Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Musenyeri Mbonyintege yasabye imbabazi nkuko yari yarabyemereye abanyarwanda

Umushumba mukuru wa Dioseze ya kabgayi Mgr Smaragde Mbonyintege yasabiye imbabazi abapadiri bahamijwe n’inkiko uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Musenyeri Mbonyintege yari yavuze ko Kiliziya Gatolika izasaba imbabazi nyuma yuko imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaganye ubutumire bwa Kiliziya Gatorika mu muhango wo gutanga Ubupadiri no kwizihiza Yubile ya bamwe mu bapadiri barimo n’abahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Ni amakuru yamenywe na benshi ndese bakagira icyo bayavugaho cyane ko benshi bibazaga uburyo abapadiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bakorerwa yubile yo kwizihiza imyaka 25 bahawe ubupadiri.

JPEG - 79.9 kb
Musenyeri Mbonyintege yasabye imbabazi yicishije bugufi

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko gucumura ari ibya muntu bitewe n’imbaraga nke umuntu agira mu kurwanya icyaha. Yavuze ko hari abapadiri bacumuye bagakora icyaha cya Jenoside ariko ngo si Kiliziya yabatumye.

Ejo kuwa gatandatu ku itarik 16 Nyakanga nibwo Musenyeri Mbonyintege yasabye imbabazi muhango w’itangwa ry’ubupadiri n’ubudiyakoni witabiriwe n’abapadiri barenga 65 ndetse n’abakristo baturutse mu bice bitandukanye wabereye muri Paruwasi ya Mushishiro mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016.

Yagize ati “ Muri twe hari n’abatatiye igihango cy’ubutore Imana yabahaye, bahamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuryango w’abasaseridoti ufatanyije n’abakiristu turasaba imbabazi duciye bugufi, umukiristu wese cyangwa undi muntu wese waba waragushijwe n’urugero rubi rw’abo bapadiri.”

Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda bagaragaje ko bari bahangayikishijwe no kuzumva Dioseze ya Kabgayi ikorera yubile abapadiri barimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, gusa ku munsi w’ejo yasabye imbabazi kumugaragaro kandi yicishije bugufi.

Abapadiri bavuzweho ni Emmanuel Rukundo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwa Arusha agakatirwa gufungwa imyaka 25 na Joseph Ndagijimana wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994 nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu muri 2008. Bombi bari bashyizwe ku rutonde rw’abazakorerwa Yubile y’imyaka 25.

Gusaba imbabazi abanyarwanda kandi yari yaranabyemereye umuhanzi Gasigwa Leopold muri filime mbarankuru ye yise "Ikibyimba cy’Ukuri".

Dore iyo filime

Rugano Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

John - 18/07/2016 saa 21:29

Bi byiza Gusabira abapadiri bakoze ibyaha ariko ese ejo imanza zisubiwemo ko tuzi ibinyoma byaranze imanza nyinshi ese buruya kiliziya izasubira inyuma nabo ibasabe imbabazi. Musenyeri kandi mubyeyi uzasabira imbabazi ryari abishe abepiskopi n'abapadiri benshi ndetse bamwe wigishije mu Nyakibanda. Abo bihayimana biciwe i Gakurazo kandi muri diyozezi yawe ya Kabgayi... Ese byibura mwaba mwarabasabiye muri iyo yubire wanasabiyemo Imbabazi bariya bahamijwe ibyaha bya jenocide. Ku bwanjye izo mbabazi wasabye zirimo igihunga n'ubwoba kubera igitutu cya IBUKA na CNLG...mbona bivanga muri byinshi bitanabareba. Ariko byose tuvuge tuti: Imana isingizwe mu ijuru umunsi abitonda bahorana amahoro...
Kanda hano umusubize

- 23/07/2016 saa 18:49

ese niki kitareba cnlg na ibuka
Kanda hano umusubize

- 23/07/2016 saa 18:49

ese niki kitareba cnlg na ibuka
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 17/07/2016 saa 20:27

Yewe Kliziya Gatolika yararumbije. Kandi ngo ubyara nabi ukaramutswa n'abakwe! Ariko kandi ngo ibyaye ikiboze irakirigata. Na none kandi ngo uwavuga ay'inzuki ubuki ntibwaribwa! N'uwavuga amateka ya Kliziya Gatolika muri Afrika, Amerika y'Epfo ndetse na Canada, ntawakongera guhazwa. Muri Canada, ibitutsi bikomeye ni: "Tabernacle, Hostie"! Icyo jyewe nzi ni kimwe. N'uwampa iki sinaba Papa cg Musenyeri!! Ariko ndi umukristu gatolika kandi nzapfa ndiwe!!
Kanda hano umusubize

fernandel - 18/07/2016 saa 09:06

Iyo kiliziya uvuga ubamo uyimariye iki? None waba uri muri ibyo birumbo uyishinja? Simbikwifurije ariko ujye uvuga uziga....
Kanda hano umusubize

- 19/07/2016 saa 07:47

yewe ndikawe nayivamo kuko ndabona kiliziya ntacyintu ikumariye nubundi kuyibamo ufite ibintu nkibyo ubwose uzaba umutanga mahoro muri bagenzibawe mubana muri kiliziya uzasome indirimbo yanyakibanda ivuga NGO komeza intore zawe nyagasani
Kanda hano umusubize

Daniel - 17/07/2016 saa 19:25

Ni urugero rwiza rwo kwemera icyaha no gusaba imbabazi
Kanda hano umusubize

bitwenge - 17/07/2016 saa 15:19

Ese uwo musenyeri yahawe imbabazi? Ese niwe ukuriye gaturika?Ese Papa nawe yasabye imbabazi?
Kanda hano umusubize

rwandais 94 - 17/07/2016 saa 20:56

N importe quoi. Imbabazi z iki ? Complètement abruti celui là. Et vous les tutsi j attend que vous mettiez un genou à terre et me demander pardon. Bande d assassins
Kanda hano umusubize

atangana - 17/07/2016 saa 15:06

Ni byiza ko Bishop yasabye imbabazi kubeta ba Padiri Ndagijimana Joseph na Emmanuel Rukundo. Kandi ntawe uyobewe ko Kiliziya yakozwe mu nda kandi n'abakristu bagata umurongo muri 1994.Seulement il faut eviter de diaboliser les uns et angeliser les autres. Il faut comprendre l'autre. Yubile yarabaye impaka zishire. Ahasigaye ditegereze ubutabera bw'Imana Nyagasani : aho abagenda bububa bazeguka bakareba mu ruhanga rwayo.Nta we kandi uzitwa ikigoryi ari intyoza.
Kanda hano umusubize

Murihano - 24/07/2016 saa 05:45

ubwo yasabye imbabazi ikanemera icyaha yakogombye gitanga n'indishyi ku barokotse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X