Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Muyumbu: Abimukira babaye imbarutso y’iterambere

Umurenge wa Muyumbu uherereye mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, ni umwe mu yimaze kugera ku iterambere rigaragara. Ibi ngo babikesha abimukira bagiye baza kuhatura baturutse mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, bimuwe na gahunda ya leta yo kubaka bijyanye n’icyerekezo 2020.

Umurenge wa Muyumbu uherereye mu marembo y’umujyi wa Kigali, urenze gare ya Kabuga. Iyo uri mu muhanda uva i Kigali werekeza i Rwamagana uba ureba imwe mu midugudu y’uyu murenge. Ni imidugudu irimo amazu mashya yubatse ku buryo bugezweho, ku buryo utayatandukanya n’ayubatse mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kigali. Iyo ugeze muri iyi midugudu, harimo imihanda iciye ku buryo bwiza, amazu yubatse ku murongo kandi asa neza. Hari amashuri n’amavuriro. Byose, ngo abimukira baje kuhatura babifitemo uruhare.

JPEG - 46.7 kb
Muyumbu iri gutera imbere mu buryo budasanzwe

Mugisha Leonidas (wahinduriwe amazina kuko yabisabye, Ndlr) ni umwe mu baturage bahoze bahatuye mbere y’uko haza abimukira. Atangaza ko kuva batangira kuhimukira, agaciro k’ubutaka kazamutse cyane, abari basanzwe bahatuye babasha kugurisha ibibanza babona amafaranga nabo babasha kwivana mu bukene, ndetse babasha no kwiyubakira inyubako nziza.

Mukandiza Immaculée ni umubyeyi umwe mu bahimukiye, yaje aturuka mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo mu mwaka wa 2011. Avuga ko bakihagera hari ibihuru, bamaze kugura ubutaka batangira kubaka amazu batuyemo ubu, abandi benshi bakaba baraje bahamusanga. Kuri ubu, ngo uretse ingo zimwe zidafite amazi bakaba kuyakura mu mubande, ngo nta bindi bibazo abona bidasanzwe.

Ubusanzwe uyu murenge uri mu cyahoze ari segiteri Muyumbu muri Komini Bicumbi, Perefegitura ya Kigali Ngali. Abaturage baho bari batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi itarajyaga ibateza imbere kuko hari mu cyaro. Ubwo hatangiraga gushyirwa mu bikorwa gahunda ya leta yo kubaka bijyanye n’icyerecyezo 2020, bamwe mu bari batuye mu mujyi wa Kigali bimukiye muri uyu murenge, bagura ubutaka n’abaturage bahasanze, batangira kuhashyira inyubako nziza n’ibindi bikorwa. Babaye imbarutso y’iterambere.

Abimukira baje ari igisubizo

Bwana Batagaruka Ferdinand, ni umukozi w’umurenge wa Muyumbu ushinzwe kubungabunga ubutaka, ibikorwa remezo n’imiturire. Atangaza ko kwimura aba baturage byakozwe n’urwego rubifitiye ububasha ku nyungu rusange y’abatuye igihugu. Akomeza avuga ko mu murenge wa Muyumbu bakiriye abantu baturutse ahantu hatandukanye, cyane cyane za Gacuriro na Kinyinya mu mujyi wa Kigali, batari bashoboye kujyana n’imyubakire iteganijwe mu mujyi wa Kigali.

Batagaruka akomeza avuga ko bageze muri uyu murenge batabaye ibigwari ahubwo bateje umurenge imbere, kuko baje bafite ubushake bwo gukora. Yagize ati “isura ya Muyumbu ubu irasa n’iya Kigali, bivuze ko uwavuye Kigali nta gihombo yagize”.

Abimukira mu murenge wa Muyumbu ngo ni abo gushimirwa, cyane cyane ku bikorwaremezo babashije kugeza muri uyu murenge.

Bahinduye imyumvire y’abahatuye

Nk’uko bitangazwa n’abaturage baho, abimukiye i Muyumbu bazanye n’ibikorwa byinshi by’iterambere birimo ubucuruzi, ndetse banigisha abatuye uyu murenge kwibumbira mu makoperative bagakorera hamwe, kimwe mu byagiye bibazamura cyane.

Batagaruka Ferdinand avuga kandi ko bafashije abatishoboye babishyurira mituweli, kuko bazi akamaro ko kwisungana,. Ibyo ngo byakozwe muri gahunda y’umurenge wa Muyumbu yitwa “guhekana”.

Gusa ngo baracyabangamiwe no kutagira isoko, bamwe bakaba bajya i Kabuga abandi ku Murindi.

Kubona ubutaka i Muyumbu ngo biracyashoboka. Hari ubutaka bwagenewe guturwaho, hari n’ubugenewe guhingwaho. Imidugudu ya Marembo na Gituza mu kagari ka Nyarukombe yose uko yakabaye ngo yagenewe umujyi wa Muyumbu. Indi midugudu nka Kampigika, Akubugingo na Rugarama mu kagari ka Akinyambo, hakiyongeraho Mugogo na Gatuza yo mu kagari ka Nyarukombe, ngo ifite igice kimwe cy’umujyi n’ikindi cy’icyaro aho umujyi uzagenda wagukira.

Utundi tugari twa Murehe, Ntebe na Bujyujyu, ni imidugudu y’icyaro ariko bafite ibikorwaremezo nk’amazi n’imihanda ikase neza. Ari abari basanzwe bahatuye ndetse n’abahimukiye, barahamya ko bazagera ku iterambere nibakomeza gufatanya nk’uko bimeze ubu.

Francine Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ahorukomeye Olivier - 17/09/2016 saa 16:56

njye niho ntuye.ikibazo Dufite n'icyamazi,umuhanda,n'amashuri abanza na secondaire kuko Abana bagenda 5km bajya kwiga kuri centre ya Muyumbu. Ibyo byose nibimara kutugeraho Nyarutarama Ntacyo bazaba baturusha. lool
Kanda hano umusubize

- 11/08/2016 saa 21:49

Muyumbu iratera imbere kuburyo bushimishije pe rwose abantu ni bakomeze bubake Uyu murenge wacu. Ariko hari ikibazo gikomeye cyane gituma iterambere ritihuta cyane nkuko byakagombye. AMAZI NI IKIBAZO KU MUYUMBU. Inzego bireba ubuyobozi bw'ibanze nibuhaguruke budushakire uko twabona AMAZI. Uyu ni ube umuhigo kurwego rwa buri mudugudu akagari n'umurenge bahige kugeza Amazi meza ku baturage Maze murebe ngo muyumbu iterambere ririhuta kurusha umurabyo.
Kanda hano umusubize

samuel - 3/08/2016 saa 22:59

Muyumbu hamaze kuba heza
Kanda hano umusubize

samuel - 3/08/2016 saa 22:55

Eseko mbona himukirayo abafite amafaranga kandiko kigari abimurwa harimo nabakene imuyumbu hariyo ibibanza byamake? Abayobozi bugi wakigari uzafate ahantu hagari bubakeyo amazu aciriritse babone kwimura abaturage batishoboye ba kigal.
Kanda hano umusubize

David - 19/07/2016 saa 21:50

Ndashima nanjye cyane ubuyobozi bwite bya muyumbu ndetse na leta Y'u Rwanda butemeye ko umrenge wacu uturwa mukajagari. Bikaba bituma dukabakaba iterambere mu miturire myiza kandi irambye. Ariko ibikorwa remezo , Amazi ni imihanda ntibyihuta cyane .... Ikijyega cya Ryabaheswa kigera kuki rwose. Muri muyumbu? Nanjye ndabaza?
Kanda hano umusubize

David - 19/07/2016 saa 21:50

Ndashima nanjye cyane ubuyobozi bwite bya muyumbu ndetse na leta Y'u Rwanda butemeye ko umrenge wacu uturwa mukajagari. Bikaba bituma dukabakaba iterambere mu miturire myiza kandi irambye. Ariko ibikorwa remezo , Amazi ni imihanda ntibyihuta cyane .... Ikijyega cya Ryabaheswa kigera kuki rwose. Muri muyumbu? Nanjye ndabaza?
Kanda hano umusubize

God - 19/07/2016 saa 11:52

Turashimira cyane nyakubahwa wacu president wa republic na bamufasha mumiyoborere kuko ibibyose niwe tubikesha ariko tugasaba kudufasha ikintu kimwe gusa kibangamiye abaturage kikaba ninzitizi mwiterambere ryumurenge ,ikibazo cya mazi kumuyumbu kigoye beshi cyane aho ikidomoro kimwe cya mazi kigura amafaranga 250 ibyo rero bigatuma bamwe mubahagura ibibaza batimuka. Ikindi nuko imihada yaho arimibi cyane igatuma abahatuye batabasha kugera kwiterambere.
Kanda hano umusubize

Emmanwel Ndayishimiye - 19/07/2016 saa 12:51

koko nibyo amazi nimihanda nikibazo. naho ibindi byo turabifite kbsa
Kanda hano umusubize

Emmanwel Ndayishimiye - 19/07/2016 saa 12:51

koko nibyo amazi nimihanda nikibazo. naho ibindi byo turabifite kbsa
Kanda hano umusubize

God - 19/07/2016 saa 11:42

Turashimira cyane nyakubahwa wacu president wa republic na bamufasha mumiyoborere kuko ibibyose niwe tubikesha ariko tugasaba kudufasha ikintu kimwe gusa kibangamiye abaturage kikaba ninzitizi mwiterambere ryumurenge ,ikibazo cya mazi kumuyumbu kigoye beshi cyane aho ikidomoro kimwe cya mazi kigura amafaranga 250 ibyo rero bigatuma bamwe mubahagura ibibaza batimuka. Ikindi nuko imihada yaho arimibi cyane igatuma abahatuye batabasha kugera kwiterambere.
Kanda hano umusubize

lili - 19/07/2016 saa 09:20

Muyumbu imaze kuba nziza pe!! ikibazo ni amazi ataragera ku baturage. nabaguze amasambu bataza kubaka bigateza umwanda kdi baturanye nabandi bubatse. ubuyobozi buzadufashe abo banyiri bibanza baze bubake cyangwa babihe abanshaka gutura baze duteze umurenge wcu imbere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X