Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kurya kw’abanyeshuri ababyeyi nabo bakwiye kubigira ibyabo. Minisiteri y’Uburezi

Abanyeshuri benshi bakomeje kuva mu ishuri bitewe no kubura amafaranga yo kurya ku mashuri bigaho, muri gahunda yashyizweho yo kugaburira abana ku mashuri, gusa minisiteri y’uburezi itangaza ko kugaburira abana ku mashuri ari umurongo mwiza Leta ifashamo abana kwiga bameze neza ariko ababyeyi babo (Abishoboye) nabo bakwiye kuwugiramo uruhare, ndetse bakamenamenya n’umumaro wabyo.

Ni ikibazo cyavuzwe kera kikaba cyaratumye abana batari bake bata amashuri. Aba bana n’ababyeyi babo bahuriza ku kibazo cy’ubukene mu biza ku isonga , bituma aba bana badatanga aya mafaranga yo kurya ku ishuri bigatuma birukanwa nubwo minisiteri y’Uburezi ivuga ko abadafite ubushobozi ifite uburyo ibafashamo.

Iki kibazo cyakunze kugaragara mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu turere hafi ya twose tw’igihugu ariko cyane cyane mu ntara y’iburasirazuba aho Umunyamakuru wa Imirasire yabashije kugera agasanga abana batari bake batiga ndetse barahisemo kwigira ku muhanda.

JPEG - 80.9 kb
Abana bari kurya ku mashuri

Aba bana iyo bamaze kuva mu ishuri usanga ahanini bigira mu muhanda; gusabiririza, hari n’abatangira kuzunguza( Gucuruza bitemewe) utuntu dutandukanye cyane cyane aho amamodoka akunze guhagarara.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko yagennye ibikorwa bifatika byo kugira ngo abana babashe kwiga bameze neza harimo na serivisi yo kugaburira abana ku mashuri. Gusa yongeraho ko ababyeyi bakwiye kugira umusanzu muke batanga ( ababishoboye) kugira ngo gahunda ibashe kugenda neza.

Mu kiganiro Umuvizi wa Minisiteri y’UBurezi amaze kugirana na Imirasire ku murongo wa telefoni yagize ati “Leta yubaka amashuri, igahemba abarimu igakorera n’ ibindi abanyeshuri, ni nako yagennye ingengo y’imali yo kunganira abana kurya ku mashuri. Gusa Ibi ababyeyi bakwiye kujya babigiramo uruhare, abatishoboye bakamenyekana maze bagafashwa nkuko Leta isanzwe ibikora ibinyujije mu budehe”

Iki kibazo gikomeje gukura mu ishuri abana batari bake harimo n’abahitamo kugana iy’umuhanda, kuburyo haramutse hatagize igikorwa abana batari bake bashobora ku guma bava mu mashuri nkuko bivugwa n’ababyeyi ubwabo.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

USABABYEYESU - 8/07/2016 saa 06:21

IKI KIBAZO KIBANGAMIYE IREME RY'UBUREZI .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X