumuga umuntu afite n’ikigero buriho, bagiye bahura n’imbogamizi zirimo kuba umuntu yarazaga akababwira ko afite ubumuga bamubaza ubumuga afite akababwira ko afite ikibazo cy’igifu cyamuzonze kikaba gituma ntacyo yimarira.

Ndayisaba avugako abantu badakwiye kwitiranya indwara n’ubumuga kuko biratandukanye, indwara n’ikintu umuntu adashobora kurebesha amaso ngo akibone keretse iyo yakurenze cyangwa nyirubwite abi kubwiye.

Aha yatanze urugero rw’uko ushobora kuba urwara nk’umutwe udakira ariko waba urikumwe n’abantu ntihagire umenya ko unarwaye umutwe.

Ariko ubumuga ni ukuba hari urugingo rumwe udafite ku mubiri cyangwa se kuba hari ikigutandukanya .n’und iwese mu bigaragarira amaso ya buriwese.

Aha akaba yatanze urugero rw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera ndetse n’abafite ubumuga bugufi bukabije, yagize ati” mu byukuri aba bantu iyo bari kumwe n’abandi usanga bafite ikibatandukanya mu bigaragarira amaso, n’ubwo bose mu bigaragara bashoboye, ariko usanga bitandukanye no kuba urikumwe n’umuntu urwara indwara ya Asima, kuko utabimenya keretse abikubwiye.

Ariko kubera imyumvire y’abamwe bamenyereye gufashwa igihe cyose, byagiye bigaragara ko baza kwiyandikisha bavuga ko bafite ubumuga nyamara mubyukuri ataribwo ahubwo ari indwara afite.

Aha Ndayisaba yaboneyeho no kwibutsa abafite ubumuga bahawe amakarita y’abafite ubumuga ndetse nabakiyategereje ko ariya makarita atari ayo gusabiraho ubufasha ugaragaza iki ciro urimo, ku ko uwo n’umuco mubi wo gusabiriza.

Yavuzeko ariya makarita ariyo azifashishwa mu kumenya neza buri muntu ufite ubumuga icyiciro abarizwamo kuburyo no mu gihe habonetse inkuga ikazajya itangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubumuga umuntu afite.

Tubibutse ko hirya no hino mu gihugu hatangiye igikorwa cyo gutanga amakarita ku bafite ubumuga murwego rwo kumenya umubare nyao w’abafite ubumuga mugihugu.

.JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X