Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Minisante igiye kwirinda igihombo giterwa n’imiti yarengeje igihe

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yiyemeje kurwanya igihombo yaterwaga n’imiti yaguraga ikarangiza igihe mu bubiko idakoreshejwe.

Mu myaka itandukane ni bwo MINISANTE yagiye igwa mu gihombo bitewe n’imiti yabaga yaraguzwe ariko ikamara igihe mu bubiko idakoreshejwe. Urugero nko mu mwaka wa 2015 bya garagaye ko 2% by’imiti icungwa yangiritse bitewe n’uko yari imaze igihe mu bubiko.

Bamwe mu baturage bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bavuga ko iyo bagiye ku bitaro , ibigo nderabuzima ndetse na za Farumasi, usanga bagurishwa imiti yarengeje igihe. Bamwe muri bo abajijutse bakamenyako imiti bahawe yarengeje igihe, ariko hakaba n’abatabimenya bityo bagakoresha iyo miti kandi ishobora no kubagiraho ingaruka.

Umwe mubafite farumasi yitwa Umushyikirano ikorera muri Kigali, Tabaro Jean Baptisite, yagaragaje ububi bw’iyo miti iba yararengeje igihe.

Yagize ati: "Imiti iyo ari yo yose ubundi burya ni uburozi nubwo yakorewe kuvura ubuzima bw’abantu, ariko ni kuvuga ngo iyo ikoreshejwe nabi biba uburozi mu buzima, kuko ishobora kuba yatera izindi ngaruka zirimo kanseri zitandukanye mu mubiri bitewe n’uko iyo miti iba yararengeje igihe."

Naho Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga; Hakizimana Theogene, yavuze ko bafite uburyo bwo kumenya imiti yinjiye mu gihugu n’igihe izarangirira mu rwego rwo gukemura icyo kibazo kimaze iminsi kivugwa hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: "Andi mabwiriza Minisiteri y’Ubuzima yaduhaye ni uko mu gihe umuti usigaje amezi atatu ngo urangire usubizwa kuri farumasi y’akarere."

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko yafashe ingamba zikomeye nk’uko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiti mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Muzayire Gaju Celsa abivuga.

Yagize ati: "Hari ibihugu dushobora guhererekanya imiti, nabyo tubabwira imiti dufite niba bayikeneye tukayibaha. Ikindi kintu ni uko dushobora kuwutanga cyangwa tukawugurisha ku mafaranga make, izo ngamba zose zirakorwa ku miti yose tubona hakiri kare ko ishobora kutazakoreshwa ugereranyije n’uko byari biteganyijwe."

Imiti yangiritse muri 2014 yari ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 400. Ibi bikaba byarabaye mu gihe abaturage bagiye binubira ko batajya bahabwa imiti nk’uko bikwiye.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kayumba isidore - 26/11/2016 saa 04:22

Uyu Minister wa santé ndabona ajijukiwe n'iyi Ministere niba aruko ayirbyemo. Arumva gahunda ya reta.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X