Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Muhanga : Tuzahashya ubuhezanguni nidutangira amakuru ku gihe

Mu gihe mu Rwanda hagiye hagaragara mu bihe bitandukanye ko hari bamwe mu bato n’abakuru bakihisha inyuma y’idini runaka, henshi na henshi mu gihugu hagiye haba ibiganiro bisobanura ko ubuhezanguni bukorwa na bamwe ariko bakabishyira ku ba islam abanyeshuli bo mu bigo bitanu by’amashuli yisumbuye abarizwa mu murenge wa Nyamabuye baravugako batazihanganira ubuhezanguni, bakajya batangira amakuru ku gihe bakabasha kwiyubakira igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri ibi bigo bitanu bibarizwa mu murenge wa Nyamabuye, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamaliya yijejwe ubufatanye no kurwanya inyigisho zose ziganisha abanyarwanda mu mwijima kandi bakongeraho ko bazi ibyiza bagezeho kandi aribo maboko yacyo kuko aribo mbaraga zahazaza bakaba babona ubuhezanguni nk’umwanzi uwariwe wese wugarije u Rwanda n’isi yose muri rusange .

Mukamana Josette numwe mubavuga ko batazarindira ko ubu buhezanguni butwara ubuzima bw’abanyarwanda bazira ubusa arukuzira inyigisho mbi zabihisha bagamije kwitwikira idini rya Islam kandi ritigisha ubuhezanguni.

Yagize ati: " Twebwe twagiye twumva ko bamwe bagiye baraswa bategura ibikorwa byari bigamije gutwara ubuzima no gusenya ibyagezweho ngo bigishwa ko ni bica abo badahuje barajya mu ijuru kandi batiyibagijeko nababo babiburiramo ubuzima ndetse ugasanga bitwikira idini ya islam ngo niryo ryakoze ibi bikorwa bisenya igihugu bitaretse kugarika ingogo.”

Umuyobozi w’akarere ka muhanga yabibukije ko imbaraga bafite arizo zo gukorera igihugu atarizo gukoresha mu bikorwa by’iterabwoba ahubwo bararikire gukora biteza imbere biga kuko bafite umutekano.

Yagize ati: "Ndabasaba ko mutatangira gutagaguza izi mbaraga mufite kuko nimumara gusaza izi mbaraga zizaba zitagifite akamaro muzikoreshe hakiri kare ,tuzifashishe twamagana turwanya ibi bikorwa by’iterabwoba,ubu turamutse dufite mwebwe nizo mbaraga zo kurwanya ubu buhezanguni mugomba kurirwanya mwivuye inyuma kandi tugaharanira ko twagira umutekano usesuye dukora byose ntakibazo kandi tukiga ,tugakora ibyo tujejwe mu kazi kacu ka buri munsi".

Inzego z’umutekano harimo igisirikare ndetse na polisi station ya Nyamabuye bose bavugako bitashoboka ko ubu buhezanguni buhabwa umwanya mu miryango yacu kuko nitubuha umwanya nta mpuhwe buzatugirira buzaduteza ibibazo ni ngombwa ko tuburwanya dukoresheje integer zacu zose kuko nitwebe rubyiruko maboko yejo hazaza.

Mu bigo byaganirijwe harimo ishuli rya tekiniki rya Muhanga(MTC),Ishuli ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rya Gahogo,ishuli rya tekiniki rya Kabgayi(ETEKA),ishuli ry’ubumenyi ry’abasilamu rya Nyabisindu(ESSFI) ndetse hakaba hari n’ishuli ry’abakiristu ryigisha tekiniki (CIP) kugeza ubu abagaragaweho ibi bikorwa byiterabwoba bagera kuri 23 bakaba bakurikiranweho ibi byaha by’ubuhezanguni.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X