Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu bitaro bikuru bya Kibungo umuganga yaguye muri Koma nyuma yo kugubwa gitumo yanze gutanga serivisi

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya kibungo Doctor Wiliam Namanya yaguye gitumo umuganga atuka abarwayi ubwo bamusabaga ko yabyuka akaza kubavura, akinguye abona ari Doctor ahita yikubita hasi agwa igihumure.

Nk’uko bitangazwa ngo abarwaza bari bazanye umurwayi kuri ibyo bitaro bikuru bya Kibungo bakihagera ari mu ma saa tanu z’ijoro. Ubwo bari bahageze bagiye kureba uyu muforomokazi muganga wari ku izamu kuri uwo munsi, bageze aho uwo muganga yari aryamye barakomanze bamusaba ko yaza akareba umurwayi bazanye kuko yari arembye cyane, nuko uwo muganga arabihorera bakomeza gukomanga bigera aho ababwira ngo babe bategereje araza kubareba igihe ashakiye.

Bitewe n’uko uwo murwayi yari ameze nabi, abo barwaza bafashe icyemezo cyo guhamagara numero zari kurugi zimwe umuntu ahamagara mu gihe atanyuzwe na serivise yahawe.

Bahamagaye izo numero bitabwa n’umuyobozi mukuru w’ibyo bitaro ariwe Doctor Wiliam Namanya, bamubwira ko bafite umurwayi umeze nabi kandi ko umuganga uri ku izamu yanze kubaha ubufasha kuko bamuhamagaye kenshi ariko akaba yanze gusohoka ngo aze kubafasha.

Doctor yasabye abo barwaza kuva ku rugi bakajya ku ruhande akaza kubafasha, ntibyatinze yarahageze mu iryo joro no ko gukomanga kwa wa muganga agira ngo ni babandi bakomeje ku mukomangira, mu mvugo itari nziza ndetse idafite ikinyabupfura yahise agira ati: “Asyi, ariko mwa baturage mwe mutagira ikinyabupfura murabona igihe mwahereye muntesha umutwe? Sinababwiyeko nimbona akanya ndibuze nkabareba? Mugende musubireyo nimbona akanya ndaza kuza.”

Dr Namanya yahise abwira uwo muganga ati: “Kingura ni njyewe Doctor”
Uwo muganga akimara agakingura abona koko ni Doctor yahise yikubita hasi agwa igihumure bahita bamutwara mu bitaro atangira kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru imirasire.com yahawe na bamwe muri abo barwaza ni uko kuba barahisemo guhamagara umuyobozi mukuru w’ibitaro byatewe n’uko bari bamaze umwanya bakomanga ngo muganga aze abafashe ariko ntibishoboke.

Umwe yagize ati: “Mu by’ukuri twari dufite umurwayi kandi yari arembye cyane, tukimara kugera kwa muganga kubera ko hari mu masaha y’ijoro baturangiye muganga wari ku izamu muri iryo joro, dukomanze yanga kutwitaba. N’aho atwitabiye yakomeje kutwuka inabi atubwira ko tugomba kumutegereza , ariko kuko umurwayi yari arembye kandi tubona muganga atatwitayeho, byatumye duhamagara numero zari ku rugi ku bw’amahirwe twitabwa n’umuyobozi mu kuru w’ibitaro.
Umuyobozi amaze kuhagera nawe yarakomanze nuko wa muganga agira ngo ni twe DUkomanze, umuyobozi w’ibitaro amubwira ko ariwe amaze gukingura uwo muganga yahise akorwa n’isoni agwa igihumure bahita babamutwara nawe ajya gukurikianwa n’abaganga.”

Imirasire ikimarakumva ibi yashatse kumenya niba ibivugwa n’abo baturage koko ari ko byagenze ni ko kuvugana n’umuyobozi w’ibyo bitaro bikuru bya Kibungo Doctor Wiliam Namanya ,ari nawe bivugwa ko yatunywe muganga agwa igihumure agatwarwa mu bitaro, maze yemerera umunyamakuru w’imirasire ko ibyo byaye.

Doctor Namanya yagize ati: “Ni byo koko ibyo byarabaye biba mu ijoro ryo ku wa 22 Ugushyingo 2016, ubwo umurwaza yagerageje kwitabaza umuganga wari ku izamu ngo akurikirane umurwayi yari yazanye hanyuma umuganga akamurangarana, umurwaza yahise abona nomero ziri ku rugi ahita ampamagara ku bw’amahirwe nari nkiri mu bitaro mpita mpagera nsanga koko umuganga yamurangaranye. Nahise mfasha uwo murwayi muha undi muganga atangira kumwitaho.”

JPEG - 33.9 kb
Doctor William Namanya umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo

Ku kibazo cy’uwo muganga wakoze ibyo Doctor Namanya yita icyaha, yavuze ko arimo akurikiranwa n’istinda rishinzwe imyitwarire kugira ngo azabihanirwe kuko yakoze ibinyuranyije n’umwuga we. Gusa Doctor Namanya yavuze ko igihe uwo muganga agikurikiranwa atagomba gutangaza amazina ye ariko yemera ko nibirangira ari bwo azavuga amazina ye ndetse akanereka imirasire.com imyanzuro n’ibihano byafatiwe uwo muganga.

Doctor William Namanya yasabye abagana ibitaro bikuru bya Kibungo ko mu gihe badahawe serivise zibanogeye bagomba guhamagara nomero ziba ziri kurugi kuko bahita bahabwa ubufasha nk’uko bikwiriye.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JAY C - 2/12/2016 saa 23:11

Uwo muganga rwose yakoze amakosa azahanwe namategeko nkabandi bose
Kanda hano umusubize

JAY C - 2/12/2016 saa 23:10

Uwo muganga rwose yakoze amakosa azahanwe namategeko nkabandi bose
Kanda hano umusubize

jiji - 2/12/2016 saa 11:49

ubu c disi uyu murwayi yaje kubaho gusa ibi sibintu byumuganga ushinzwe kwita kubarwayi azakurikiranwe ahanwe pe gusa nawe imana yarabimwishyuye
Kanda hano umusubize

ndanyuzwe alexis - 2/12/2016 saa 10:07

nabandi bose barebere kuru yumuganga mukuru wakibungo numugabo
Kanda hano umusubize

sinivuze - 2/12/2016 saa 09:06

Ibi turabimenyereye muri ibi bitaro abaturage bo barashize pe ababyarira hasi bo ntiwavuga
Kanda hano umusubize

UMUHUZA Fideline - 2/12/2016 saa 08:18

Nti mumuhane ngo mumubabaze cyane kuko nawe wasanga yari afite ikibazo yihariye ahubwo mumuhanire kuba ataritwaye neza ngo abe yatangaza ikibazo cye kugirango afashwe n'abandi
Kanda hano umusubize

larifa - 1/12/2016 saa 20:36

Bravo kuri Docteur William rwose urakora neza ahubwo abo mukorana barakuvangira bafatire ibyemezo bikaze abakora nabi begutukisha ibitaro bya kibungo
Kanda hano umusubize

- 1/12/2016 saa 19:50

ntagishya kirimo kubaganga bakibungo kuko twebwe twaramenyereye service mbi gusa.
Kanda hano umusubize

havyarimana callixte - 1/12/2016 saa 18:58

None yaraye kwizamu akora iki niba atashobora gutabara uwo murwayi?akwiye ibihano kuko leta imuhemba kugira atange service nziza
Kanda hano umusubize

- 1/12/2016 saa 18:11

harabandi bagakeneye bamwirukane bagage abandi bagakeneye harabicaye barakabuze .
Kanda hano umusubize

uwayo - 1/12/2016 saa 16:10

nonese izamu rikora umuganga umwe niba ariko bimeze babikosore sibyo byatuma Batanga service mbi ibaze niba aba yakoze mbere ya saa sita akaza kurara nimugoroba nkuko mbibona henshi byaba ari ikibazo
Kanda hano umusubize

emile - 1/12/2016 saa 16:03

ntabwo tugikomanga gucyo iyo turyanye umurwayi kwamugaga ukomanga rimwe ukagira uti tuzanye umurwayi udafite mituwel muganga ahita aboneka byihuse.
Kanda hano umusubize

vedaste - 1/12/2016 saa 14:28

Ni umudogiteri kuko Directeur yamubwiye ngo Doctor ninjye kingura
Kanda hano umusubize

Bosco - 1/12/2016 saa 11:37

Uyu muganga ashobora kuba nawe yari arwaye ikibazo nuko atihanganye ngo abakire ahubwo ashake nawe uwamusinbura. Nakira rwaose azahanwe ariko mubitaro nabo basabe abaganga bandi kuburyo hataboneka umwe gusa kuko ntawumenya igihe abarwayi babonekera
Kanda hano umusubize

nzabandora - 1/12/2016 saa 14:24

umuganga wese arara izamu ari uko ari muzima kandi niyo waba urwaye cyangwa ufite ikibazo umuti si ukuvugana nabi cyangwa kubwira abantu nabi. wababwira ko utameze neza ndetse ukababwira nawe bakagutabariza
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 1/12/2016 saa 10:57

Niba uwo muganga yabikoreye ubushake birakwiye ko yakeburwa akibutwa inshingano ze n'indahiro yihariye njya numva abaganga bakora mbere yo gutangira imirimo.Kurundi ruhande harebwe niba uyu muganga atarafite ikibazo kuko mu buzima umuntu wese ashobora kugira ibibazo bituma agira indi mwitwarire itari imusanzweho nko kunanirwa n'ibindi nibiba ngombwa hitabazwe inzobere kugirango hatabaho kurengana cyangwa kurenganywa.
Kanda hano umusubize

Asifiwe - 1/12/2016 saa 10:55

abantu nkabo bacike mu mitangire ya serivise!
Kanda hano umusubize

chrisostome - 1/12/2016 saa 09:10

harebwe niba Muganga nawe atarafite ikibazo kuko harigihe bakora ibirenze ingufu zabo
Kanda hano umusubize

Cinyeretse charles - 1/12/2016 saa 12:02

Ntakibazo yarafite kuko ntibwo yari kwemera izamu kandi afite ikibazo.Abaganga barakwiye kwikebuka.Kuko nawe iyo batamwitaho mugihe aguye iguhumura ntivyari kumugwa neza.
Kanda hano umusubize

- 1/12/2016 saa 15:45

Niyo yaba agifite ntiyagatukanye
Kanda hano umusubize

kwizerimana dieudonné - 1/12/2016 saa 08:29

Amakuru mashasha
Kanda hano umusubize

chrisostome - 1/12/2016 saa 09:08

ibi birababaje gusa hafatwe ingamba za displine kuwo Muganga ariko harebweko nawe atarafite ikibazo
Kanda hano umusubize

Kalinijabo - 1/12/2016 saa 11:43

Ariko njya nibaza, umuforomo n'umuganga bataniye he? Nk'ubu ndimo ndibaza niba uwo muvuga ari umuforomo cg Umuganga. Mumfashe mbyumve. Murakoze
Kanda hano umusubize

man power - 1/12/2016 saa 08:03

Mumubabarire uwo muganga kuko nawe nu murwayi wubwibone akeneye ikiruhuko kihuse akazi, isobanura nyuma
Kanda hano umusubize

havyarimana callixte - 1/12/2016 saa 19:00

Ntibikwiye gukinisha ubuzima bw' umuntu,nibamuhane bihagije nejo azogire ico atinya
Kanda hano umusubize

havyarimana callixte - 1/12/2016 saa 19:01

Nibamuhane kuko ubuzima bwumuntu subwo gukinishwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X