Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mukabunani Christine asanga imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta ifite ikibazo cyo kutagira aho gutangira ibitekerezo hahagije

Umuyobozi w’Umutwe wa Politiki “PS Imberakuri” ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda avuga ko ikibazo kinini imitwe ya politiki iatavuga rumwe na Leta ifite ari ukubura urubuga ruhagije rwo gutangiramo ibitekerezo.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru n’abanyapolitiki, ku wa 6 Nzeli 2016, aho yashimangiye ko imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta itagenda biguru ntege mu gutanga ibitekerezo ahubwo aho babitangira ntihahagije. Aha yahise avuga ko iki aricyo gihe gikwiye na bo bagahabwa imyanya mu buyobozi bw’igihugu.

Yagize ati: "Imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta, ikibazo kirimo ni uko aho gutangira ibitekerezo hadahagije. Nk’umutwe wa politiki wa PS Imberakuri turakoresha ihuriro gusa ni rwo rubuga dufite rwo gutangiramo ibitekerezo, tukanakoresha abanyamakuru ariko dukeneye gutera intambwe tukaba turi mu nzego zifata ibyemezo aho ibiterezo byacu bihabwa agaciro kandi bigatambuka icyo ni cyo gisigaye."

Mukabunani Christine yavuze ko bidasubirwaho ishyaka rye rikeneye imyanya mu buyobozi bw’igihugu, kugira ngo babone uburyo batambutsa ibitekerezo byabo ku buryo bwiza.

Ubwo muri Kanama 2016, Mukabunani Christine yabazwaga niba yiyumvamo ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda yasubije ko ubushobozi abufite, ngo kuko hari n’abantu benshi babufite.

Yagize ati: "Kubera iki se nta bushobozi mfite bwo kuyobora igihugu? Ubushobozi se abantu benshi ntibabufite? Abantu benshi barabufite. Kubera ko n’abatanga kandidatire baba biyumvamo ubushobozi utabwiyumvamo ntiwayitanga."

Mukabunani ugaragara cyane mu bikorwa bya politiki amaze gutorerwa kabiri kuba Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ngoga - 14/09/2016 saa 19:02

Wowe ubaza aho Ntaganda Ari,wagiye iwe uramubura? ESE Nina utanahazi,urabaza nde hano uhazi? Iryo Ni itiku!
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA Edouard - 14/09/2016 saa 21:38

Ajyakubaz'ikibazonkicyo afit' impamvu ahubwomwekukimutamusubiza kubazaukabazwa isn'tforgood.
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA Edouard - 14/09/2016 saa 21:42

Ajyakubaz'ikibazonkicyo afit' impamvu ahubwomwekukimutamusubiza kubazaukabazwa isn'tforgood.
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA Edouard - 14/09/2016 saa 21:43

Ajyakubaz'ikibazonkicyo afit' impamvu ahubwomwekukimutamusubiza kubazaukabazwa isn'tforgood.
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA Edouard - 14/09/2016 saa 21:43

Ajyakubaz'ikibazonkicyo afit' impamvu ahubwomwekukimutamusubiza kubazaukabazwa isn'tforgood.
Kanda hano umusubize

eugene - 14/09/2016 saa 18:44

ahaaaaa,yemwe mube maso kuko benabo bantu twagiye tubabona cyane ,ubwo barashaka uko badusubiza inyuma ngo babone uko buzuza imifuka yabo maze najyaho amaze imyaka nk'ibiri yegure ntaho agejeje abanyarwanda. mukanure kandi babonye hageze ko ubuyobozi bukuru bw'igihugu bujyaho.
Kanda hano umusubize

zacky - 13/09/2016 saa 09:40

Hahaha mukabuna, urashekeje nuko biza
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 13/09/2016 saa 08:08

sha uyu ntacyo akwiye kuvuga yibye ishyaka njye mbona PS ari iya me BERNARD NTAGANDA uyu yararyibye ntirikiriho rero niyicecekere, ariko mwambwira me NTAGANADA aba he nyuma yo kuva mugihome
Kanda hano umusubize

ngoga - 14/09/2016 saa 18:58

Byibaze na we
Kanda hano umusubize

njyanama - 12/09/2016 saa 18:43

Hari Ibisambo byinshi byiyita abanyapolitike kandi ntacyo bashobeye uretse amaco y'inda. Abashaka gukira no gukiza igihugu, bajya mu Bucuruzi busesuye badashakiye igishoro muri Leta.
Kanda hano umusubize

Fkkk - 12/09/2016 saa 10:11

ubu koko uyu yaba prezida koko sha nanjye nazaba we ahubwo ubu yahaze
Kanda hano umusubize

Kanyeshuli - 12/09/2016 saa 09:01

Aho ntatangiye kubonako bamukoresheje? Abivemo ajye gusaba imbabazi Me Ntaganda.
Kanda hano umusubize

McRae - 12/09/2016 saa 02:59

Urahaze none utangiye kwivugira ibyo ushatse! Urashaka ko ngucuri umugani:" Utazi ikimuhatse...'', ko uvuga ngo ntaruvugiro, ubwose ntuvuze? Cyangwa murashaka gusakuza?
Kanda hano umusubize

Malo - 11/09/2016 saa 20:45

Uyunguyu nareke kujijisha ese ubu nibwo abonyeko ishyaka rye ari agakingirizo ngo ntirivuga rumwe nubutegetsi? Amaze imyaka ingahe muri politiki, ese ibi abimenye muri 2016? Harya we ntiyashyigikiyeko umukandida ubishoboye mukuyobora u Rwanda arumwe gusa?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X