Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu bitaro bya Gisenyi mu mezi 8 yambere ya 2016 hagaragara imfu z’abana 136

Nubwo mu bitaro bya Gisenyi hamaze gupfa abana abana 136 mu menzi umunani ya mbere ya 2016, ngo imibare y’ impfu z’abana zagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize kandi ko hari n’ingamba zo gukomeza kugabanya uyu mubare.

Mu mezi umunani ya mbere y’umwaka wa 2016, abana 136 bari munsi y’imyaka itanu baguye mu bitaro bya Gisenyi ku mpamvu zinyuranye.

Nk’uko imibare itangwa n’ibitaro bya Gisenyi ibigaragaza, muri abo bana 136 bapfuye muri aya mezi umunani ya 2016, abitabye Imana bavuka ni icyenda naho abavutse bapfuye ni 127.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko n’ubwo bimeze bityo impfu z’abana zagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize kandi ko hari n’ingamba zo gukomeza kugabanya uyu mubare.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Maj. Dr. Kanyankore William, yagize ati: "Habaye impinduka nyinshi kuko mbere impfu z’abagore n’abana zari hejuru cyane, ubu hari uburyo bwihuse duhanamo amakuru (rapid sms) duhuza n’abajyanama b’ubuzima, kuko bidufasha kumenya ababyeyi bari bubyare muri iki cyumweru ndetse n’abafite ibibazo bituruka ku mpamvu zitandukanye."

Akomeza avuga kandi ko n’ababyeyi benshi bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kubyarira kwa muganga, ariko akemeza ko impfu z’abana zikihagaragara ari izo udashobora guhagarika.

Yagize ati: "Impfu zigaragara hano zituruka nko kuba umwana yavutse yitambitse cyangwa ananiwe bikabije, kuba umubyeyi yavuye cyane bidahagarara, kandi n’abaganga ntibafite ubumenyi bungana aho ashobora gupfa bamwimuriye ku bindi bitaro (transfer)."

Akomeza avuga ko abaganga nabo ubwabo bamaze kwiyemeza ko nta mpamvu yo kugira ngo umubyeyi cyangwa umwana apfe barebera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku mpfu z’abana, bukorerwa mu ngo 12,699, habazwa abagore 13,497 n’abagabo 6,717 kuva tariki ya 9 Ugushyingo 2014 kugeza ku wa 8 Mata 2015, bwerekanye ko abana bapfa bavuka bavuye ku 107 mu bana 1000 bagera kuri 32.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jean baptiste - 13/10/2016 saa 06:42

ni benshi cyane we
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 06:40

ni benshi cyane we
Kanda hano umusubize

ndanyuzwe el bashil - 10/10/2016 saa 11:23

njye ndumuturage wi Gisenyi ariko biteye agahinda kugirango ubmubye azabyarire kubitaro byigisenyi atahe amahoro ninkokuva munzu irigushya ugataha amahoro. wagirango nibarumashana bahakora niba umukuru wibitaro atabibona byaratuyobeye nabagore bapfa babyara mbesee twarumiwe!
Kanda hano umusubize

jeho - 11/10/2016 saa 20:04

yo nimwihangane mama harigihe igihe cyumuntu kiba cyageze
Kanda hano umusubize

jeho - 11/10/2016 saa 20:04

yo nimwihangane mama harigihe igihe cyumuntu kiba cyageze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X