Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Guhinga amasaka bifatwa nko guhinga urumogi

Mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru abaturage ntibemerewe guhinga amasaka, iyo ufashwe wayahinze uhabwa ibihano bikomeye,ndetse bamwe bakanakubitwa. Abaturage baremeza ko guhinga amasaka ubuyobozi bubifata kimwe n’uko wahinga itabi ry’ikiyobyabwenge ryitwa urumogi.

Muri aka karere amasaka ntari mu bihingwa byatoranijwe guhingwa, mu gihe abaturage bo bifuza kuba ariyo bahinga, bavuga ko atuma babona agasururu ko kunywa andi bakayagurisha bakikenura. Bavuga ko bimwe mu bihingwa byemewe muri ako karere nk’ingano, ngo bijumbura ubutaka ntibwongere kwera, bigasaba ko bashyiramo ifumbire y’imborera, nayo ikabonwa gusa n’ufite itungo.

Ibi bikaba bikurura amakimbirane akomeye cyane hagati y’abaturage n’abayobozi.

Bamwe mu baturage bahinga mu gicuku bagatera amasaka rwihishwa, ariko iyo atangiye kumera abayobozi baraza bakabategeka kuyarandura, bamwe barabikora abandi bakabyanga, ubuyobozi bugakoresha imbaraga. Abashinzwe umutekano bazwi nka Dasso nibo bakunze kugaragara muri ibyo bikorwa, hari n’aho bakoresha inkoni. Abaturage batangaza ko iyo ufashwe uhinga amasaka ubuyobozi bugutumiza ku kagali, hakaba n’ubwo uhakubitiwe, ibi ngo byabaye ku mukecuru witwa Nyiramavubi mu Murenge wa Nyange.

Nyirantarama Venantia nawe atuye mu murenge wa Nyange, ngo umukobwa we yafashwe n’umuyobozi w’umudugudu atuyemo arimo guhinga amasaka ahagenewe guhingwa ingano, aramukubita kandi uyu mukobwa ngo yari atwite.

Abaturage kandi bavuga ko iyo ugize icyo ubaza cyangwa utangaza cyerekeranye n’amasaka ugirana ibibazo n’ubuyobozi, ngo ukaba ushobora no kujya gusaba serivise bakayikwima.

Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bukizi?

Bwana Nteziryayo Emmanuel ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, atangaza ko ikibazo cy’amasaka bakizi. Ngo amasaka ntari mu bihingwa byatoranijwe guhingwa muri kano gace. Hari ibihingwa byatoranijwe guhingwa muri buri kagali aribyo ibirayi, ingano, ibigori, ibishyimbo n’ingano zihingwa ku butaka bwegereye parike y’ibirunga.

Ibi bihingwa bikaba byaratoranijwe n’ubuyobozi bufatanije n’abajyanama mu by’ubuhinzi bahagarariye abaturage. Gusa bitewe n’uko abaturage baba basanzwe bafata amasaka ngo bituma batemera ko bareka kuyahinga ngo kuko ariyo abaha amafaranga, nyamara uyu Muyobozi yemeza ko amasaka atarusha ibindi bihingwa gutanga amafaranga ku bahinzi babyo.

Gusa ikijyanye na Dasso zikubita abaturage, uyu muyobozi atangaza ko nta tegeko bafite ribiteganya, no mu bihano bifashisha iki kitarimo, ko nihagira umuturage ubamenyesha ko yakubiswe na Dasso bazayifatira ibihano.

Ariko nanone ngo abaturage bakwiye kwikuramo iyo myumvire bafite ku masaka, bagahinga ibihingwa byatoranijwe, kuko nabyo bitanga umusaruro mwiza bikanateza imbere ababihinga.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwurukundo - 29/09/2016 saa 13:16

Minuscules hamwe mubashyiremo igiti ntabwo babategeka gutinya ibyo mudashaka bashaka kubicisha inzara niyo ntego
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 13:14

Yoooo birababaje
Kanda hano umusubize

gafurama - 28/09/2016 saa 20:58

Ariko ibi bintu birakabije mureke duhaguruke tubirwanye,ntawe uyobewe icyera mu isambu ye ,kuva na kera kose, iyi ni gahunda yo kumarisha ingunguru yuzuye amazi akayiko.aho kwicwa n'inzara nzicwe n'inkoni cg isasu nzira kuvugisha ukuli.
Kanda hano umusubize

nkubito - 28/09/2016 saa 16:27

Birababaje gusa ntawabura gushimira uyu munyamakuru ubishyize ahagaragara. Gusa ikibazo ntabwo kili ku mbuto y'amasaka gusa. Nta n'ubwo kili muli kariya karere gusa. Ikibazo ni rusange kandi kili hose mu gihugu. Abagenda hirya no hino ku isi muzatubwire ikindi gihugu bahatira abaturage guhinga igihingwa kimwe! Cyakora njye ntaho numvise. Iyi model y'ubuhinzi yakomotse hehe?

kanuma - 28/09/2016 saa 13:41

Igeragezwa limaze imyaka rikorwa ko mureba nta kindi cyayemo uretse inzara italigeze ibaho ya Nzaramba. Abana n'abantu bakuru bwaki irabamaze. Uretse ko ntawe uvuga abayobozi ntibali bakwiye koko kujja kuli radio bagasaba abaturage imbabazi? Ni iki kiryana ku isi nk'inzara? Mwibaze noneho iyo ali inzara itewe n'abantu!
Kanda hano umusubize

kanuma - 28/09/2016 saa 12:02

Dukomeze dusabe inema yo kwihangana nta kundi byagenda. Murebe aho nzaramba itugejeje kubera izo gahunda.
Kanda hano umusubize

isaac - 28/09/2016 saa 08:13

Uko si ukuyobora ni ugutegeka, ubwose kuva urwanda rwabaho, ko abaturage bahingaga ibyo bashatse bigeze babona hari inzara yabaye nkiyi!ngaho muburasira zuba babahitiyemo imbito bahinga,none reba aho inzara ibageze? Ubu igitekerezo nkiki iyo bakibonye babyita ingenga bitekerezo.no mumihanda tuzajyamo tubirukane kuriyongoma,bitewe niri kanfamizwa!
Kanda hano umusubize

cyprianos - 28/09/2016 saa 10:56

uvuze neza nuko abo ubwira batumva? niyompamvu kabaye akanyuma kandi amasaka arahera cyane? ntiwabarenganya kuko iyo inzara iri mubaturage abandi kukwezi barinjiza? uwakubwira uburyo hari aho basaba guhinga ibirete bitahera kandi hahinzwe ibirayi ntacyo byatwara? Imana iduhe Kwihanganira Ibyo tudashobora guhindura.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 28/09/2016 saa 07:16

iyiniyo miyoborere myiza nabanyamahanga baza kwigira mu Rwanda kugeza naho dukubita ababyeyi batwite. nonese ubwo tuvugeko ubuyobozi bubafasha gushaka igisimbura amasaka kotuziko avamo agakoma cyangwa agasururu?! yewe ntabyanyu
Kanda hano umusubize

bobo - 27/09/2016 saa 15:21

Ubuyobozi buhite bubareka bahinge icyo bashaka nibo bazi icyo bakeneye kereka niba ubwo buyobozi bukorera abandi bataribo ibindi babyita agahato nibibi cyane kuko bihembera umujinya mubaturage
Kanda hano umusubize

NAYITURIKI - 27/09/2016 saa 19:46

Nibabifuzakuyoboraneza,nibarekebahinge.Abaturage,bahInge,icobashaka
Kanda hano umusubize

ayisha - 27/09/2016 saa 13:47

banywa igikoma k'ibirayi se?bwaki ngo mutahe igitugu no mu guhinga
Kanda hano umusubize

Rugereka Jean - 27/09/2016 saa 12:28

Gukubita umutama kazi utwite ngonuko yahinze amasaka ubwonubwicanyi nubunyamaswa nuguhonya abanyarwanda nokubabuza kugira uburenganzira bwabo gutwaraza abantu inkoni?? Kubacurika muvyiyumviro vyabo nokubakura muvyabo abanyarwanda muragowe
Kanda hano umusubize

Uzaribara Eric - 27/09/2016 saa 15:59

Iryo n'ihohoterwa ridasazwe
Kanda hano umusubize

- 27/09/2016 saa 19:29

Ahaa,muraduseka,twebakongomani,ngahoda Komuphite Repuburika Nonemutangiyegukubitwa,ahaa,nonehomungwe Kanyanga
Kanda hano umusubize

Rugereka Jean - 27/09/2016 saa 12:28

Gukubita umutama kazi utwite ngonuko yahinze amasaka ubwonubwicanyi nubunyamaswa nuguhonya abanyarwanda nokubabuza kugira uburenganzira bwabo gutwaraza abantu inkoni?? Kubacurika muvyiyumviro vyabo nokubakura muvyabo abanyarwanda muragowe
Kanda hano umusubize

Rugereka Jean - 27/09/2016 saa 12:27

Gukubita umutama kazi utwite ngonuko yahinze amasaka ubwonubwicanyi nubunyamaswa nuguhonya abanyarwanda nokubabuza kugira uburenganzira bwabo gutwaraza abantu inkoni?? Kubacurika muvyiyumviro vyabo nokubakura muvyabo abanyarwanda muragowe
Kanda hano umusubize

Manzi - 27/09/2016 saa 12:16

Batinya ko fdlr yakwihisha mumasaka nkuko inkotanyi zabikoraga cyera.
Kanda hano umusubize

nkundimana hassan - 27/09/2016 saa 09:32

niba bibangamiye abaturajye bahihinduye nayo bakayatera aho ku bakubita
Kanda hano umusubize

kaka - 27/09/2016 saa 09:10

Mumbwire, buriya umuhinzi ni igicucu Ku buryo atamenya ikimuha frw? Numva bariya bayobozi ibyo bakora ari ibitekerezo byabo ntawe uba yabibatumye bityo ntibagateranye abaturage nubuyobozi. Mu guhinga haba rotation, niba abaturage batsimbaraye Ku masaka, kuki batanyuzamo nka 1 mu bihembwe 3 bakabarekura bakayahinga then rotation igakomeza uko yatekerejwe ariko abantu bagatuza? Sinumva umuntu umuntu yarwanira guhinga ibimuhombya abona ibimwungura, uretse ko byo hari aho abahinzi batsimbarara gusa ariko kariya gace ni keza cyane Ku masaka!!!!
Kanda hano umusubize

Jonh mwita - 27/09/2016 saa 12:11

Ubuyobozi bubangamiye abaturage ese niba abaturage nibincwa nizara igihukizaba gitera imbere
Kanda hano umusubize

kaka - 27/09/2016 saa 09:09

Mumbwire, buriya umuhinzi ni igicucu Ku buryo atamenya ikimuha frw? Numva bariya bayobozi ibyo bakora ari ibitekerezo byabo ntawe uba yabibatumye bityo ntibagateranye abaturage nubuyobozi. Mu guhinga haba rotation, niba abaturage batsimbaraye Ku masaka, kuki batanyuzamo nka 1 mu bihembwe 3 bakabarekura bakayahinga then rotation igakomeza uko yatekerejwe ariko abantu bagatuza? Sinumva umuntu umuntu yarwanira guhinga ibimuhombya abona ibimwungura, uretse ko byo hari aho abahinzi batsimbarara gusa ariko kariya gace ni keza cyane Ku masaka!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X