Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu Rwanda abantu 20 bapfa bishwe na malariya buri kwezi

Nubwo malariya yagabanutse ku kigero cya 55%, Dr Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara ya Malariya mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) aratangaza ko iyi ndwara ihitana abaturage bagera kuri 20 buri kwezi.

JPEG - 217.7 kb
Dr Aimable Mbituyumuremyi

Ibi Dr Aimable Mbituyumuremyi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Nzeri 2016, ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga ku kurwanya indwara ya Malariya muri Afrika, iyo nama ikaba iteraniye I Kigali mu Rwanda.

Muri iyi nama Dr Aimable Mbituyumuremyi yavuze ko ugereranyije no mu mwaka ushize indwara ya malaliya yagabanutse ku kigero cya 55%, ariko ngo abantu 20 ni bo bicwa n’iyi ndwara buri kwezi.

Gusa aha yavuze ko iyi mibare igaragaza ko hari imfu z’abantu 20 ku kwezi mu Rwanda bicwa na malariya, ntibavuga ko ari yo ihamye kuko ngo iyo bagiye gukora ubusesenguzi basanga muri abo 20 ibigo nderabuzima n’ibitaro biba byaratanze muri Raporo haba harimo ababa bari bafite izindi ndwara barwaye na maliriya bikitirirwa ko ari yo yabahitanye.

Yagize ati: "Nubwo muri raporo tuba twahawe n’ibigo nderabuzima n’ibitaro iba igaragaza imfu z’abantu 20 bapfa buri kwezi bishwe na malariya ntitwahamya ko ari byo kuko iyo dukoze ubusesenguzi usanga hari n’ababa bari bafite ubundi burwayi nk’umutima n’izindi. Gusa iyo bagiye kureba bahita bagendera ku ndwara umuntu witabye Imana yari ari kuvurwa uwo mwanya."

Muri iyi nama igamije gutangiza gahunda ya New generation IRS(NgenIRS) project muri Afroka igamije gukwirakwiza imiti igezweho ikoreshwa mu guhashya imibu itera Malariya mu mazu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) cyagaragaje ko kuri ubu cyatangiye gutera umuti mu mazu, uwo muti witwa (Actellic) ukaba uri mu bwoko butandukanye n’uwari usanzwe uterwa.

Uyu muti ukaba watangiye guterwa mu turere tubiri two mu ntara y’Uburasirazuba ari two Kirehe na Nyagatare. Gusa RBC ivuga ko uyu muti uzaterwa mu turere 5 gusa ngo kuko uyu muti uhenze.

Uyu muti watangiye guterwa kuwa 19 Nzeri 2016 kikazarangira ku wa 11 Ukwakira 2016, aho biteganyijwe ko ingo zisaga ibihumbi 195 zizaba zaterewe uyu muti mu mazu.

Ikigo cy’igihugu gisinzwe iby’ubuzima (RBC) kikaba gitangaza ko uretse gutera uyu muti kinafite gahunda yo gutanga inzitiramubu zigezweho zibasha guhangana n’umubu utera indwara ya malariya, aho gifite gahunda yo gutanga inzitiramubu zisaga miliyoni 6, kiboneraho gusaba abanyarwanda bose kubahiriza ndetse no korohereza abakozi batera umuti mu mazu mu turere twatoranijwe ko tuzatererwa uyu muti, ndetse kikanakangurira abazahabwa inzitiramubu kuzifata neza zigakoreshwa icyo zagenewe mu buryo bwiza kugira ngo malariya iranduranwe n’imizi yayo.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAHAKWA GERARD - 29/09/2016 saa 17:11

Ejobundi umuntu washinze FACEBOOK yatanze 3 billions USD,nukuvuga 2 490 000 000 000 RWF,bingana hafi na Budget y'u Rwanda, kugirango indwara zose ziveho burundu.Ni byiza ko abantu bakora imihate yo gukora.Ariko ntabwo bashobora gukuraho indwara,ubukene,intambara,ubusaza,etc...Imihate yabo ntacyo ishobora kugeraho.Ntabwo imana itubuza gukora.Ariko ikibabaje nuko abantu bashakira IBISUBIZO aho bitari.YESU akiri hano ku isi,yatweretse uburyo twabona umuti w'ibibazo byose dutite.Muli make,yadusabye "gushaka mbere na mbere UBWAMI bw'imana (Matayo 6:33)".UBWAMI ni ubutegetsi bw'umwami.Ubwami bw'imana,ni UBUTEGETSI bw'imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi hose (Daniel 2:44).Niyo mpamvu dusenga buri munsi dusaba imana ngo "Ubwami bwawe buze".Nibuza,buzakuraho indwara,ubukene,ubusaza,urupfu,intambara,etc...,isi ihinduke Paradizo (2 Petero 3:13).Mushake ubwo butegetsi bw'imana,aho kwibeshya ngo abantu nibo bazakuraho indwara.Ntibishoboka.Ikosa abantu bakora,nuko batiga Bible kugirango bamenye icyo imana isahaka ko dukora.Bakizera abantu gusa na za Non Government Organizations.Soma Zaburi 146:3,4.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X