Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Me Evode Uwizeyimana agereranya abanenga Leta y’u Rwanda n’urusaku rw’ibikeri rutabuza inka kunywa amazi

Umunyamategeko Me. Evode Uwizeyimana avuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, kidatinya kunengwa, gusa akavuga ko abakinenga bagendeye ku mpuha, ishyari n’urwango bazakomeza guterwa ishoti nk’ibisanzwe kuko ngo urusaku rw’ibikeri rutabuza inka kunywa amazi.

Me Evode Uwizeyimana wari umuyobozi wungirije muri komisiyo yo kuvugurura amategeko, yahawe umwanya muri guverinoma agirwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ku mahame ari mu Itegeko Nshinga agiye gushingwa akunda kunengwa na za Raporo mpuzamahanga harimo iryo kuba Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi, amashyaka menshi, ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu ariko imiryango myinshi n’abantu ku giti cyabo ntibabivugeho rumwe.

Me. Evode avuga ko u Rwanda rutanga abarunenga cyangwa abarugira inama ariko akavuga ko ibyo bazasanga ari inama bazicara bakareba ko hari icyakosorwa ariko nibasanga ari impuha zishingiye ku ishyari no kwanga u Rwanda bazazitera ishoti kuko urusaku rw’ibikeri rutabuza inka kunywa amazi.

Yagize ati: "Ntabwo twanga abatunenga, ntabwo twanga inama, ariko nkunda kuvuga ngo ari inama zifite ireme tuzareba niba hari igikwiye gukosorwa. Nidusanga ibintu byabo ari ibintu bishingiye ku mpuha, kwanga u Rwanda, kuvuza induru ku ishyari cyangwa kumva ko wanga u Rwanda ukumva ko ugomba kubyandikaho uko wishakiye nakubwira ngo ‘Ntabwo urusaku rw’ibikeri rwabuza inka kunywa amazi."

Uyu munyamategeko, Me.Evode Uwizeyimana, avuga ibi mu gihe ubwo yari mu buhungiro nyuma yo guhagararira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika bya Bwana Faustin Twagiramungu (Rukokoma) mu mwaka wa 2003, na we yagendaga anenga bikomeye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi buriho kugeza n’ubu, aho yavugaga ko u Rwanda rugana ahantu habi cyane kubera ko ruyobowe mu buryo bw’igitugu ndetse n’abaturage batisanzura.

Icyo gihe Me.Evode yanenze inzego nyinshi z’u Rwanda aho ndetse yigeze no gukomoza ku burezi bwo mu Rwanda anenga abantu bajya kwiga bakarangiza ntacyo batahanye nyuma na bwa bwenge bakuye muri Kaminuza bakabwimurira mu gifu nyuma bagasigara basingiza uwabahaye izo ntebe bicayemo.

Yanakunze gusobanura ukuntu ubutabera bw’u Rwanda bwakunze guhimbira abantu idosiye kandi nta byaha bakoze ugasanga barabiburanisha ariko ari ibinyoma bageretse ku bantu.

Kuva Me Evode Uwizeyimana agarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2014, akaza kugirwa Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera mu by’amategeko, nyuma akagirwa Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’U Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko ( Rwanda Law Reform Commission), ntiyongeye kumvikana avuga amagambo anenga Leta ahubwo yumvikanaga avugira Leta, dore ko ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2014 yavuze ko aje gutanga umusanzu w’ubwenge afite mu kubaka igihugu ndetse ahakanira itangazamakuru ko atigeze anenga u Rwanda agamije inyungu za Politiki ahubwo ko yakoraga n’inzobere mu mategeko kandi avuga ko yabikuragamo agatubutse.

Me Evode w’imyaka 46, afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters) International business law na International Law yakuye muri Université de Montréal ndetse akaba ari gukorera impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD), kuri ubu ni Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Mahame Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel - 9/10/2016 saa 11:30

Ariko abantu muransetsa,abanenga Evode n'iba atari abarwanya leta babona ko barimo kuneshwa kuko umwe muribo yabavumo sinzi icyo bashaka,bitwayiki umuntu wanengaga ubutegetsi asanze hari aho agomba guhurira nabandi bagafatanya kubaka igihugu!.,no iyo abantu bose bapinga ubu igihugu kiba kimeze nkuko tukibona ubu?, ahubwo tugize tugize Imana abahunze bose bakwisubiraho bakagaruka maze bagafatanya nabandi kucyubaka kuko bariya bahunze base siko baba aba Perezida nkuko babyifuza-reka daa!, Perezida w'Igihugu aba umwe gusa!,jyewe rero Evode ndamushima n'ubundi ngo ubugabo butisubiraho bubyara ububwa, wamugani wa Perezida abavuga muzakomeza muvuge ariko ntibizabuza igihugu gukomeza gutera imbere,abanenga perezida ngo yababariye Evode kubera amagambo yavuze mwibuke ko bimwe mubyatumye urwanda rushobora kwivana murwobo rwaroshywemo na Jenocide yakorewe abatutsi harimwo gutanga imbabazi kubahekuye Urwanda nankaswe uwavuze amagambo!.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 9/10/2016 saa 11:30

Ariko abantu muransetsa,abanenga Evode n'iba atari abarwanya leta babona ko barimo kuneshwa kuko umwe muribo yabavumo sinzi icyo bashaka,bitwayiki umuntu wanengaga ubutegetsi asanze hari aho agomba guhurira nabandi bagafatanya kubaka igihugu!.,no iyo abantu bose bapinga ubu igihugu kiba kimeze nkuko tukibona ubu?, ahubwo tugize tugize Imana abahunze bose bakwisubiraho bakagaruka maze bagafatanya nabandi kucyubaka kuko bariya bahunze base siko baba aba Perezida nkuko babyifuza-reka daa!, Perezida w'Igihugu aba umwe gusa!,jyewe rero Evode ndamushima n'ubundi ngo ubugabo butisubiraho bubyara ububwa, wamugani wa Perezida abavuga muzakomeza muvuge ariko ntibizabuza igihugu gukomeza gutera imbere,abanenga perezida ngo yababariye Evode kubera amagambo yavuze mwibuke ko bimwe mubyatumye urwanda rushobora kwivana murwobo rwaroshywemo na Jenocide yakorewe abatutsi harimwo gutanga imbabazi kubahekuye Urwanda nankaswe uwavuze amagambo!.
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 22:45

imana itabara,banyarwanda kuko isi yarangiye ivode ruri yabandinti,rugusize
Kanda hano umusubize

amani - 8/10/2016 saa 21:41

ehh sigaho butera we,utazibeshya ugatuka cg ukajya impaka n'Imana wo gacwa we!!Iriya(Imana)itandukanye kure natwe abantu.. Yigeze ibwira Yobu ngo mbese mu iremwa wari uhari? Ndeko keba na nzambe yd azali mokonzi mpo na batu nyoso!!!!
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 21:17

mukwiyekuba.abomuribomukareka.amatikuyanyu
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 21:14

mukwiyekuba.abomuribomukareka.amatikuyanyu
Kanda hano umusubize

dudu - 8/10/2016 saa 19:42

Ahaha mfite amatsiko yo kumenya Aho uyu mugabo yarerewe utukana kuri Iyi myaka ariko ibyo babigisha nta kinyabupfura babigisha? Mumbwire nge sinayarangije
Kanda hano umusubize

kibwa - 8/10/2016 saa 19:08

Ese ubu ndi ko yiyita me ari kurutunde rw' abavoka mu Rwanda
Kanda hano umusubize

kibwa - 8/10/2016 saa 19:08

Ese ubu ndi ko yiyita me ari kurutunde rw' abavoka mu Rwanda
Kanda hano umusubize

joma - 8/10/2016 saa 15:54

Ariko mutekereza ko uwamuhaye umwanya ari we utagira imibare! Iyaba yabamaraga hanze bose bakaza opposition ikanyongwa tukagira amahoro! Opposition ni mbi irashyira ikabyara intambara! Rwarakabije aje se ntimwabonye ko ubukana bwagabanutse bwa opposition!
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 8/10/2016 saa 12:43

Evode wacu! Evode wacu! Evode wacu! Evode wacu!!!Ntegereje kuzabona aho abacikacumu n'izamarere bari mumihanda bavuga ngo Evode wacu! Senator Mucyo utabarutse imana imuhe iruhuko ridashira arihuse kuko agiye atabonye ibiri imbere aha!
Kanda hano umusubize

MUNYANZIZADIEUDON - 8/10/2016 saa 21:40

IGITEKEZOMFITENUKOMWAKOZEGUSHILAHOWATSPU
Kanda hano umusubize

Musa - 9/10/2016 saa 08:55

Nizondazabahutu indaye yari itaraguka ahokuvuga nkumuntu wabaye mubuhungiro nonese abahunga barahungiki?
Kanda hano umusubize

Musa - 9/10/2016 saa 10:09

Ntamucikacumu bosebalicanye sataniyariyinjiye mubantu nkomubugesera hagatiyi ikayumba no kumulama twahitaga kamatana nihonarokokeye haguye abahutu batagirumubare imanayarahandindiye ndayishima halimukiyogoma ushakakwinjira imuyenzi abobita kanonko kayijuka nuwahise abakosiye rwabuduranya barunze abagabo abana abagore munzuyikigonyibarafunga baratwika1994zukwa7 narifite imwaka11 ubunujuje33 sinakwibagirwa nukubabarilanape
Kanda hano umusubize

adolphe - 10/10/2016 saa 05:43

ariko se wazabanje ukiga kwandika ko nibyo uvuze umuntu atabisobanukirwa kubera bifatanye kuko utazi aho ijambo cyangwa interuro itandukanira n indi. plz next time don't write your rubbish
Kanda hano umusubize

kaka - 9/10/2016 saa 10:46

Ibyovunzenibyokabisa,uyumugabo nawe? Ntacyovuze kabisa
Kanda hano umusubize

kaka - 9/10/2016 saa 10:46

Ibyovunzenibyokabisa,uyumugabo nawe? Ntacyovuze kabisa
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 8/10/2016 saa 12:35

Umwanya agezemo nuwo kwitonda,ntiyongere gutukana akabiharira abize sciences politiques nabashumba bihene,naho umunyamategeko ntatukana va kugiti dore umuntu.Twagiramungu bakoranye yavuzeko abaye perezida yajya yirwanya(opposant),nakore baramuzi.
Kanda hano umusubize

kinonyo - 8/10/2016 saa 12:08

Rata rya umugati kdi ukore ureke abanyamagambo.
Kanda hano umusubize

wakawaka - 8/10/2016 saa 12:08

Nanga umugabo ugaragurika nkubugari mw'isafuriya! nkabura aho mbahungira, uyu Ejo ati u Rwanda ruyobowe n'abantu bameze nk'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro. none ati abanga leta y'u Rwanda amagambo yabo ni nk'amaso y'ibikeri atabuza inka kunywa, unyumvire nawe!!!! abanyarwanda abagize iriba , leta yabo ayise umukumbi w'inka uzakunywa ibikeri bigahunga, ibikeri byivuga aruko ari nijoro inka zitaraza kunywa ngo bihunge niyo opposition!!!! atangiye atukana nk'uko yamye. ubuse tuvuge ko yemeye kuba ibandi cyangwa yemeye kujya mu mukumbi w'inka nawe ibikeri bazahura biva cyangwa bijya kwiba amazi kwiriba ryazo azabikandagira? Niba ari n'umuhanga nk'uko numva bivugwa aba cadres na RPF bamwigishe kuvuga Diplomatically kuko ubwo mugihe cy' imyaka 5 yise leta amabandi, inka,, naho abanyarwanda bamwe abise abafashwe bugwate n'amabandi abandi abise ibikeri. ( iri jambo rifite ikinyabupfura time cyane par rapport y'ikigarasha)Kandi mumateka ya politic bizitirirwa RPF. akwiye gusaba abanyarwanda imbabazi muri radio na TV kubwayo magambo agatangira career ye ya politic bushya! Kandi reka bibe nabibonye kare. Admin, ntuyinyonge.
Kanda hano umusubize

Bernard - 9/10/2016 saa 16:51

Ariko se niba yaragayaga u Rwanda, nyuma akaza kubona ko yibeshyaga, akarugarukira, agahitamo kurukorera, ikibazo kirihe? Ahubwo nabandi bakiri muri iyo nzira yarimo, nababere urugero.
Kanda hano umusubize

kinonyo - 8/10/2016 saa 12:06

Rata rya umugati kdi ukore ureke abanyamagambo.
Kanda hano umusubize

kinonyo - 8/10/2016 saa 12:05

Rata rya umugati kdi ukore ureke abanyamagambo.
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 11:49

Nzomye comments zanyu zose msanze tugifite igihe niba abiciye abandi basigaye bashakana bakababarina kuki mwumva ko leta yo itakwiyunga nabayirwanya?? Murekeraho gutukana murekereho kujya mubitabareba niba yarabivuze nyuma akaza kubona ko ari amafuti akabisabira imbabazi njye simbona impamvu atagaruka mu ruhongore Siww gusa kiko abatuka leta benshi bazi ubwenge baraminuje ariko bivomwe ibyo babona hanze yiigihugu bakaza twakubaka u1 Rwanda rwi igitangaza EVODE NI umuhanga yewe ni numwarimu muri kaminuza hano niba rero yarasanze arimo gusenyaa abizi none akaba ashaka gutang umusanzu najye Prezida sinamusiga Mureke urwango mureke amoko please
Kanda hano umusubize

j.peter - 8/10/2016 saa 10:10

ntanshuti muri politiqwe.na kayumba arahoze.
Kanda hano umusubize

Egide - 8/10/2016 saa 09:57

Evode umugati waramuryoheye cyane. Umugati uraryoha cyane. Ibyo avuga ntabwo bitangaje, gusa yitoze kugira ikinyabupfura, ajye akoresha imvugo iboneye (ni ukuvuga itari nyandagazi). Ikinyabupfura nicyo abura gusa, naho ubundi uyu mugabo ni umuhanga cyane. Ni umunyepolitiki w'umuhanga. Irire umugati wawe mu mutuzo ukiwushoboye dore uracyari muto, ntiwite ku bitekerezo by'ingengabitekerezo ya Jenoside bya Faustin Twagiramungu n'abo bafite imyumvire imwe. Hari igihe Twagiramungu azaza gusaba u Rwanda umugati asigaye avuga "Isu" ashaka kuvuga "Ifu", azasange yaribeshye yarataye igihe inutilement. Courage Evode!
Kanda hano umusubize

Egide - 8/10/2016 saa 09:53

Evode umugati waramuryoheye cyane. Umugati uraryoha cyane. Ibyo avuga ntabwo bitangaje, gusa yitoze kugira ikinyabupfura, ajye akoresha imvugo iboneye (ni ukuvuga itari nyandagazi). Ikinyabupfura nicyo abura gusa, naho ubundi uyu mugabo ni umuhanga cyane. Ni umunyepolitiki w'umuhanga. Irire umugati wawe mu mutuzo ukiwushoboye dore uracyari muto, ntiwite ku bitekerezo by'ingengabitekerezo ya Jenoside bya Faustin Twagiramungu n'abo bafite imyumvire imwe. Hari igihe Twagiramungu azaza gusaba u Rwanda umugati asigaye avuga "Isu" ashaka kuvuga "Ifu", azasange yaribeshye yarataye igihe inutilement. Courage Evode!
Kanda hano umusubize

manzi - 8/10/2016 saa 08:54

Evode we urasetsa kbs ndibuka uvuga ko urwanda ruyobowe ese ubwo ibikeri ni bande inka ni bande?
Kanda hano umusubize

matola musito - 8/10/2016 saa 10:12

buriya ibikeri ni abarwanya leta y'urwanda inka ni leta y'urwanda amazi ni rubanda rwa giseseka rwagowe
Kanda hano umusubize

cyizere - 8/10/2016 saa 20:50

nawe uwaguha uriya mwanya wavuga ibirenze ibyo yavuze .Gusa ni umuhanga!
Kanda hano umusubize

vugukuri - 8/10/2016 saa 07:52

Ku bakristu basomye Bibiriya.Uru ni urugero rwuzuye rw'umwana w'ikirara.Rero nta bugwari burimo kuri Evode icyo ashigaje ni kimwe ni ikinyabumfura.Akwiye kwiga kubaha abandi kabone n'ubwo baba batabona ibintu kimwe.Abahanga muby'imiterere y'umuntu bazatubwire uburwayi bwe tumusengere yavamo umukristu mwiza.Naho Abamwakiriye neza bakamuha imyanya myiza ni urugero rw'umubyeyi mwiza.Abamufitiye ishyari, kandi ndabona ari benshi,ni urugero rwa wa mwana wariwarasigaranye na se umujinya we ntiwabujije se kwita ku mwana by'umwihariko k'ubw'urukundo yari amufitiye.Ng'uko uko bigenda iyo umunyabyaha yihannye.Yesu amwambura ubushwambagara ariyo mirimo mibi akamwambika imirimo myiza ariyo yo gukiranuka ejo ukumva ni pastor,apôtre,patriarche,bishop etc.uretse ko hari n'ababyiha da!Evode rero congretulations.Uwagira ngo abantu bose bataye umurongo bisubireho.ayo niyo mahoro twese twifuza.Ahubwo abana bo basigaye mu rugo bategurwe kubyakira.Iyo niyo vanjiri nyayo.pastors of reconciliation mubonye theme nziza
Kanda hano umusubize

Me Evode - 8/10/2016 saa 07:23

Abantu mwarebye serie yitwaga Prison break muribuka umugabo ubamo witwa T Bag(Theodore Baguel)?
Kanda hano umusubize

RUNANA - 8/10/2016 saa 06:34

nIKO ABAHUTU BABAYE, NTAMUZIMA UBABAMO. NONESE WAFATA EVODE, IRIYA NGYEGERA, YA MAYIBOBO NGO NI UMUYOBOZI? KIREKE GIHURAGURE IBIGAMBO, KYKO WASANGA HARI BYO KYAKOZE GISHAKA GUSIBANGA IBIMENYETSO, IGIHE KYE KIZAGERA, ULE MJINGA
Kanda hano umusubize

Abdul al Hakhim Al Islam - 8/10/2016 saa 10:47

Wamwana uturarezwe na se we ngo niRunana ubwoko ubuzanye ute ko wasabitswe nuburozi wamuhezanguni we
Kanda hano umusubize

rukundo - 9/10/2016 saa 13:09

Uwo uvuga amoko ni babandi bafite ingengabitekerezo. Bababazwa n'abahisemo neza. Naho abarwanya Evode nimwiririre. Yarize agenda amahanga, yabanye na bose ahura na bose. Mumuhe amahoro. Abatanga za comments mujye mwibuka ko turi mu rugendo. Nimukomeza gucana umuriro mujye mwibuka ko ari umurage mubi muraga abana banyu. Tugire urukundo n'amahoro.
Kanda hano umusubize

rukundo - 9/10/2016 saa 13:09

Uwo uvuga amoko ni babandi bafite ingengabitekerezo. Bababazwa n'abahisemo neza. Naho abarwanya Evode nimwiririre. Yarize agenda amahanga, yabanye na bose ahura na bose. Mumuhe amahoro. Abatanga za comments mujye mwibuka ko turi mu rugendo. Nimukomeza gucana umuriro mujye mwibuka ko ari umurage mubi muraga abana banyu. Tugire urukundo n'amahoro.
Kanda hano umusubize

joe ruta - 8/10/2016 saa 20:12

Runana we, ifitekerezo cyawe kirimo amacakubiri atubaka, dore ko ugereranije nibyo evode ngo yavuze akiri muri opposition, ibyawe biteye agahinda. Mu byukuri uracyari inbere ya 1994, ntabwo nibaza ko uwo murongo wafashe ariwo wo ku geralisa anantu bose ibashyira mu gatebo kamwe nk'ibijumba. U Rwanda ntabwo rwaba rugeze aho rugeze tugiye dutekereza nkawe, ariko ibi ntibivuze ko nshigikiye aba opportunistes. Icyo nemera nuko pdt Kagame wamugaye uriya mwanya muri cabinet afite icyo amutezeho wenda abandi afire muri iki gihe ki meza badashoboye. Kandi wibuke ko ikibi kuri we ari ulurenga red line (umurongo utukura). Na Evode arabizi. Ugira amahoro
Kanda hano umusubize

cyizere - 8/10/2016 saa 20:59

harya wowe uri umuki?bawumwake(umwanya) bawuguhe!bakwigishe "Ndi umunyarwanda"naho ubundi nta byawe!respect others.
Kanda hano umusubize

Nkubito - 7/10/2016 saa 22:41

Umuntu yaciye kubigazwa byumuntu wapfuye cyera ahabona agahanga Arakarebaaa ati mbegahanga wazize iki? Karamusubiza baraganira nuko umuntu arumirwa ajya ibwami ababwira ukuntu yabonye agahanga kavuga! ibwami bati genda ukazane hano twumve, umugabo bamuha abantu barajyana bajya kuzana agahanga, bakagejeje ibwami bati ngaho kavugishe! Arakavugisha agahanga kanga kuvuga!! Arakavugisha wapi! Umwami ararakara ati uyu mugabo utubeshya ntasoni, mumubohe apfe ntakindi, nuko baramuboha bamusiga aho nagahanga ke. Bamaze kugenda bose.kagahanga karamuvugisha! Karamubwira kati njye nazize urwabagabo ariko wowe uzazira umunwa wawe
Kanda hano umusubize

Jean - 7/10/2016 saa 21:54

Uyu Evode ndibuka avugira kuri BBC hari mu gihe baregaga u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Congo yavuze ko kubera ko Paul Kagame ashinja nta yandi mahitamo afite usibye kwishyikiriza ICC.Yagereranyije President Kagame na wa mugabo uba ari mu giti hejuru hari inzoka,munsi ari mu mazi kandi harimo ingona,kdi igiti nacyo kigiye kugwa.Yagize ati"Kagame nta buhungiro namba afite usibye kwishyikiriza urukiko cg kwiyahura" None ntamugororeye? Gusa ntawe numvise wakuye inkware ku gasozi ngo ayororere mu rugo yemere,iramutoroka.Evode nawe umusibo nejo ejobundi nimumubona muzangaye.
Kanda hano umusubize

Karama - 7/10/2016 saa 20:48

Ese ubundi kuki burigihe atukana aruko bamuhaye umwanya? wagirango nibyo bamuhembera.
Kanda hano umusubize

kayita charles - 7/10/2016 saa 20:46

Komera wangu Evode , ni byo rata akanwa karya ntiwunve , kavuza n induru ntiwunve . Fatiraho rero burya : Nta mbwa imokana , ikigufa mu kanwa .
Kanda hano umusubize

gatebegatoki - 7/10/2016 saa 20:02

Evode bamuhaye ikigufwa azakiguguna nigishiramo umusokoro azatega iyihuse nta rukundo akunda igihugu kurusha abandi
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 19:31

ari wowe udahinduka ari na Evod wahindutse uri mw'icuraburindi ninde?
Kanda hano umusubize

Gakuru - 7/10/2016 saa 19:13

Inda nimbi pe!ku muntu ufite masters 2,burya baRucagu muba mubarenganye ngo bagoreka amateka,agize gusebanya ngo nagastiko ka mabandi,dutegereje final y'umukino we.
Kanda hano umusubize

mihigoo - 7/10/2016 saa 18:55

Na gasana wirizaga , reba aririrwa yihisha , Evode is useless man
Kanda hano umusubize

WANYAMA - 7/10/2016 saa 17:00

Nashimye umuntu wanditse munsi hano ko uyu EVODE ari Agacurama (BAT).Hamwe n'undi watwibukije ko EVODE yitaga abayobora u Rwanda "Agatsiko k'amabandi".Nawe kubera ko agiye kuyobora u Rwanda,ubwo nawe abaye ibandi.Aha niho umuntu yangira Politics.Ni gute umuntu yakwita IBANDI warangiza ukamuhemba kuba Minister????Harya ngo nugushaka ubwiyunge?? Ndi mu bantu banga politike cyane.Niyo wangira Minsister ntabwo nabyemera.Reba president wa Burundi wiyita ko ari umurokore ariko akirirwa yica abantu.Nemera Abayehova batajya muli politike n'igisirikare.Baba banga bene ibi.Kandi koko YESU yasabye abakristu kutivanga mu byisi.Bagomba kuba neutral.
Kanda hano umusubize

Kanyana Frorence - 7/10/2016 saa 15:56

Sibyiza gutukana kandi nawe yaligeze kumera nki ibikeri ...igihe yavugaga ko URwanda ruyobowe nagatsiko kamabandi. Yewe nibyo koko umugani ugana akaliho....ngo ....bibagirwa vuba
Kanda hano umusubize

Kabwa - 8/10/2016 saa 08:58

Abo bibagirwa vuba uvuze nabahutu.Niyo mpamvu utuma benshi.
Kanda hano umusubize

rurangwa - 7/10/2016 saa 15:56

Vuguziga muvandi,ntabigwi ufite kurusha ba kayumba,karegeya,mitari,.............!nabandi ntarondoye kandi nawe uzi neza.Isi ntisakaye,nawe uzavirwa.Reka kwishongora ese ubu bakugize uwintebe wavuga ibingana iki ra?ejo uzabibazwa utangire gutinza urubanza,ngo baguhinduriye invugo.singaha aho nibereye.
Kanda hano umusubize

kibwa - 8/10/2016 saa 19:06

Reka amagambo mabi nawe wasanga utari misekigiroye
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 7/10/2016 saa 15:34

Wakibaza niba ari wa EVODE wavugiraga kuli BBC!!!.Aha niho ubonera ko iyo abantu bafite UMUGATI w'igihugu barata ubutegetsi,ariko babuvaho bakabutuka.Ingero ni nyinshi cyane.Mulibuka Rwigema Celestin ahunga yagera hanze akavuga ko ahunze Leta y'abatutsi?? Muzi ukuntu Nyamwasa ariwe wa mbere uvuga nabi Kagame,ahubwo akavuga akarengane k'abahutu.Bose ni umugati baba bishakira nta kindi.
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 06:39

wakwicaye ikifatita kumugati ibindi ukabireka amagambo wavuzec urabyibagiwe mwese ninda ibibatera waravuzengo turatugabane. mwaragabanye muzatwihere amahoro niki mwaduhaye twatahiye ibikomere gusa
Kanda hano umusubize

ndegeya - 7/10/2016 saa 15:00

irire sha nubundi wibabarizaga ubusa
Kanda hano umusubize

kalisa - 7/10/2016 saa 14:48

Ikirumira habiri Evode ,ngaho nacyure umuryango we tumenye niba aba atari kwiyumanganya !!!!Nta kumwizera,bamube hafi!!!
Kanda hano umusubize

ana - 7/10/2016 saa 19:07

Ngo acyure umuryango we!!!yaje guca incuro ikiraka nikirangira azasubira iyo yaturutse.d ore aho nibereye buriya gasna nta somo yabasigiye haruwamurushaga kurata igihugu arihe?bose ni inda zabo bakorera!!!!
Kanda hano umusubize

Rubunda - 7/10/2016 saa 14:46

Gutukana cyakora ndabona akibifitiye ubuhanga. Nbaretse gato ruriyabandi rumwizigamiye.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 7/10/2016 saa 13:49

Ntabwo mukunda!!!!!simwiza mumukino ahindukira kwijambo muri make ni Bat
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 7/10/2016 saa 13:49

Ntabwo mukunda!!!!!simwiza mumukino ahindukira kwijambo muri make ni Bat
Kanda hano umusubize

kari - 7/10/2016 saa 13:36

haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa. sha evode rwose agira udukoryo yisangije, bameze nkurusaku rw ibicyeri kweli peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.
Kanda hano umusubize

kibwa - 7/10/2016 saa 18:59

Time will tell ariko nkeka ko iyo ageze mu no yahozemo abamenera amabanga
Kanda hano umusubize

kayita charles - 7/10/2016 saa 20:50

Nibyo rwose Evode , akanwa karya nti wunve , kavuza n induru nti wunve . Kandi Nta n imbwa imoka ifite iki gufa mu kanwa .
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 10:33

kubaha Imana ni ishingiro ry'ubwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka.
Kanda hano umusubize

butera - 8/10/2016 saa 13:19

Ariko mwagiye muvana Imana hano. iyo Mana uvuga wayibonyehe, iyo Mana idashobora gukiza abanyarwanda akarengane barimo imaze iki? Mujye muvugira iby'Imana munsengero not hano.
Kanda hano umusubize

nikweli - 9/10/2016 saa 15:17

evode ni akaga pee, ni urugero rwiza rw'umucancuru muri politike. gusa iyo ushaka gusuzuma ibuye ry'agaciro ushidikanyaho urishyira mu kiganza, ukaryerekeza ahaturuka urumuri, yo rigumye rigucyanga urarirekura iyo ry'ikubise hasi ntirimeneke hakurikiraho kurishyira mu muriro yo ibyo byose birangiye ntacyo ribaye ryabuye riba ari iry''agaciro. president si umuswa, mutegereze murebe nanjye ndebe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X