Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Minisiteri y’Uburezi yanze kumva ubusabe bw’abarimu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2016, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abarimu, mu Rwanda abarimu bagejeje ubusabe bwabo kuri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) birimo gusaba kugabirirwa no kugira ababahagararira mu nteko ishingamategeko, ibatera utwatsi.


Bimwe mu byifuso abarimu bagejeje kuri Minisiteri y’Uburezi birimo gusaba kugaburirwa ku ishuri ndetse no kugira ababahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ibi byifuzo byatewe utwatsi, Minisiteri y’Uburezi ibabwira ko ibi bidashoboka.

Abarimu babwiye Minisitiri w’Uburezi n’abandi bayobozi ko bifuza ko nabo bajya bagaburirwa ku ishuri nk’uko abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bagaburirwa.

Umwe mu barimu yavuze ko gahunda nyinshi zita ku banyeshuri kuruta abarimu, ahereye kuri ‘School Feeding”,yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.

Ibi abarimu babigereranya no kugaburira inyana nyina iyibyara ukayihorera bwakira ukajya kuyikama nyamara uyibaza amata itariye.

Kuri iki kibazo Dr. Musafiri Malimba yabasubije ko Leta itanze ko abarimu bagaburirwa ku ishuri, ahubwo ngo biterwa n’amikoro y’igihugu, dore ko na gahunda yo kubaburira abana itaragerwa ku kigero cyifuzwa. Aha yabaciriye umugani avuga ko ubundi kera bajyaga bavuga ko "iyo amazi abaye make bayaharira imfizi ariko ubu bakaba bavuga ko amazi iyo abaye make bayaharira abana."

JPEG - 106.7 kb
Minisitiri w’Uburezi n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu

Naho ku kibazo cyo kugira ababahagararira mu nteko ishingamategeko, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze ko icyifuzo cy’abarimu cyo kugira ababahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko kidashoboka kuko bigoye ko buri rwego rwahagararirwa ku buryo bw’umwihariko.

Minisitiri Malimba yagize ati: "Ntabwo byakunda ko abantu bose bakora akazi kamwe bagira ababahagarariye mu nteko kuko ejo wasanga n’abasekirite, abapolisi cyangwa abasirikare basabye ko bahagararirwa kandi ntabwo byakunda."

Umunsi mpuzamahanga w’abarimu washyizweho n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abakozi ufatanije na UNESCO ukaba tariki 5 za buri mwaka aho baba bashima uruhare umwarimu yagize mu kuzamura imibereho y’abandi, ibibazo bahura nabyo ndetse n’uburyo bwo kuzamura imibereho yabo.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndagijimana ben - 7/10/2016 saa 09:23

si ngombwa gupfobya imigani minyarwanda kubera kutamenya icyo isobanura! Ahubwo abarimu nibategereze umusaaza azabikemura njye ndabibabwiye kandi ibyo yakemuye nibyo byari bigoye kurenza iki kibazo, abo baduhakanira ntibaduce intege Afande intwari intore iturusha intambwe arahari kandi azabikora. Twese tunezerwe twe gusigazwa inyuma n'umushahara tuve mu bahejejwe inyuma n'Umushahara. hahahahahahahahaha! Muryoherwe mwirirwe ndabakunda kandi nzakomeza mbigishirize abanaaaaa kugeza mpawe ikiruhuko cy'izabukuru. ntange umuganda ku gihugu cyambyaaye! Mu muhamagaro nk'uwa Yeezu na Ba Muhamadi(Imana ibahe amahoro n'imigisha) n'izindi ntumwa-Bigisha babayeho, burya erega nta mwigisha utarabayeho muri struggle uzarebe no mu mateeka.
Kanda hano umusubize

ndagijimana ben - 7/10/2016 saa 09:12

Yewe nibareke gucurangira abaheetsi bategereze kuko aho baahereye basaba ko nibura babakubira kabiri salaire, bikananirana! njye ndabona bategereza kikazakemurwa na perezida kandi azagikemura ndamwizeye, naho iby'isoko ntacyo bivuze biikwigaana iri ry'ingabo na polisi.
Kanda hano umusubize

karahinda - 6/10/2016 saa 19:40

Nonese nyine muyobeweko itangazamakuru ryitwa quatrieme pouvoir ,
Kanda hano umusubize

MUGISHA JONH - 6/10/2016 saa 19:19

URWANDA MUREKE KWIVAMGAGA KUBIBAZO VYUBUNDI?
Kanda hano umusubize

bazabona - 6/10/2016 saa 16:35

abanyamakuru benshi bandika barabika nyamara bashaka indoke , bagatara inkuru yigihuha kugirango bakange , twarabamenye , twamaze kumenya ko akenshi iyo umuyobozi yandikwa nabi abaakora neza
Kanda hano umusubize

bazabona - 6/10/2016 saa 16:33

ariko iritangaza makuru risanaho ryibasiye MINEDUC.NDETSE nabayobozi bayo , abanyarwanda tumaze kumenyako abenshi itangazamakuru barigize igikangisho, perezida azabirebe
Kanda hano umusubize

zigama - 6/10/2016 saa 18:37

ariko kuki mwanga ukuri, niba inkuru ivuga ibyabaye utabyemera ko byabaye wavuze ibyabaye niba wari uhari. ahubwo njye numva barasabye bike. gusa ubwo ibyo basaba byose bitaboneka mutegereze mu myaka nka 15 iri imbere.
Kanda hano umusubize

zigama - 6/10/2016 saa 18:37

ariko kuki mwanga ukuri, niba inkuru ivuga ibyabaye utabyemera ko byabaye wavuze ibyabaye niba wari uhari. ahubwo njye numva barasabye bike. gusa ubwo ibyo basaba byose bitaboneka mutegereze mu myaka nka 15 iri imbere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X