Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Maj.Rugomwa ukekwaho kwica umwana aragezwa imbere y’urukiko

Kuri uyu wa kabiri tariki ya13 Nzeri 2016, ni bwo Maj.Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, agezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare, aho aza kumenyeshwa imiterere y’ibyaha akurikiranyweho.

Maj.Dr.Rugomwa aritaba ubutabera nyuma y’aho mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri, akubise Mbarushimanabikamuviramo urupfu. Byabereye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rubirizi ho mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro.

Ku itariki ya 07 Nzeri 2016, itsinda riyobowe na Brig Gen Dr Ephraim Rurangwa basuye umuryango wa nyakwigendera Mbarushimana Theogene. Mu ijoro ryo kuwa 04 Nzeri 2016, ni bwo uyu musore w’imyaka 18 yitabye Imana azize ibikomere, nyuma yo gukubitwa bikomeye na Maj Dr Aimable Rugomwa Mupenzi. Ibyo byago byabereye mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.

Brig Gen Rurangwa mu byo yaganirije umuryango wa nyakwigendera, yagize ati: "Ku ruhande rwa RDF, twaje kwifatanya namwe mu kababaro ko kubura umuvandimwe wanyu no kubabwira ko RDF ibabajwe cyane no kuba habayeho ibyago bituma umuhungu wanyu atakaza ubuzima."

Yakomeje abwira umuryango wa nyakwigendera ko abakekwaho gukora ubwo bwicanyi, aribo Maj Dr Aimable Rugomwa na mukuruwe Nsanzimfura Mamerto ko bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha nyuma bakazashikirizwa ubutabera, aho kuri uyu wa kabiri ari bugezwe imbere y’ubucamanza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ishimwe - 14/09/2016 saa 10:37

Uyu mugabo rwose wakoze aya mahano afite umujinya w'umuranduranzuzi akorweho iperereza maze nahamwa n'iki cyaha kindengakamere akatirwe afungwe. u Rwanda ni igihugu kigendera kumategeko, abaturage twese tumaze kubyibonera .amategeko ntiyihanganira uwo uriwe wese icyo ukora cyose cyangwa aho ukora hose. ibyaha wakoze iyo byaguhamye urabiryozwa, ibyo ni ibintu abaturage tumaze kumenya cyane .uyu muganga rero w'umusirikare naburanishwe ahanwe .
Kanda hano umusubize

didas - 13/09/2016 saa 22:56

ibyonamahan kugabo zu rwanda
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 17:23

nahanwe kuko amategeko aricyo aberaho?
Kanda hano umusubize

value - 15/09/2016 saa 07:32

icyaha nikimuma akatirwe kabis
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X