Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntihuza imvugo n’abaturage ku ishyirwa mu byiciro by’ubudehe

Ejo ku munsi wa kane nibwo minisiteri y’ubutegeti bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage yamuritse ku mugaragaro ibyiciro bishya by’ubudehe, gusa abaturage bashinje abayobozi kubashyira mu byiciro badakwiye kubamo bagamije kugaragaza ko besheje imihigo, ariko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahakanye aya makuru ivuga ko abaturage aribo batagaragaje ubunyangamugayo.

JPEG - 52.1 kb
Alvera Mukabaramba

Ni muri gahunda yo kumurika ibyiciro bishya ryabaye ku munsi w’ejo ku wa kane, nyamara nubwo hamurikwa ibyiciro bishya, abaturage batari bake batangarije imirasire.com ko abayobozi b’ibanze bagiye babarenganya, aho babashyize mu byiciro by’ubudehe badakwiye kugirango bagaragaze ko besheje imihigo.

Odette Kankindi umuturage utuye mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe tuganira yagize ati “ Jyewe ubwo baraza bari baranshyize mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, hanyuma bankuramo ngo ndacyari muto ngo nshoboye kuba nakorera amafaranga”

Alvera Mukabaramba ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Yavuze ko atari ikibazo cy’abayobozi ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire. Ati “ hari aho abari bashinzwe gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe bazaga bakagera ku kiciro cyo kubaza ngo ni bande barya bibagoye, ugasanga abantu hafi ya bose bavuze ko barya bibagoye. Ni ikibazo rero cy’ubunyangamugayo buke bwa bamwe mu baturage”

Mukabaramba akomeza avuga ko bibabaje kuba harakozwe ibyiciro by’ubudehe bajya kureba bagasanga 80% y’abaturage ba Nyarugenge bari mu bukene bukabije, ibyo we yita ubunyangamugayo bukeya.

Ibyiciro by’ubudehe byatangiye ari ibyiciro bitandatu, biza guhinduka ahanini bivuye ku nyito zari zarahawe ibyo byiciro. Ubu ibyiciro by’ubudehe ni bitatu ndetse n’iyishyurwa ry’ubwisungane mu kwivuza rikaba rishingiye kuri ibyo.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

F. Nkomeza - 6/06/2016 saa 05:02

Ariko se mbabaze kdi munsubize munatwungure inama. Mperuka ibigenderwaho(critères ou conditions) ngo umuntu ajye mu cyiciro runaka byanditse, kuki tubicaho cg babicaho tukikorera ibiturimo? Harya iringaniza ryakoraga gute? Harya ninde wavuze ko umwana wangofero atakwiga uwa burugumesiteri yicaye? Ese ubwo hari itandukanyirizo rihari? Ntacyo muzakora ntakoze: dit........!!!!
Kanda hano umusubize

Nshimiye - 15/06/2016 saa 11:37

Mbega wowe, hari ibintu udashobora kugereranya! Ndumva udakwiye GUFATA Leta YATEGUYE IKAYOBORA IKANASHYIRA MU BIKORWA JENOSIDE hanyuma ngo uyigereranye na LETA YAHAGARITSE JENOSIDE!!! Leta ifitiye ABATURARWANDA TWESE UMUGAMBI MWIZA, kuba harabaye amakosa mu kuwushyira mu bikorwa ni IKIBAZO CYA TEKINIKI (cg se IMYUMVIRE ku bantu nk'uko Minister abivuga), bikwiye kubazwa ababikoze; ariko si IKIBAZO CYA LETA-POLITIKI. Wowe ubwawe urivugira ko ibigenderwaho (critères ou conditions)...BYANDITSE. Ibi ni byiza. Nonese niba ubyemera ko ari Leta yateguye izo critères ou conditions urabona ati ugukabya nanone uhindukira ugashinja ...........? uragira uti "Ntacyo muzakora ntakoze: dit........!!!!" ibi nabyo ni ukurengera cyane... ndemeza rwose ko atari wowe K A M A R A uvugwa kuri iyi si! Umwe mu bahanga yaravuze ati " Bitatu mu bintu ni kirimbuzi: 1. Umuntu kwiyumvamo ko ari AGATANGAZA; 2.... Twese twemera ko habaye amakosa mu gushyira bantu mu byiciro, ariko nanone twemeranye ko ayo makosa iyo agaragaye arakosorwa umuntu agashyirwa mu cyiciro akwiye. Ni yo mpamvu bishyirwa ahagaragara kugira ngo buri wese utanyuzwe arenganurwe. Ni byiza rero kugira umuco mwiza wo kunenga tugamije gukosora bitari kujora no guca igikuba kuko bituma umuntu yakeka ko WOWE WABA UTAZI IYO UVA, AHO URI, AHO UJYA!!
Kanda hano umusubize

Ninga fawusi - 5/06/2016 saa 21:40

Harya ibibazo byose bizajya bikemurwa na Nyakubahwa?nti bajye bavuga ngo sibo kuko abashijwe mu cyiciro cya Kabiri bisanze mu cya gatatu kandi nta ruganda ntakazi nta n' inka yewe guca inshuro! Ubwose ahubwo bajya babikora batabanje kujijisha ngo byabereye mumidugudu!! Hagowe abo bana bisanze ari abaherwe bakavutswa inguzanyo bafitiye uburenganzira .
Kanda hano umusubize

komo - 5/06/2016 saa 14:47

Gicumbi niyo ya 1 muturere twarenganye cyane leta ntidasubirishamo ibyicyiro nibibazo kuko abayobozi bagiye bagena namafishi ariho amakuru baracyiye bakora ayandi
Kanda hano umusubize

- 5/06/2016 saa 14:46

Gicumbi niyo ya 1 muturere twarenganye cyane leta ntidasubirishamo ibyicyiro nibibazo kuko abayobozi bagiye bagena namafishi ariho amakuru baracyiye bakora ayandi
Kanda hano umusubize

Vicky - 5/06/2016 saa 05:13

Ibi birababaje nge ndasaba Minister Kaboneka azadusure I karongi kuko abaturage birirwa barira ,ubushishozi n'ubuhanga agaragaza twizerako yazagira icyo afasha mugukemura iki kibazo gihuriweho nuturere twinshi.
Kanda hano umusubize

Uwera - 4/06/2016 saa 16:38

Hara aho usanga aragashimyaguro
Kanda hano umusubize

micomyiza - 4/06/2016 saa 12:51

birashoboka.
Kanda hano umusubize

habimanaj.pierre - 5/06/2016 saa 20:18

ndumva mituweli ya 2017 harabantubashizwemubyiciro bakwiriye bityobakabababisubiramo
Kanda hano umusubize

micomyiza - 4/06/2016 saa 12:50

birashoboka.
Kanda hano umusubize

Chaka - 4/06/2016 saa 12:16

Ikibazo abaturage duhura nacyo ni imihigo yo gutekinika. Umuyobozi aba ashaka kugaragariza inzego zo hejuru ko nta bibazo aho ayobora. Cyokora uwagira ngo Nyakubahwa prezida wa Repubulika cga Ministre Kaboneka baze bumve abaturage kuri ibi byiciro. Birakabije mu turere tumwe na tumwe, abana bagiye kubuzwa uburenganzira bwa bourse ngo iwabo ni abaherwe.
Kanda hano umusubize

Kavukire Jr - 3/06/2016 saa 21:10

Niba ministeri yigihugu idahuza n'abaturage se ubwo ukuri kurihe? kuri kubaturage kereka niba atari ministeri yubutegetsi bw'igihugu cyitwa u Rwanda wenda ari ministeri ya Uganda,Burundi,Tanzaniya ifite ibiro mu Rwanda
Kanda hano umusubize

jean - 3/06/2016 saa 20:18

Ukurikije ino nkuru wahita ubona ko atari amakuru y'abaturage yashingiweho abayobozi b'iyi Ministeri bapanga ibyiciro, ahubwo nibo bihitiyemo uko babigenza bakabapanga uko babyumva kuko ubwabo biyemerera ko nta bunyangamugayo bw'abaturage. Ubwo rero uwo inamba yaguyeho yihangane nuko bimeze. Iby'ubudehe ntibizoroha bigenda bigana iringaniza!
Kanda hano umusubize

Nukuri Niwe - 3/06/2016 saa 19:34

Jyewe Rwose Mbona Hakabije Kubamo Akarengane Gakabije Cyane Cyane Mucyaro Pe Aho Umuntu Utazi Gusoma No Kwandika Urya Akodeshe(yatishije) Ubutaka Ari Numupfakazi,ntaninka Anafite Wenda Anaragiriye Abandi Ariko Ugasanga Ari Mucya3. Kd Ugasanga Abayobozi Bafite Kd Batunze Kuko Aribo Babikora Bakishyira Mucya1.
Kanda hano umusubize

Tony - 3/06/2016 saa 18:26

buriya rero uwareba yahita abona itekinika riri muri ibi Bintu 1) Niba mbere ibyiciro byari 6 nyuma bikaba bine 4 bivuze ko hari abantu bashyizwe mu byiciro bidakwiye uwari mu cya gatanu cg icya 6 yagiye mu cya 4 .ibyiciro babigize bicye ariko imibereho ntiyahindutse. 2)Iyo ufashe umuntu uri mu cyiciro cya 3i Kigali ushobora gusanga atunze Imodoka afite amazu akodesha mu gihe undi WO mu cya 3 mu cyaro usanga afite inka 1,2cg 3 mu mitungo ntaho bahuriye umukire WO mu cyaro ni ufite isambu ,ibijumba n'ibishyimbo mu migi ni ufite ibipangu ,Imodoka n,ibindi...ibaze umwana w'uwo muntu uzimwa buruse Bourse yo kwiga ngo ni uko abaturanyi bamugize umukire kubera atunze inka 2,cg 3. 3)ibaze nzi abantu benshi baba mu byiciro bimwe na ba boss babo ugasanga umu security n'uwo ararira bari mu cyiciro kimwe ngo ni uko afata agashahara .cg ugasanga umuntu ari mu cyiciro kimwe na nyiri igipangu akodesha . NB:ibyiciro 6 biba byaragumyeho Wenda amazina agahinduka kuko abari babirimo ntaho bagiye.
Kanda hano umusubize

MUSEMAKWERI - 3/06/2016 saa 14:00

NONE SE NIBA 80% BY'ABATUYE NYARUGENGE BARI MU BUKENE BUKABIJE KO ABO MU NTARA BASHOBORA KUBA BARIHO ARIKO BATARIHO? NONEHO NGO MU NTARA Y'UBURASIRAZUBA UBANZA INZARA YA RUZAGAYURA YAZUTSE!
Kanda hano umusubize

Chaka - 4/06/2016 saa 12:06

Ni ikibazo. Ntuye mu Mudugudu urimo abaturage nta n' umwe ugira ikinyabiziga. Ariko kugira ngo abayobozi b' inzego z' ibanze bese imihigo: bagaragaze ko nta mukene mu Murenge no mu Karere, bashyize bamwe no mu kiciro cya kane. Ubwo se abayobozi bacu bo mu nzego zo hejuru ko barimo gushyigikira izo nzego, Nyakubahwa prezida wa Repubulika na Ministre w' ubutegetsi bw' igihugu bazatugeraho ryari ngo baturenganure. Ni ikibazo pe
Kanda hano umusubize

Vincent nyakarambi - 5/06/2016 saa 19:30

Twebwe ibyiciro bashyizemo abaturage baje babihinduye bigaragaza ko igihe bashyiraga abaturage mu byiciro uburyo babihaye inyito basanze ataribyo bahitamo gutangaza ibyo bandikishije ikaramu aribyo bikurikizwa
Kanda hano umusubize

Vincent nyakarambi - 5/06/2016 saa 19:31

Twebwe ibyiciro bashyizemo abaturage baje babihinduye bigaragaza ko igihe bashyiraga abaturage mu byiciro uburyo babihaye inyito basanze ataribyo bahitamo gutangaza ibyo bandikishije ikaramu aribyo bikurikizwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X