Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Maj Mvuyekure yavuze akari i Murori ku barwanyi FDLR yiyomoyeho

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwakirana yombi abari abarwanyi ba FDLR bemeye gutaha, uwahoze ari umurwanyi wayo Maj Mvuyekure Pierre wiyomoye kuri abo barwanyi, yeruye avuga ko adashobora gukomeza urugamba azi neza ko FDLR itazatsinda.

Maj Mvuyekure wabarizwaga mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu barwanyi ba FDLR , avuga ko icyatumye yemera gutahuka ari uko azi neza ko abarwanyi yabarizwagamo badashobora gutsinda urugamba bityo akumva byaba ari ukurushywa n’ubusa.

Ikindi kandi ngo yari amaranye igihe inzozi zo gutaha mu rwamubyaye kuko yari amaze kubona abo babarizwaga mu itsinda rimwe bamaze gucikamo ibice, bagasigara batunzwe n’ubujura.

JPEG - 42.2 kb
Uwo musaza w’inzobe niwe Major Mvuyekure

Ashimangira ko yahisemo kureka umwanya mwiza yari afite w’ubutasi no kugaba ibitero, ahitamo gushyira intwaro hasi agera ikirenge mu cya bagenzi be batashye ubu bakaba bameze neza mu gihugu cy’u Rwanda.

Maj Mvuyekure uvuka mu karere ka Nyabihu yatahukanye na Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier Nemba ukomoka mu karere ka Gakenke we akaba yemeza ko avuye mu ngabo za FARDC zikorera i Masisi.

Maj Mvuyekure uzwi ku izina rya Kinyange ,aganira n’itangazamakuri yavuze ko yari azi neza ko ubutumwa barimo budashoboka bitwe n’imibereho mibi bari babayemo , ku bw’ahirwe taliki 19 nibwo yavuye mu gace yabarizwagamo yegera Monusco imuzega I Goma arataha.

Maj Mvuyekure yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Ugushyingo 2016,akaba avuka mu karere ka Nyabihu mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yiyunze kuri FDLR mu 1997 ubwo abacengezi bamukuye aho avuka bakamujyana muri Congo akigishwa igisirikare ahitwa Rushihe.

Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier nawe uvuka i Nemba mu karere ka Gakenke, wabarizwaga muri FARDC yavuze ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1998 ubwo abacengezi basubiraga muri Congo bamutwaye n’abandi barwanyi bigishwa igisirikare ariko ngo na we yari amaze kurambirwa gukorera amahanga akandi afite igihugu cyamubyaye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cameroun - 2/12/2016 saa 16:07

Ariko abantu mwabaye mute sukumushima ariko benshi nkawe bagize igitekerezo nkicye mumyaka 20inzira zaba ok ikindi mugira umunwa wo gutukana sinzi niba muba mu rwanda ubanza murimpunzi nizo zitukana gutyo gufata umuntu ufite ipeti rya major ngo nigicucu ubwo se wowe uriki nubwo yaba caporal ntiwemerewe kumutuka wagirango murabashumba imvugo yawe se nzima inama utanze niyihe urugero uhaye abasoma iyinkuru niyihe isubireho inyangamugayo
Kanda hano umusubize

cameroun - 2/12/2016 saa 16:02

Ariko abantu mwabaye mute sukumushima ariko benshi nkawe bagize igitekerezo nkicye mumyaka 20inzira zaba ok ikindi mugira umunwa wo gutukana sinzi niba muba mu rwanda ubanza murimpunzi nizo zitukana gutyo gufata umuntu ufite ipeti rya major ngo nigicucu ubwo se wowe uriki nubwo yaba caporal ntiwemerewe kumutuka wagirango murabashumba imvugo yawe se nzima inama utanze niyihe urugero uhaye abasoma iyinkuru niyihe isubireho inyangamugayo
Kanda hano umusubize

umuyoni - 1/12/2016 saa 13:17

Akari i murori yavuze s
Kanda hano umusubize

nsanze jakorode - 2/12/2016 saa 07:02

nta maj wigicucu nkuwo ubaho uwoyari umusivir ubwoni ubunwa
Kanda hano umusubize

umatoni - 1/12/2016 saa 13:16

Ubu se akari imurori hano banditse yavuze nakahe koko?!
Kanda hano umusubize

muyizere - 1/12/2016 saa 07:22

yooo! sugusaza ahubwo umenya arubuzima bubi yararimo! ahubwo afashwe yondorwe abashe gukorera urwamubyaye. ariko jyewe ndumva ntakarimurori yavuze kurabo barwanyi nkuko titre ivuga!!
Kanda hano umusubize

ndayisenga - 29/11/2016 saa 20:55

yewe wamusaza ninyeshyamba kbsa.
Kanda hano umusubize

McRae - 27/11/2016 saa 23:12

Nimuze ntabwo ikirahuri kiruzura, muziye igihe. Muje u Rwanda rurese. Abavuga ingirwa Padiri ngo nibayireke ize, nabanze asubire mubu faransa ashyire ubwenge kugihe naza nkumunya Rwanda azahabwa ikaze ntabwo u Rwanda ruzi umufaransa witwa Nahimana Thomas! Arabarirwa u Rwanda rwa none! Azagishe inama Rukokoma biragaragara ko akiri toto ndogo mugakino ka siasa. Ntacyo ntiyabuze byose candidat president yaraye yota akabeho ka Jomo Kenyatta Airport nako ndakizeye.
Kanda hano umusubize

- 28/11/2016 saa 15:30

nsobanurira urwanda rureta gute? nisabune????? @
Kanda hano umusubize

Bagabo - 27/11/2016 saa 19:35

Navuge ko intege zimubanye nkeya kubera izabukuru ubundi areke imitwe!
Kanda hano umusubize

Johnny - 27/11/2016 saa 18:14

abaswa koko basa nabasazi urworwababyaye muhoramuvuga abenshi2nkamwe, rubamariyiki?kombona inzara ikibatsindamo murarogombwa mubiki?buriwese namenyibye arinamwe murimo kuvuga ndabona mutorohewe.
Kanda hano umusubize

buhake Elgar - 27/11/2016 saa 16:51

nabwire nizirikwihishahisha malawi ziveyo,nakogafranga jojoba ngobaratanga inkunga kuri fdrl bayirire,kdi nubwo bihinduye abarundi ntibizabura kumenyekana,abo ba ngamijiman auguatin uzwi kwizina rya jafali,cdr,yonas,john....ayomana bagiyemo lilongwe vagrants ngonubukwe bagira ntibizwi
Kanda hano umusubize

Gilbert - 27/11/2016 saa 14:04

Nabwire abashinzwe impunzi rero bareke na padiri nahimana Thomas nawe atahe murwamubyaye
Kanda hano umusubize

Gilbert - 27/11/2016 saa 14:03

Nabwire abashinzwe impunzi rero bareke na padiri nahimana Thomas nawe atahe murwamubyaye
Kanda hano umusubize

LAURENT - 27/11/2016 saa 12:14

YAKORANAGA NA GENERAL ALIAS OMEGA NAWE NI MU MUBWIRE ATAHE NABANDI BATARI BAKE BAKOMOKA MURI NYABIHU CYANE CYANE MUCYAHOZE ARI NKULI,NYAMUTERA, KARAGO,GICIYE NO KUBATURANYI BABO BA MUTURA NINDIRI KANDI BAKORANA NABATURAGE BABO,KUBURYO ABAGORE BABO BAVUGA KO BAGIYE KWITEZA AGASHINGE (INDA ZO MUMASHYAMBA). BAKABYARA BAKISHYURIRWA MUTUELLE NUBUNDI BUFASHA KO BATISHOBOYE MUBUDEHE.ABO RERO NTIBADUKANGA BAGIYE MWISHYAMBA ARABATURAGE BAGARUTSE BIHAMAGARA KO ARI BA MAJORO,NA BAGENERAL BARIYO.ARIYA MASHYAMBA AZABAKENYA NIKINA MICO BAKORA.AHO WANGA NTIWAHOHEREZA UMURYANGO WAWE UKUNDA UMUGORE NABANA.ARIKO SE MUTASHYE MWESE MONESCO YABAHO ITE?.
Kanda hano umusubize

kamo - 27/11/2016 saa 11:36

Yanashaje peee
Kanda hano umusubize

- 27/11/2016 saa 11:35

nuko nuko ngahose bwira nabandi bitahire murwababyahe dore ibintu nuburyohe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X