Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri Kaboneka yunze mu rya Perezida Paul Kagame ku kibazo cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda


Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2016, ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage, Francis Kaboneka, yasuraga abaturage bo mu karere ka Karere ka Ngororero, muri gahunda yo gukemurira mu ruhame ibibazo by’abaturage no kubegereza ubuyobozi, yunze mu ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho na we yabwiye abari aho ko by’abashaka guhungabanya umutekano ari ibyifuzo n’inzozi badashobora kubigeraho.

Ni nyuma y’uko muri aka karere ka Ngororero hari hashize iminsi humvikana amakuru y’uko mu Murenge wa Muhanda haba hari abacengezi bahabonetse, gusa ngo binashobora kuba ari ibihuha.

Minisitiri Francis Kaboneka yabwiye abari aho ko abatekereza guhungabanya umutekano ko barota.

Minisitiri Kaboneka kandi yakuriye inzira ku murima abagitekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse ababwira ko batazapfa babigezeho .

Yagize ati: "Abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ni ibyifuzo; ni inzozi."

Minisitiri Kaboneka yakomeje abwira abatuye mu karere ka Ngororero ko bagomba kwicungira umutekano, bakirinda kugira uwo bahishira ngo abahungabanyirize umutekano.

Minisitiri Kaboneka avuze ibi mu gihe mu minsi yashize ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwamda Paul Kagame yasuraga, abaturage bo mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Uburengerazuba yabwiye abari aho ko abashaka kwitambika umutekano w’igihugu ko bitazabagwa amahoro.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/06/2016 saa 13:16

umutekano wanyu uzahunganywa ninzara mwifitiye
Kanda hano umusubize

Iradukunda Vedaste - 9/06/2016 saa 16:30

Turashimira Ubuyobozi Bwacu Butuba Hafi Kandi Bukanaducungira Umutekano Imana Irye Ibafasha.
Kanda hano umusubize

Fred - 9/06/2016 saa 14:48

Nibyiza twishimiye ubuyobozi bwacu butuba hafi
Kanda hano umusubize

K V - 9/06/2016 saa 22:08

TURAGUKUNDA KOMEZA UTUREBERE RE ABA CENGEZIBO TUZABARWANYA
Kanda hano umusubize

musafiri - 16/06/2016 saa 13:27

umutekano wacu ntawo dufite abana burwanda inzara irabamaze batangiye guhunga ngo umutekano nyamara ntimuzi ikibazo dufite burya umutekano ubamugifu inzara ntakazi ntahogukirera bury baca umugani ngo inzu nicyo uyiririyemo ubundise baza kuwuhungabanya kuko dufitiki nubusanzwe natwe ntawudufite imana niyo nkuru ariko tuzabahonabi ariko tuzabaho mwihangane ban burwanda imana irabareba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X