Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Umubare w’impfu zitunguranye umaze kugabanuka ku bw’uruganda rutanga umwuka

Ibitaro bya Musanze ni bimwe mu bitaro bike bifite uruganda rukomeye hano mu Rwanda rukora oxygene, kandi rubasha no guha ibindi bitaro biba bikeneye iyi serirvisi. Ibi bitaro biratangaza ko byamaze kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa yaba mu gihe cyo kubyara ndetse na nyuma yaho, kuva uru ruganda byagezwa muri ibi bitaro.

Mu kiganiro Dr.Ayingeneye Violette ,Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro yagiranye na Imirasire.com, yavuze ko bo nk’ubuyobozi bishimira umusaruro mwiza w’uru ruganda aho ngo rumaze gutanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’imfu z’ababyeyi ndetse n’abandi barwayi cyane cyane ababa bakomeretse bikomeye aho ngo baba bakeneye iyi serivisi.

Dr.Violette kandi avuga ko mu mwaka wa 2015 wonyine ngo babashije kubona ababyeyi 2 bonyine, bitabye Imana mu mwaka wose bapfiriye mu giturage bitandukanye cyane n’indi myaka yabanje aho umubare munini w’ababyeyi n’inkomere babonaga iyi serivisi ku buryo budahagije bityo bikaba byabaviramo no gushiramo umwuka.

Mu mibare itangwa n’ibi bitaro ivuga ko uyu mwaka wa 2016 hagaragaye gusa 3 bitabye Imana mu gihe cyo kubyara umwe muri bo bikaba byaratewe nuko yabyariye mu rugo bityo akagana ibitaro bitinze cyane.

Dr.Violette kandi avuga yishimira cyane imikoranire y’ibitaro ayoboye n’abajyanama b’ubuzima cyane cyane binyuze mu buryo bwa rapid sms buhuza ubuyobozi bw’ibi bitaro n’abajyanama b’ubuzima.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ibi bitaro bigenera ibindi bitaro bikomeye birimo n’ibitaro bya Kaminuza CHUB, bombone z’umwuka wa oxygene hagati y’150 na 200 mu rwego rwo kubafasha gutabara hakiri kare idembe ziba zikeneye ubu butabazi.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo ibi bitaro bifite imbogamizi z’abakozi badahagije, ngo bitewe ahanini n’uko bifite ibigo nderabuzima bisaga cumi na bitandatu, byose bizana abarwayi bafite indwara zikomeye kuri ibi bitaro.

Ibi byiyongeraho inyubako zidahagije bakoreramo bityo ngo kubera umubare munini w’abarwayi bishobora gutuma akazi katagenda neza.

Kuri iki kibazo umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro Dr.Violette Ayingeneye avuga ko bamaze iminsi bandikira minisiteri y’ubuzima ngo ibongerere inzobere z’abaganga ndetse n’abaforomo.

Yongeyeho kandi ko Umukuru w’igihugu Paul Kagame yemereye ibi bitaro inyubako zijyanye n’igihe, bityo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ngo nta gushidikanya iyi nyubako ikazitabwaho.

Ibitaro bya Ruhengeri ni bimwe mu bitaro byagizwe ibitaro by’ikitegererezo mu Rwanda (referral hospital) bikaba bifite bimwe mu bikorwa biganwa na benshi birimo ikigo kivura amaso gikomeye, vision Centre cyubatswe ku nkunga y’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, One Sight watanze hafi miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tifa - 4/07/2016 saa 16:13

Ahubwo se nti mwandangira ivuriro ryahoze mu Ruhengeri rivura AMAJWI, numvise ngo hari umuzungu wahahoze wavuraga amajwi rwose ubwo bufasha ndabukeneye haraho muzi mwandangira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X