Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mubyara wa Mbarushimana yamushinje kwica Abatutsi 5

Mu gihe urubanza rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bya Jenoside rukomeje, kuri uyu wa 30 Nzeri, Umutangabuhamya urindiwe umutekano akaba mubyara w’uregwa, akaba n’umuhungu we muri batisimu yashinje uregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi batanu na muramu we (wa Mbarushimana) wishwe arebera.

Impaka zo kuba uyu mutangabuhamya yakumvwa arindiwe umutekano zabimburiye iburanisha ryo mu mizi ni zo zavugiwemo iby’aya masano ya hafi ari hagati ya Mbarushimana n’uyu wazindukiye kumushinja.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ibyo yakorewe nyuma yo kwinjira mu bikorwa byo gushinja mubyara we, bica amarenga ko atanze ubuhamya mu ruhame yazagirirwa nabi.

Yavuze ko bwa mbere abazwa mu bushinjacyaha, abaturanyi ba Mbarushimana bamwijunditse bagatangira kumutoteza.

Yagize ati: "Hari benshi babincyuriye kuko naranabikubitiwe, narabitoterejwe, ndabitukirwa."

Uyu mutangabuhamya wari wicaye mu kumba k’ubwuhugiko, kabonwamo n’Abacamanza n’uregwa n’umwunganizi we (nabwo barebera mu kirahure), yavuze ko nta muntu wo mu muryango wa Mbarushimana wari wamugirira nabi.

Mbarushimana wahise yaka ijambo, yahise abwira Inteko iburanisha ko uyu mutangabuhamya ari mubyara we, akaba yaranamubyaye muri Batisimu.

Yagize ati: "Nyina ni masenge nkaba na se muri batisimu."
Uregwa yahise abaza uyu mutangabuhamya wagaragazaga impungenge ko atanze ubuhamya mu ruhame ashobora kuzagirirwa nabi n’abo mu muryango w’uregwa.
Yagize ati: “Na we se ko uri mwene wacu ubona wakwigirira nabi cyangwa abo mu muryango wacu bakakugirira nabi.”

Uyu mutangabuhamya yakomeje gutsimbarara avuga ko ibyo yakorewe bigaragaza neza ko yazagirirwa nabi, ndetse bishimangirwa n’Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana wavuze ko ibivugwa n’uyu mutangabuhamya bikwiye guhabwa agaciro kuko ari we uzi uko ikibazo giteye n’uko cyakwakirwa n’abaturanyi.

Urukiko rumaze kwanzura ko uyu mutangabuhamya arindirwa umutekano, yahise atangira guhatwa ibibazo n’Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Jean Bosco Mutangana, watangiye amubaza aho yari atuye, akavuga ko ari mu kagari ka Dahwe, mu murenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari aturanye na Mubyara we Mbarushimana, yavuze hagati w’iwe no kwa Mbarushimana harimo urugendo rw’iminota igera muri 30.

Abajijwe uruhare rw’uyu mugabo wanamubyaye muri batisimu, yavuze ko ubwo we n’abandi bantu basaga 50 bari bamaze gukusanya Abatutsi batandatu, bahise babajyana kuri Bariyeri yagabanyaga icyahoze ari Komini Dahwe na Muganza bakabashyikiriza Mbarushimana na mugenzi we witwa Nduwayo Deo (ngo hari n’abandi).

Uyu wumvikanaga mu ijwi ry’umugabo (amajwi ye aba yahinduwe), yavuze ko aba batutsi barimo abitwaga Nzagibwami, Kirukwayo na Pascal bahise bicwa ariko ko atamenye urupfu rwabo kuko bakimara kubageza kuri iyi bariyeri yari iyobowe na Mbarushimana bahise bajya guhiga abandi mu ngo.

Avuga ko muri aba batutsi, uwitwa Dionisio yacitse ku icumu (ako akanya) akaza abasanga mu gasantere bari bahagazemo, akaza afite ibikomere byinshi akababwira ko bagenzi be bishwe.

Avuga ko nta makuru y’iyicwa ryabo yamenye kuko uyu wari urokotse yahise yicwa n’uwitwa Muhire, agahita yitaba Imana atababwiye ibyabereye kuri ya bariyeri basizeho Mbarushimana.

Uyu mutangabuhamya wabazwaga uruhare rwose yaba azi kuri Mbarushimana mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri aka gace, yavuze ko yanamubonye arebera ubwo umwana witwaga Bideri Paul (wari Umututsi) wari muramu we (wa Mbarushimana) araswa n’umupolisi.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ukuri - 9/10/2016 saa 09:37

ubutabera nibukore akazi kabwo.
Kanda hano umusubize

JEROME - 1/10/2016 saa 10:24

BAKOMEZE.BAFATE.UWITWAWESE.YAGIZE.URUHARE.MURIJENOSIDE.KUGIRANGOBITAZONGERA.UKUNDI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X