Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Maj. Rugomwa ukekwaho icyaha cyo kwica umwana yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Nzeri 2016, ni bwo Maj.Dr Rugomwa ukurikiranyweho gukubita umwana akamwica yasomerwaga imyanzuro y’urukiko ku ifungwa n’ufungurwa by’agateganyo, Umucamanza mu rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo yamukatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Umucamanza w’Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare yemeje ko Maj Dr Aimable Rugomwa afungwa by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo hakomeze iperereza, kuko ngo aramutse arekuwe hari impungenge z’uko yasibanganya ibimenyetso cyangwa akabangamira iperereza.

Uyu musirikare w’umuganga aregwa kwica umwana w’umunyeshuri amukubise kugeza apfuye, we ejo ku wa 13 Nzeri 2016, yari yahakanye icyaha avuga ko yarwanye n’umujura.

Kuba Maj.Dr Rugomwa yemera ko yakubise Mbarushimana barwana kugeza aho amusize ari intere, kuba hari abatangabuhamya bemeza ko urupfu rwa Mbarushimana rwatewe n’inkoni yakubiswe na Maj.Dr Rugomwa, kuba isuzuma rya muganga rigaragaza ko yakubiswe ikintu mu mutwe ukameneka ndetse n’ubwonko bukagerwaho, Urukiko rusanga izo ari impamvu zikomeye zituma Maj.Dr.Rugomwa akekwaho icyaha cy’ubwicanyi, afungwa by’agateganyo iminsi 30, mbere y’uko urubanza rutangira kubunanwa mu mizi.

Maj Dr Aimable Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe aregwanwa ubufatanyacyaha n’umuvandimwe we Mamerto Nsanzimfura.
Kuri uyu wa kabiri mu rukiko bahakanye ubufatanyacyaha mu kwica umwana wo mu baturanyi witwaga Mbarushimana w’imyaka 18 bamukubise kugeza apfuye.

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri iki gicamunsi, Umucamanza yabanje kugaruka ku miburanire yaranze impande zombi (abaregwa n’ubushinjacyaha) mu iburanisha ryo kuwa kabiri.

Yavuze ko kuba Maj Rugomwa yariyemereye ko yakubise Theogene no kuba hari abatangabuhamya b’abaturanyi bemeje ko Maj Rugomwa yaramukubise, kuba hari ibizamini bya muganga byaragaragaje ko nyakwigendera yakubiswe mu mutwe ndetse hari n’igufa ryari ryavunitse ari impamvu zikomeye zituma Maj Rugomwa n’umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Umucamanza yanagarutse ku nyandikomvugo z’abaregwa n’abatangabuhamya, yavuze ko mu ibazwa Nsanzimfura Mamerto yemeye ko we na Maj Rugomwa bakubise Theogene. Umucamanza ati: "izo zose ni impamvu zikomeye z’uko Maj Rugomwa akekwaho icyaha cy’ubwicanyi."

Umucamanza yagarutse ku ngingo y’140 mu mategeko ahana y’u Rwanda igaragaza icyaha cyo kwica umuntu ubishaka, yavuze ko icyo cyaha gikomeye gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo yemeza ko Maj Dr Rugomwa n’umuvandimwe we w’umucivile Nsanzimfura Mamerto bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze, rikazakurikirwa n’iburanisha mu mizi.

Ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda igira iti: "Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bihanishwa igifungo cya burundu."

Iri somwa ryamaze iminota itarenze 30 uhereye ku isaha ya saa munani n’iminota 10.
Bamwe mu bo mu muryango w’umwana wishwe n’abamureraga ku Kabeza mu murenge wa Kanombe bari bahari.

Abaregwa ntabwo bajuririye uyu mwanzuro w’Urukiko, ku maso bagaragaraga nk’abakomeye, ubwo Maj Dr Rugomwa yasohokaga mu rukiko yaramutsaga nta mususu bamwe mu baje muri iri somwa bigaragara ko ari inshuti ze cyangwa abo mu muryango we.

Maj.Dr.Rugomwa n’umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Mbarushimana Theogene bikamuviramo urupfu bakaba baragikoze mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri.

Gilbert MAHAME

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gatete ivode - 21/09/2016 saa 13:26

Uwo Major , udashobora guhe sha agaciro igihugu n am amapeti yambaye , n igicucu , n umwicanyi , ni mubi kurusha intera hamwe . Abacamanza , ni bamwereke ko atari hejuru y amatejeko
Kanda hano umusubize

Niyibigira Esperance - 15/09/2016 saa 01:10

Birababaje kandi biteye agahinda gakomeye. 1.Asebeje kandi aharabitse ingabo zacu dukunda Ku buryo njye mbona atakagombye no kuburana yambaye na Uniform yazo. 2.Ngo ni Dr simbihamya?I regret to hear that.Humiliation.Muganga muzima wirirwa ahihibikana ngo akure ubuzima bw'abantu mu kaga atinyuke yambure ubuzima umwana muto ungana kuriya bene kariya kageni!!!!!Bon keretse niba yari yahanzweho na sekibi.Cga se basuzume neza nawe yaba afite uburwayi bwo MU mutwe yitirira mwenenyina. ESE koko,buriya ntazi ko n'abo yiswe ngo yaravuye cga abarwayi bamunyuze imbere bahungabanywa no kumva aya mabi yakozwe n'uwitwaga ngo arabungabunga ubuzima bwabo? Mu ndangagaciro za MUGANGA muzima nta bunyamaswa nka buriya mbonamo.Kwibwa,ukica?????? Reka nkomeze kwihanganisha umuryango wabuze umwana Ku bwa maherere ndetse n'abanyarwanda muri rusange kuko uriya mwana yari umujyambere.Imana imwakire.
Kanda hano umusubize

Niyibigira Esperance - 15/09/2016 saa 01:09

Niyibigira Esperance - 15/09/2016 saa 01:05

amandin - 14/09/2016 saa 18:14

hanyuma amategeko areba ibisambo asobanuke kuko birababaje kwibwa umujura yafatwa mu iminsi mike ukamubona aho. Ibi bizakomeza guhembera umuco wo kwihanira rimwe na rimwe hakavamo impfu nki izi, nishyize mu umwanya w'uyu major nanjye bishobora kumbaho kuko mu iminsi ishize nasanze imodoka yanjye bayimennye ikirahuri ariko uburakari nagize iyo mubona uwabikoze ako kanya wasanga nanjye nari kuba ndikubazwa ibye cg nanjye narabitswe. Afande wagombaga gukubita inyama ya leta ukirinda umutwe. Naho uwakuvogereye iwawe simbyemeye dore ko ngo bari barajujubije. Njye nkureze homicide involontaire naho imbwa z'ibisambo nta mwanya bifite i Rwanda. Be strong Sir, ababuze ababo mwihangane
Kanda hano umusubize

Gahungu ka Yezu - 15/09/2016 saa 07:02

Muvandi ntugance urubanza, ibisambo ko nabyo bigira ubwege ubwo cyatinyuka kujya kwiba kwa major koko?, erega mu Rwanda tugendera kumategeko yademukarasi ntango arayidini (shariya)
Kanda hano umusubize

Takiro - 15/09/2016 saa 13:09

Wowe uvuga ngo nawe wabikora bikubere isomo bikuvemo. Ariko ikibazo si icyo. Umwana arazwi si umujura kuko afite aho yari atuye nk'umuturanyi, yari atumwe n'abo mu rugo kandi nta ntwaro yari yitwaje. Ibyo birahagije kutamwitiranya n'umujura cyane iyo wagize amahirwe yo kumufata mpiri. Umusirikare se yumvaga ari ku rugamba rw'umwana ngo wamuteye inkokora n'umugeri kandi muzi intege mwamubonanye ku mafoto ko ari n'umwana utagaragaza ibigango. Guhubuka ni bibi; Kugambirira kwica ni bibi; ubugome n'umujinya ni bibi; ariko kurenganya bikaba bibi cyane. N'iyo bikugwiririye uko ubyitwaramo siko uyu musirikari yabikoze. Ntimugashake guha icyuho ibintu bitesha agaciro ikiremwa muntu. Ikindi niba ubivuze koko ariko ubyumva Imana ikubabarire, ariko niba ubikoze kugira ngo uvuganire gusa uriya wishe, amaraso y'uriya mwana nawe aguhame kuko waba uri umwicanyi incuro zirenga imwe.
Kanda hano umusubize

fani - 14/09/2016 saa 17:35

Gusoma iyinkuru byonyine birababaje cyaneee ubwo rero wakwishyira mumwanya wuwo mubyeyi wiciwe umwanawe wigaga ejo ateganya ko azazamura umuryango nge nkumva nahita nsaba no guhita bamurasira imbere yurukiko muruhame , gusa nuko igihano cyurupfu cyakuweho,!!! Binteye agahinda kenshi , gusa ntacyo nawe nibamukatira igifungo cya burundu
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 16/09/2016 saa 08:12

Fani wisetsa imikara!!! Afungwa burundu se ninjiji?yabikoze abizi kandi asobanukiweko ntategeko ryamuhangara niyo 30day ntazayifungwa titre ya Dr hongereho Major?!!ibyo mbabyira ni ukuri araje yigiremuri mission azagaruka sivirian mwafunze umunwa wanyu naho uwapfuye yarapfuye kandi siwe wambere sinawe wanyuma mwicecekere ntacyo muzi
Kanda hano umusubize

Wiles Wales - 16/09/2016 saa 09:49

@Samantha lindsay URASHAKA KUVUGA KO DR. Maj Yishe uriya muntu abigambiriye? nuburyo ubivuga ninkaho DRS NA ABASILIARE BOSE MURIKI GIHUGU BASANZWE BICA ABANTU. AHUBWO NI WOWE UKWIYE KUJIJUKA. COZ U ARE STILL RETARDED AND U SHOULD LOVE UR COUNTRY.
Kanda hano umusubize

fani - 14/09/2016 saa 17:35

Gusoma iyinkuru byonyine birababaje cyaneee ubwo rero wakwishyira mumwanya wuwo mubyeyi wiciwe umwanawe wigaga ejo ateganya ko azazamura umuryango nge nkumva nahita nsaba no guhita bamurasira imbere yurukiko muruhame , gusa nuko igihano cyurupfu cyakuweho,!!! Binteye agahinda kenshi , gusa ntacyo nawe nibamukatira igifungo cya burundu
Kanda hano umusubize

fani - 14/09/2016 saa 17:35

Gusoma iyinkuru byonyine birababaje cyaneee ubwo rero wakwishyira mumwanya wuwo mubyeyi wiciwe umwanawe wigaga ejo ateganya ko azazamura umuryango nge nkumva nahita nsaba no guhita bamurasira imbere yurukiko muruhame , gusa nuko igihano cyurupfu cyakuweho,!!! Binteye agahinda kenshi , gusa ntacyo nawe nibamukatira igifungo cya burundu
Kanda hano umusubize

fani - 14/09/2016 saa 17:35

Gusoma iyinkuru byonyine birababaje cyaneee ubwo rero wakwishyira mumwanya wuwo mubyeyi wiciwe umwanawe wigaga ejo ateganya ko azazamura umuryango nge nkumva nahita nsaba no guhita bamurasira imbere yurukiko muruhame , gusa nuko igihano cyurupfu cyakuweho,!!! Binteye agahinda kenshi , gusa ntacyo nawe nibamukatira igifungo cya burundu
Kanda hano umusubize

amandin - 14/09/2016 saa 22:30

None se muvandi waba wemera ko ushobora kwica utabigambiriye? Amakuru avuga ko uyu major bari baramujujubije bamwiba kugeza aho yivugiye ko uwo azafatira iwe bazagwa miswi, none uwitwa umwana yafatanywe ijeki y'imodoka kwa major ubwo urumva uwo atari igisambo? Afande yararengereye ariko nanone nta mpuhwe ku igisambo, ababuze ababo mwihangane si ugushinyagura. Hanyuma ababyeyi duhe indero abana, naho uyu mwana nawe nta ejo heza yari afite kandi yarangwaga n'akaboko karekare,
Kanda hano umusubize

Takiro - 15/09/2016 saa 13:17

AMANDIN ndakubonye ugambiriye gushyigikira kwicwa k'umwana. Ko uvuze ijeki hari aho yigeze ivugwa mu rubanza kandi uwishe yivugira ko ipine yari ari kuyifunguza ibuye. Ngusabiye igihano cy'ayo marangamutima mabi. Bizaguhame bisibe urubyaro rwawe. Ntukigize nkana mu gahinda nk'aka utazavaho uhura n'umuvumo
Kanda hano umusubize

- 15/09/2016 saa 06:12

mwabyanditse neza wagirango ninkikintu kiza yakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X