Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Muhanga : Barishimira urugero bagezeho

Mu gihe isi yose ihangayikishijwe no kuba imiryango myinshi ikomeje guhura n’ibibazo byugarije umuryango birimo kutabona ibikenewe kugirango umuryango urusheho kugira ubuzima bwiza, abatuye mu karere ka Muhanga barishimira ko abenshi mu bahatuye bagera kuri 58 ku ijana (58%) bamaze kugana uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro bigatanga icyizere ko abaturage bamaze kubona ibyiza byo kuboneza urubyaro.

JPEG - 51.9 kb
Madam Uwamaliya Beatrice, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo butandukanye busanzwe bukoreshwa mu buvuzi bwa kizungu, umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice yashimiye abaturage uburyo bakomeje gukurikiza inama bagirwa n’abajyanama b’ubuzima bo babana buri munsi.

Yagize ati "Kugeza ubu abaturage b’aka karere bakomeje kugana uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro kuko tugeze kuri 58% ku miryango itandukanye kandi tubifashwamo n’abajyana b’ubuzima bakadufasha mu kubungabunga amagara y’abaturage tuyobora kuko ni bo dukorera iyo badafite ubuzima bwiza natwe bitugiraho ingaruka . Kandi ubuzima bwabo ni twe bugombwa kubazwa, na bo bafite uruhare rukomeye rwo kudufasha kugera ku nshingano zacu kandi abaturage bacu barabikurikiza kuko bamaze kubona ibyiza byo kuboneza urubyaro."

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bavugako ababagana baba badafite amakuru yose ariko ngo ubaganannye wese ataha yishimiye ibyo ahawe kandi akiyemeza guhitamo uburyo bumunogeye yakoresha ngo ateganyirize abo abyaye aterinze kuzabicisha inzara kuko uwaboneje urubyaro arushaho kwiteza imbere, gusa ngo harimo kuba abagabo bataragana izi gahunda cyane.

Bagira bati: "Twebwe dufatanya n’ibigo nderabuzima mu kwigisha abaturage ibyiza byo kuboneza urubyaro kandi buri wese niwe wihitiramo uburyo yumva yashobora gusa ntawe uratubwira ko atabishaka tumaze kumusobanurira ahitamo uburyo azakoresha kuko aba ategura ejo hazaza heza hurugo rwe nabe kandi akabagenera uko ejo habo hazaba hameze mu bihe bizaza kandi ni byiza byo kuba byagenda neza mu muryango wabo bikarinda umwiryane w’ababyeyi kubyo batumvikanaho."

Uyu munsi mpuzamahanga usanzwe uba ku itariki ya 26 ukwakira buri mwaka ariko ukaba warahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abagabo mu kuboneza urubyaro, uyu munsi mpuzamahanga ukaba warahawe insanganya matsiko yo gukangurira abagabo kugira uruhare mu kuboneza urubyaro ikaba yaragiraga iti"Umugabo nyawe afatanya nuwo bashakanye kuboneza urubyaro".

Akimana jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X